- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Mu gihe isi igenda ihinduka, ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi (Electric Vehicles – EVs) riragenda ryiyongera cyane. No mu Rwanda, abantu batangiye kuzishishikarira kubera inyungu zitandukanye zifite, ariko mbere yo gufata umwanzuro wo kuzigura, hari ibintu by’ingenzi umushoferi agomba kubanza kumenya. Igiciro Imodoka zikoresha amashanyarazi akenshi zigurwa amafaranga menshi ugereranyije n’izikoresha lisansi cyangwa mazutu. Nubwo bimeze bityo, mu gihe kirekire zifasha kuzigama amafaranga menshi kuko zidakeneye lisansi kandi zidakenera gusimbuza amavuta ya moteri nk’izisanzwe. Ikindi cy’ingenzi ni aho izo modoka zishyirirwa umuriro Kugira aho uzajya uyicharija ni ingenzi cyane. Abafite ubushobozi bashobora gushyira ibyuma byo kuyisharijiraho mu ngo zabo, ariko hari…
Itorero Elayono Pentecostal Blessing Church riri mu mwaka wihariye wo “gusa na Yesu,” rikomeje kurangwa n’ibikorwa by’ivugabutumwa hirya no hino ku migabane y’isi. Kuri ubu, ishami rya Elayono ryo muri Canada ryateguye ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 rimaze rikorera muri icyo gihugu. Ibi birori byiswe “10 Years Anniversary” biteganyijwe kuba ku wa 2 Gicurasi 2026, guhera saa cyenda z’amanywa kugeza saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Canada. Abazabyitabira bazaba bari kumwe n’Umushumba mukuru wa Elayono ku Isi, Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, ndetse na Pastor Goel Mayuru uzwiho kuramya no guhimbaza Imana. Prophet Ernest Nyirindekwe washinze Elayono ikorera…
Nikola Jokić ukinira Denver Nuggets yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaciwe ibihumbi 50$ [miliyoni 72,9 Frw], Julius Deion Randle ukinira Minnesota Timberwolves acibwa ibihumbi 35$ [miliyoni 51 Frw], bazira guteza akavuyo mu kibuga. Ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, nibwo Minnesota Timberwolves na Denver Nuggets zakinnye umukino wa kane mu mikino ya kamarampaka muri NBA. Uyu wari umukino w’ishiraniro kuko Denver Nuggets yashakaga kuva inyuma ikishyura imikino igasatira Minnesota Timberwolves ifite imikino itatu muri ine imaze gukinwa. Uyu mukino warangiye Minnesota Timberwolves itsinze amanota 112-96, ariko mu masegonda ya nyuma Jaden McDaniels wa…
Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD–FDD ryatangaje ko ryatoreye Perezida waryo, Évariste Ndayishimiye, kuzarihagararira mu matora ya perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2027. Ibi byatangajwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iri shyaka, rikaba ryarafashe iki cyemezo mu nama idasanzwe y’iminsi ibiri ya komite nkuru yarangiye ku wa Gatandatu, yabereye i Gitega muri Seminari Nkuru yitiriwe Jean-Paul II. Mu ijambo rye ryo kwemera kandidatire, Ndayishimiye yasezeranyije Abarundi ko atazigera abahutaza, ashimangira ko azakomeza guteza imbere igihugu no kubahiriza amategeko. Yagize ati: “Ko twakoze mugashima, mbemereye gukomeza ikivi, turi kumwe twese kugira ngo Umurundi wese atunge kandi atunganirwe.” Ndayishimiye w’imyaka 57,…
Amakipe ane arimo abiri yo mu Rwanda ntaratsindwa muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026) imaze gukinwa imikino ine mu cyiciro cy’amatsinda. Ku Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026, ni bwo iyi mikino yakomeje hakinwa 12 y’umunsi wa kane w’amatsinda, yabereye muri BK Arena na Petit Stade. Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa, amwe mu makipe akomeye yamaze kubona itike ya 1/8, mu gihe hari agihataniye gusoza ayoboye amatsinda n’andi arwana no kudasezererwa atarenze umutaru. Kugeza ubu amakipe ane arimo APR VC na Police VC zo mu Rwanda, Al Ahly SC yo mu Misiri na Port…
Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, yongera kwisubiza umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda. Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kamena yo mu Karere ka Huye, kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Mata 2026. Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana, bituma uburyo bwo kurema ibitego buba buke imbere y’izamu. Mu minota 15, Amagaju FC yihariye umupira hagati mu kibuga, ariko ikagorwa kurema uburyo bugana mu izamu. Mu minota 25, Rayon Sports yinjiye mu mukino itangira gusatira izamu ry’Amagaju FC harimo umupira Tambwe Gloire yateye nabi ari mu rubuga…
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 1% kubera ibiganiro bya Amerika na Iran byasubitswe, ndetse ubwato bukomeza kudatambuka mu nzira ya Hormuz. Akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije [brent crude] kazamutseho 1,3% kagera ku Madolari ya Amerika 106,3. Icyizere cyo kugaruka kw’amahoro mu Burasirazuba bwo hagati cyayoyotse ubwo Perezida Trump yasubikaga urugendo rw’itsinda ry’abayobozi ba Amerika bagombaga kujya muri Pakistan mu biganiro na Iran. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi, yagiye muri Pakistan ariko intumwa yihariye ya Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner bagombaga kuganira ntibahageze kuko Perezida wa Amerika yari yamaze gusubika urwo rugendo. Iran yafunze inzira ya Hormuz, Amerika…
Pariki y’Igihugu y’Akager yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yasuwe n’abantu barenga 11.700, bituma yinjiza arenga miliyoni 1,3$, ni ukuvuga asaga miliyari 1,9 Frw mu mezi atatu gusa. Kuba iyi pariki irimo inyamaswa nkuru eshanu nk’Intare, Imbogo, Ingwe, Inzovu n’inkura, biri mu byatumye isurwa ku kigero cyo hejuru ndetse umubare munini w’Abayisuye kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe wiganzamo Abanyarwanda. Imibare igaragaza ko yinjije arenga miliyoni 1,33$ yavuye mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi, bigaragaza izamuka rya 8% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2025. Aha harimo ubwiyongere bw’ibyinjira bwagizwemo uruhare na gahunda ya Visit Rwanda n’ibindi bikorwa byifashishwa mu kuyimenyekanisha. National…
Minisitiri w’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Todd Blanche, yatangaje ko igitero cyagabwe mu murwa mukuru Washington, D.C. cyari kigamije guhitana abayobozi bakuru b’igihugu, barimo na Perezida Donald Trump. Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2025, kibera muri hoteli izwi cyane ya Washington Hilton, aho Perezida Trump yari yitabiriye ibirori byo gusangira n’abanyamakuru. Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko umugabo w’imyaka 31 yinjiye muri iyo hoteli yitwaje imbunda n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bitero, agahita atangira kurasa mu cyumba cyari kirimo abantu benshi. Mu kurasa kwe, isasu ryafashe umwe mu bashinzwe umutekano wa Perezida, ariko ntiryamugiraho…
Imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu harimo no mu murwa Mukuru Bamako, ingabo zivuga ko ziri mu bikorwa byo kuyirwanya. Igisirikare cya Mali mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026 cyatangaje ko ibitero byo kwirukana aba barwanyi byari bikomeje ndetse bamwe bahise bahunga. Imirwano yumvikanye mu gace ka Kati, ahakomoka abasiriakre benshi, muri Gao no mu mijyi yo hagati mu gihugu nka Sevare na Mopti. BBC yanditse ko no kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026, urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri Kidal. Abarwanyi b’umutwe wa Azawad Liberation Front, ushaka ko ubwoko bw’Abatuareg bwigenga wibanze ku mijyi yo…
