- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State wigambye igitero cyahitanye abantu 29 bari ku kibuga cy’umupira abandi bicirwa mu ngo zabo muri Leta ya Adamawa. Inzego za Leta mu gace kagabwemo igitero zavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe biroshye mu bantu bari ku kibuga cy’umupira batangira kurasa buri wese nta gutoranya, nyuma bajya gutwika inzu, insengero na za moto. Guverineri wa Leta ya Adamawa, Ahmadu Umaru Fintiri yavuze ko iki gitero ari igitutsi ku kiremwamuntu. Ibiro bya guverineri byatangaje ko iki gitero cyamaze amasaha menshi mu bice bya Guyaku. Imiryango myinshi yahise iva mu ngo zayo bikanga ko hashobora kugabwa ibindi bitero. Fintiri…
Tariki ya 19 Mutarama 1998, ni bwo imodoka yari itwaye abari abakozi b’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, yagabweho igitero n’abacengezi ndetse bica abagera kuri 39. Ni igitero kijya gusa n’icyagabwe ku wa 19 Werurwe 1997 ku banyeshuri b’i Nyange, kuko abari muri iyi modoka basabwe kubanza kwitandukanya, Abatutsi n’Abahutu bakajya ukwabo, ariko barabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda. Icyo gihe aba bacengezi bari bitwaje imbunda n’intwaro gakondo barashe amapine y’iyi modoka irahagarara, binjiramo basaba Abatutsi kujya ukwabo n’Abahutu bakajya ukwabo. Abari muri iyi modoka bose bavugiye rimwe ko ari “Abanyarwanda.” Abacengezi bahise babamishamo amasasu, barongera babasaba kwitandukanya ariko igisubizo…
Abana umunani baracyabura nyuma y’uko amabandi yitwaje intwaro yinjiye mu kigo kirererwamo imfubyi cyo muri Leta ya Kogi muri Nigeria agashimuta abana 23. Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Leta ya Kogi, Kingsley Fanwo, yavuze ko bikiba bafatanyije n’inzego z’umutekano batabara abana 15. Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Mata 2026 cyasize n’umuyobozi w’iki kigo cy’imfubyi ashimuswe. Nubwo nta mutwe urigamba ibi bikorwa ariko amakuru BBC yakuye mu nzego z’umutekano za Nigeria avuga ko byagizwemo uruhare n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram. Fanwo yagaragaje ko bari gukora iyo bwabaga ngo babohoze n’abasigaye ariko asaba ibigo by’imfubyi, iby’amashuri n’ibindi kwitwararika mu kwirinda ko ababyo…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umugabo ukurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abakobwa batandukanye abizeza akazi. Iperereza ryagaragaje ko ukurikiranyweho icyaha yabaga muri groupe ya WhatsApp yitwa ’shaka umukunzi’ hakaba haranacishwaga amatangazo y’akazi n’abagakeneye. Uyu igihe yabonaga umukobwa wanditse muri uru rubuga avuga ko akeneye akazi, yacaga mu gikari bakavugana akamubeshya ko akazi ashaka yakamuboneye i Shyorongi. Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi y’aho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica. Uyu mugabo yafashwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure. Hari ababashije kumucika atarabasambanya aho…
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, yishwe n’umukobwa w’imyaka 25 usanzwe ukora uburaya, nyuma yo gusambana akamwishyura 500 Frw nyamara bari bumvikanye agera kuri 1.500 Frw. Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Kagusa mu Kagari ka Kagarama mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma. Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuze ko uwo mugabo yaraye atahanye n’uwo mukobwa w’indaya, bukeye basanga yapfuye. Uwo mukobwa ngo yiyemereye ko ari we wamwishe nyuma y’uko bumvikanye ko bari buryamane akamwishyura 1.500 Frw.…
Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi ku izina rya Bushali, yongeye guteguza abakunzi b’injyana ya Kinyatrap, abamenyesha ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye nshya yise “Shidomno”, izaba iriho ubufatanye n’abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz na Icenova. Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, aho yasangije abakunzi be amagambo agaragaza uko afata iyi EP nk’umushinga ufite igisobanuro gikomeye kuri we no ku muziki we muri rusange. Bushali yagaragaje ko “Shidomno” atari izina risanzwe, ahubwo ari ikimenyetso cy’icyerekezo n’umuco wa Kinyatrap, injyana amaze igihe yubaka no guteza imbere. Ati: “Shidomno…
Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko rwafatiye GVA Rwanda Ltd (Canalbox) ibihano birimo kwishyura ihazabu ya buri munsi kugeza igihe yubahirije amabwiriza yose no guha indishyi abakiliya bose bagizweho ingaruka na serivisi mbi iki kigo cyatanze mu gihe cy’iminsi irindwi. Abakoresha internet ya Canalbox bamaze iminsi bagaragaza ko igenda nabi cyangwa hamwe bakayibura ndetse ku wa 21 Mata 2026, RURA yahamagaje iki kigo ngo gitange ibisobanuro n’ingamba zihuse kuri serivisi mbi cyavugwagaho. Itangazo RURA yashyize hanze ku wa 27 Mata 2026 yavuze ko yafatiye ibihano GVA Rwanda Ltd (Canalbox) kubera ko ikomeje kudakurikiza amabwiriza. Riti “Iyi sosiyete isabwa guha indishyi abakiliya…
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yibarutse umwana we wa kane w’umuhungu yabyaranye n’umukunzi we Jada Wallace. Aya makuru yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, nyuma y’uko Wallace ashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uruhinja rwabo, ayaherekeresha amagambo agaragaza ibyishimo byabo nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko atwite. Mu gusubiza uwo mukunzi we, Chris Brown yagize ati: “Taurus gang,” agaragaza ko umwana wabo yavukiye mu kimenyetso cya Taurus (ikiranga abavutse hagati ya Mata na Gicurasi). Kugeza ubu, aba bombi ntibaratangaza amazina y’umwana wabo, gusa ubutumwa bwa nyina wa Chris Brown bwatumye benshi bemeza ko ari umuhungu. Uyu mwana…
Donald Trump yatangaje ko umugabo wagabye igitero muri Washington Hilton Hotel aho yari mu musangiro n’abanyamakuru bakorera muri White House yashakaga kwica abayobozi bakuru ari umurwayi ndetse impuruza yatanzwe n’abo mu muryango we. Uyu mugabo wari witwaje imbunda n’ibyuma yitwa Cole Tomas Allen. Trump yabwiye CBS ati “Yari umukiristu, yizera nyuma aza guhinduka urwanya ubukiristu, ndetse yarahindutse cyane. Ashobora kuba ari umurwayi.” Umwe mu bapolisi yatangaje ko Cole Tomas Allen yavuze ko yifuzaga kwica abayobozi bo mu butegetsi bwa Trump, agahera ku mukuru kugeza ku muto ariko atari kwica Umuyobozi Mukuru wa FBI, Kash Patel. Allen yavuze ko yageragezaga kurinda…
Ambasaderi wa Kenya mu Muryango w’Abibumbye, Erastus Lokaale yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko abapolisi b’iki gihugu boherejwe muri Haiti bakurikije amategeko inyuguti ku yindi, ahakana ko baba barasambanyije abana. Kenya yohereje muri Haiti abashinzwe umutekano 999. Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano kateranye ku wa 23 Mata 2026 baganira ku bibazo by’ubutabazi muri Haiti, aho amabandi yajujubije abaturage bamwe anabica. Lokaale yavuze ko “Binyuze mu mabwiriza ya Kenya, aboherejwe mu butumwa bakurikije amabwiriza agenga ubutumwa ndetse bagaragaje ubunyamwuga mpuzamahanga, kubahiriza inshingano no gukorera mu mucyo.” Lokaale yanyomozaga raporo yagaragaje ko abapolisi ba Kenya bagize uruhare mu bikorwa bine byo…
