- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Mu gihe umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutera imbere no kwaguka ku rwego mpuzamahanga, hatangajwe urutonde rw’abahanzi 10 bakize cyane muri aka karere mu mwaka wa 2026. Icyatunguranye kuri benshi ni uko nta muhanzi nyarwanda n’umwe uri kuri uru rutonde, nubwo u Rwanda rufite abahanzi benshi bagaragaza imbaraga mu muziki. Uru rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru TUKO cyo muri Kenya, rugaragaza ko abahanzi bo muri Tanzania, Kenya na Uganda ari bo bakomeje kwiharira isoko, cyane cyane abahanzi baririmba injyana ya Bongo Flava ikomeje kuyobora mu karere. Ku mwanya wa mbere haza Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ufite umutungo ubarirwa muri miliyoni 10 z’amadolari [ararenga…
Perezida wa Colombia, Gustasvo Petro arashinja inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa FARC (Revolutionary Armed Forces of Colombia) uhanganye n’ubutegetsi bwe, kugaba igitero cyahitanye abantu 14 kigakomeretsa abandi benshi barimo n’abana. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imodoka zangiritse n’ibindi bintu byandagaye nyuma yuko icyo gitero kigabwe i Cauca mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa 25 Mata. Perezida Petro abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko abagabye icyo gitero ari imitwe y’iterabwoba agira ati:”Ni abaterabwoba bacuruza ibiyobyabwenge. Ndashaka ko abasirikare bacu bahangana na bo” Guverineri w’Intara ya Cauca, Octavio Guzman yasakaje amashusho agaragaza imodoka zangiritse n’aho amasasu yatobaguye, asobanura ko icyo gitero kitatoranyije. BBC…
Guverneri w’Intara ya Vologda mu Burusiya, Georgy Filimonov, yatangaje ko igitero cya drone Ukraine yagabye muri aka gace cyangije uruganda rukora ifumbire mvaruganda. Guverineri Georgy Filimonov, yavuze ko iki gitero cyabaye kuri iki cyumweru cyangije umuyoboro munini utwara acide sulfurique ufite umuvuduko mwinshi mu mujyi wa Cherepovets. Uyu muyoboro uherereye mu ruganda rwa Apatit, ishami rya PhosAgro, rumwe mu nganda zikomeye ku Isi mu gukora ifumbire ikomoka kuri phosphate. Filimonov yasobanuye ko nubwo uyu muyoboro wangiritse, ikibazo cyabaye cyahise gikemurwa hatarakwirakwira imyuka irimo ubumara yashoboraga guteza ibyago ku baturage. Yongeraho ko abantu batanu bakomeretse muri icyo gitero, ariko nta makuru…
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yasabye Abaturarwanda kugabanya inshuro bateka ku munsi mu rwego rwo kugabanya no gukoresha neza ibicanwa. Mu butumwa bwagenewe abaturage ku wa Gatandatu tariki 25 Mata 2026, ku muganda rusange, bwongeye kubibutsa ko muri iki gihe, Isi ihanganye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, biterwa ahanini n’intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati. Ibi byagize ingaruka no ku Rwanda, zirimo izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bintu nkenerwa. Ibiciro by’ibicanwa biri mu byahenze cyane kuko ibilo 12 bya gaz yo gutekesha byavuye kuri 21000 Frw bigera kuri 28000 Frw, mu gihe umufuka w’amakara wageze kuri 25000 Frw mu bice bimwe ahandi…
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje ibyishimo n’ishema atewe n’intambwe ikomeye umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie amaze gutera mu masomo, aho yahawe impamyabumenyi ya kabiri y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza Master’s mu bijyanye na “Business Administration”. Uyu mugabo yahawe iyi mpamyabumenyi mu birori byabereye muri UBS Arena, mu muhango wa Western Governors University wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, uhuza abanyeshuri barangije amasomo yabo.Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clarisse Karasira yashimye cyane umuhate n’umurava byaranze umugabo we, avuga ko atari ibintu byoroshye guhuza inshingano z’urugo, akazi ndetse n’amasomo, ariko ko Dejoie yabashije kubigeraho mu buryo bushimishije. Yagaragaje ko iyi…
Umunyarwanda Mugabo Patrick yatorewe kuba Visi Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bijyanye n’ubwikorezi wa Chartered Institute of Logistics and Transport (CILT) ku rwego rw’Isi no kuyobora Ishami ryawo muri Afurika. CILT ni umwe mu miryango ikomeye ku Isi, washinzwe mu 1919, ugamije guteza imbere ubunyamwuga n’ubudashyikirwa mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu. Ufite ibikorwa mu bihugu birenga 50, aho utanga amahugurwa, uburezi ndetse n’inama zigamije guteza imbere ibisubizo birambye kandi bigezweho. Mugabo Patrick yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere uru rwego, aho yabaye umwe mu bashinze CILT Rwanda ndetse akagira uruhare rukomeye mu kongera abanyamuryango, guteza imbere amahugurwa no kuzamura ijwi ry’urwego…
Umukinnyi wa Java-InovoTec, Nsengiyumva Shemu na Ingabire Diane wa Benediction Club, begukanye umunsi wa mbere w’Isiganwa ry’amagare ngarukamwaka ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ‘Race to Remember 2026’. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hatangiye gukinwa iri siganwa ry’iminsi ibiri aho muri uyu mwaka rifite umwihariko wo kuba ryarateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, n’akarere ka Rusizi. Abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye i Karongi ubundi basoreza i Rusizi imbere y’isoko kureba ntera y’Ibilometero 119. Abagore bakuru, abatarengeje imyaka 23 n’ingimbi bo bahagurukiye mu karere ka Nyamasheke basoreza i Rusizi ku ntera y’Ibilometero 90. Ni mu gihe…
Ikipe ya APR FC yacitse umutego wo mu karere ka Huye, itsinda Mukura VS mu mukino wo ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League 2025/2026. Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda ku kibuga cya Kamena. Amakipe yombi yatangiye umukino asatira, gusa ku munota wa 4 APR FC ihita ibona penariti ku ikosa ryakorewe rutahizamu Djibril Ouattara. Iyi penariti ni we wahise ayitera ariko ayitera hanze. Nyuma yo guhushwa penariti, Mukura VS yakomeje kugera imbere y’izamu rya APR FC binyuze ku buryo bwaremwaga na Iradukunda Elia Tatou. Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakomeje kurusha APR FC…
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pst Ndayizeye Isaïe yatangaje ko icyemezo cyafatiwe abapasiteri bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kigamije gutuma batazava muri gereza ngo bumve ko bazakomeza izi nshingano. Umushumba Mukuru wa ADEPER, Ndayizeye Isaïe, yabitangaje mu kiganiro cyihariye kuri uyu wa 25 Mata 2026. Ni nyuma y’umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abatutsi bahoze babarizwa muri korali Hoziyana ikorera muri ADEPR Nyarugenge. Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Mu rwego rwo kubunamira no kubaha icyubahiro, abagize iyi korali bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga…
Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko atahita yemeza ko igitero cyagabwe muri White House ubwo yasangiraga n’abanyamakuru gifitanye isano n’intambara yo muri Iran ariko bitazamubuza gutsinda intambara. Umugabo w’imyaka 31 yagabye igitero muri White House ahaberaga umusangiro wa Trump n’abanyamakuru bakorera mu biro by’umukuru w’igihugu. Isasu yarashe ryafashe umwe mu bashinzwe umutekano, mu ikoti ridatoborwa n’amasasu yari yambaye. Perezida Trump yahise abwira abanyamakuru ko bishoboka ko iki gitero kidafitanye isano n’intambara yo muri Iran. Ati “Ntabwo bizambuza gutsinda intambara muri Iran. Ntabwo nzi niba ibi hari icyo byabikoraho, ntabwo ari ko mbyumva ngendeye ku makuru dufite.” Nyuma Trump yaje…
