

Yagaragaje ko iyi ntambwe ari indi nkingi ikomeye imugejeje ku ntego yo gukomeza amasomo, aho yamaze gutangira urugendo rugana ku mpamyabumenyi y’ikirenga (PhD), ibintu yavuze ko bimutewe ishema rikomeye nk’umugore we.
Ifashabayo Dejoie si ubwa mbere ageze kuri uru rwego, kuko mu Ukwakira 2024 na bwo yari yahawe indi mpamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye n’icungamutungo.
Asanzwe kandi afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no guhanga umurimo n’imiyoborere (Entrepreneurship and Leadership) yakuye mu Watson Institute ifatanyije na University of Virginia.Uretse kuba ari umunyamwuga mu bijyanye n’ubucuruzi n’imiyoborere, Dejoie anafasha cyane umugore we mu rugendo rwe rwa muzika, aho amubera umujyanama mu bikorwa bye bya buri munsi.
Aba bombi bamaze imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore, nyuma yo gukora ubukwe tariki ya 1 Gicurasi 2021, bakaba baranabyaranye abana babiri b’abahungu.


