Author: Bvn Rwanda News

Abashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bataye muri yombi Pasiteri Leslie Williams wanditse igitabo cyigisha abashakanye uko bakubaka urugo rugakomera. Ubuyobozi bwa Polisi mu gace ka Sumter muri Leta ya Florida bwatangaje ko Pasiteri Williams yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi tariki ya 3 Mata 2026, akekwaho icyaha cy’ubusambanyi. Icyaha cy’ubusambanyi gishobora gutangwa n’umwe mu bashakanye iyo yamenye ko umuntu we yamuciye inyuma. Mu bihugu bimwe na bimwe, inzego za Leta zishakira ukekwa bidasabye ko hatangwa ikirego. Mu 2017, Pasiteri Williams yasohoye igitabo yise “Love Her Like This: Loving Her Has Never Been Deeper” kigaragaza ibibazo bisenya imiryango…

Read More

Umugore w’imyaka 45 n’umuhungu we w’imyaka 22 bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwica se bamutemaguye. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 27 Mata 2026, mu Mudugudu wa Rukwaya mu Kagari ka Sasabirago. Umwe  yavuze ko uru rugo rwari rusanzwe rubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma. Yavuze ko mu ijoro aribwo babonye amakuru ko uwo mugore n’umuhungu we bishe se. Ati “ Ni umugabo w’imyaka 47 wishwe n’umugore we w’imyaka 45 afatanyije n’umwana wabo w’umusore w’imyaka 22. Uwo muryango wari ubanye mu makimbirane aho umugabo yashinjaga umugore…

Read More

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Hashim Kambi, umukinnyi wa filime w’izina rikomeye muri iki gihugu uherutse kwitaba Imana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Samia Suluhu yavuze ko yababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo w’umunyabigwi muri sinema ya Tanzania. Ati “Nakiranye agahinda kenshi inkuru y’urupfu rw’umukinnyi wa filime w’inararibonye, Hashim Kambi, witabye Imana uyu munsi i Dar es Salaam. Igihugu kibuze impano idasanzwe yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere no kwamamaza uruganda rwa filime mu gihugu.” Yaboneyeho kwihanganisha umuryango we ndetse n’abo mu ruganda rwa sinema muri Tanzania kimwe n’abahanzi muri rusange. Ati “Nihanganishije Ishyirahamwe rya Filime muri…

Read More

APR VC yatsinzwe n’Ikipe ya Projet yo mu Misiri amaseti 3-0 (25-18, 25-18, 29-27) mu mukino usoza iyo mu Itsinda A, ariko amakipe ane yose ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball abona itike ya 1/8. Umukino wa APR na Projet wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Mbere, ndetse Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari ishaka intsinzi ituma izamuka idatsinzwe. Gusa ntiyorohewe n’Abanya-Misiri batsinze iseti ya mbere ku manota 25-18, umutoza Sammy Mulinge agerageza guhindura yinjizamo abarimo Niyonshima Samuel, aruhura James Achuil, ariko na bwo batsindwa iseti ya kabiri ku manota 25-18…

Read More

Inzego z’umutekano mu Karere ka Bugesera zataye muri yombi umugore wasutse amavuta yatuye ku mugabo we ndetse akanamutera icyuma, amuziza ko yamubonanye n’undi mugore mu kabari bari gusangira inzoga. Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 26 bibera mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, aganiranikinyamakuru yemeje ko uwo mugore yamaze gutabwa muri yombi nyuma yo kumena amavuta yatuye ku mugabo we. Yavuze ko yayamumennyeho mu mugongo, mu bitugu no mu bindi bice by’umubiri kubera umujinya yagize ubwo yamubonaga mu kabari ari gusangira…

Read More

Umuramyi Israel Mbonyi yateguje ko agiye gutaramira mu Bwongereza mu mwaka 2026, nyuma y’iminsi mike amuritse Alubumu ya 5 yise ‘Hobe’  mu gitaramo cyabaye mu Ukwakira 2025 mu nyubako ya Intare Conference Arena iherereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026,Israel Mbonyi yasangije abamukurikira integuza y’icyo gitaramo abwira abamukurikira kwitegura kuramya Imana bikarushaho kunoza umubano wabo na yo. Yanditse ati: “Muraho abo mu Bwongereza, tuzanye umunezero, kuramya, n’ibihe by’umugisha mutazibagirwa, dufite amashyushyu yo kuzifatanya namwe mu kuramya Imana.” Ni igitaramo cyateguwe na kompanyi isanzwe itegura ibitaramo…

Read More

Uruzinduko Papa Léon XIV aherutse kugirira muri Cameroun, rukomeje kuvugisha abantu benshi. Mu gihe yari muri icyo gihugu yasabye ko ruswa yacika mu ngeri zose, amakuru avuga ko kumwakira habayemo iy’akataraboneka. Mbere na mbere ingengo y’imari yari yateganyijwe, mu bintu byose yararenze. Ibijyanye na protocole y’uburyo Papa azakirwa, byari byagenewe ko bizatwara miliyoni 1,5 z’ama-euro, ubwo ni ukuvuga ibijyanye n’umutekano, ingendo n’ibindi. Gusa bivugwa ko byarangiye bitwaye miliyoni 76 z’ama-euro, asaga miliyari 130 Frw. Kugira ngo igiciro cyiyongere ku buryo budasanzwe, byatewe ahanini n’amasoko ya leta n’ibindi leta yaguze huti huti. Ibyo birimo n’imirimo yakozwe igitaraganya mu gutunganya uburyo Papa…

Read More

Umusirikare wa Eswatini wari mu bashinzwe kurinda umutekano w’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 40 Umwami Mswati III amaze ku butegetsi, Lt Colani Mdluli, yirashe ahita apfa. Lt Mdluli yirashe ku wa 26 Matya 2026, habura amasaha make ngo Umwami Mswati atangire kuyobora umunsi wahariwe umuco wahuriranye n’ibi birori, bikaba bikekwa ko yabitewe n’umushahara muke ahembwa kuko ngo yari asanzwe awinubira. Umuntu wa hafi mu muryango wa Lt Mdluli yatangarije ikinyamakuru Swaziland News ati “Ntabwo tuzi impamvu yatumye yiyahura ari yari asanzwe yinubira umushahara muke.” Lt Mdluli yari asanzwe mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umwami…

Read More

Yize muri Caltech, afite Master’s muri Computer Science, ariko ubuzima bwe bwahindutse inkuru y’isi nyuma yo gushinjwa gushaka kurasa Perezida Trump, JD Vance n’abayobozi bakomeye ba Amerika mu ijoro rya White House Correspondents’ Dinner. Mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026, amaso y’isi yose yerekejwe i Washington D.C., nyuma y’igikorwa cyahungabanije umutekano cyageragejwe mu birori bikomeye bya White House Correspondents’ Dinner. Ibi birori byari byahuje abayobozi bakomeye barimo Donald Trump n’umugore we Melania Trump, Visi Perezida JD Vance, abanyamakuru n’ibyamamare bitandukanye. Uwahise ashyirwa mu majwi nk’ukekwaho kugaba icyo gitero ni Cole Tomas Allen, umugabo w’imyaka 31 ukomoka muri Torrance, California, wari uzwi nk’umuntu wize…

Read More

Umuhanzi Kevin Kade yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe na Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, wavuze ko yamuhaye Miliyoni 30 Frw zo kumufasha gutunganya indirimbo ye nshya yise “Ndi Ready”. Ibi byatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Prophet Joshua ashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026, agaragaza ko yishimiye uruhare yagize mu ikorwa ry’iyi ndirimbo iri mu zitegerejwe gushyirwa hanze na Kevin Kade mu minsi iri imbere. Muri ayo mashusho, Prophet Joshua yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Element, mu gihe amashusho yayo (video) yafatiwe mu bihugu bya…

Read More