Author: Bvn Rwanda News

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko vuba hazakorwa pasiporo zizaba zirimo ifoto ya Perezida Donald Trump mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge. Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Tommy Pigott, yasobanuye ko ibi bitavuze ko pasiporo zose zizagaragaramo ifoto ya Trump, ariko umubare w’izateganyirijwe iki gikorwa nturamenyekana. Pigott yagize ati “Mu gihe Amerika yizihiza isabukuru y’imyaka 250 muri Nyakanga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri kwitegura gusohoza umubare muto wa pasiporo zahariwe ibi bihe.” Yasobanuye ko nubwo iyi foto izashyirwa muri pasiporo y’isabukuru, umutekano w’aka gatabo uzakomeza kuba ntayegayezwa ku buryo nta bashobora kuyigana.…

Read More

Nyuma y’igihe urubyiruko n’abahanzi bagaragaza ubusabe bwo koroherezwa kubona serivisi z’imari, Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na BRD batangaje ko ibi byiciro byombi bizajya bihabwa inguzanyo batanze ingwate ifite agaciro ka 10% by’inguzanyo bahawe, bakayungukira 9%. Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ku bufatanye na BRD, yamenyesheje urubyiruko n’abahanzi ko Leta yabashyiriyeho ikigega kibafasha kugera kuri serivisi z’imari ku buryo buboroheye. Nkuko bigaragara mu itangazo bashyize hanze, usaba inguzanyo asabwa ingwate itarenze 10%, urwunguko rwa 9%, uwishyuye neza ahabwa inkunga ingana na 10% y’inguzanyo yafashe iyo amaze kwishyura kandi yarishyuye neza. Kwishyura inguzanyo bikorwa nyuma y’amezi atatu umaze kuyifata mu gihe yishyurwa…

Read More

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko amafaranga azahabwa amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 aziyongeraho 15% ugereranyije na 50% yari yongeweho mu Ukuboza, aho kuri ubu iki gikombe kizagendaho hafi miliyoni 900$ (asaga miliyari 1314,4 Frw). Byemejwe n’Inama Nkuru ya FIFA yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, i Vancouver muri Canada mu gihe habura iminsi 44 ngo Igikombe cy’Isi gitangire. Hemejwe ko muri iki Gikombe cy’Isi kizabera muri Amerika ya Ruguru, miliyoni 871 z’Amadolari azakoreshwa mu guhemba amakipe 48 azitabira irushanwa, bivuze ko habayeho inyongera ya 15%. Nk’uko byemejwe mu Ukuboza, ikipe izegukana igikombe izahabwa…

Read More

Umuhanzi w’Umwongereza wahoze mu itsinda ryamamaye nka One Direction, Harry Styles, yasabye umukinnyi wa filime, Zoë Kravitz kumubera umugore. Abantu ba hafi yabo bahamirije Page Six ko uyu mugore yahise abyemera atazuyaje, nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo. Mu cyumweru gishize, Zoë yafashwe amashusho amaze kwambikwa impeta ishashagirana nka zahabu. Icyakora, ntiharamenyekana amakuru yerekeye iby’ubukwe bwabo. Ni ubwa mbere Harry agiye gushyingirwa. Ku rundi ruhande, Zoë we yari yarashyingiranywe n’abagabo babiri mbere. Uwa mbere ni Karl Glusman, mu gihe uwa kabiri ari umukinnyi wa filime witwa Channing Tatum bashyingiranywe mu Ukwakira kwa 2023, batandukana bataramarana umwaka. Harry Styles yamenyekanye mu…

Read More

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (White House) byatangaje ifoto n’amagambo bigaragaza ko Perezida Donald Trump n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III bombi ari abami. Ubutumwa ibyo biro byatangaje ku rubuga rwa X ku itariki 28 Mata 2026, bugaragaza ifoto ya Perezida Trump n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III bari imbere ya White House bishimye ndetse Trump we yasetse cyane. Iyo foto ibyo biro byayikurikije amagambo agira ati “abami babiri” ndetse bongeraho akamenyetso (emoji) gashushanya ikamba ry’ubwami. Ikinyamakuru Forbes cyanditse ko kuva iyi manda ya kabiri ya Perezida Trump yatangira akunze kwigaragaza nk’igihangange n’umutegetsi ukomeye. Nko mu mwaka ushize,…

Read More

Urukiko Rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwakatiye Umunyarwandakazi Gentille Giramata igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umushoramari Noël Emile Habimana wahoze ari umugabo we. Habimana yapfiriye muri Lilongwe tariki ya 17 Ukwakira 2022. Inzego z’iperereza zabanje gukeka ko yazize impanuka ariko nyuma bigaragara ko yishwe, ashyirwa mu modoka mu rwego rwo kujijisha. Aya makuru akimara kumenyekana, Giramata n’umushoferi we witwa Rafiki Munyamagaju batawe muri yombi, bakurikiranwaho icyaha cyo kwica Habimana babigambiriye. Mu Ukuboza 2025, Urukiko Rukuru rwa Lilongwe rwanzuye ko Giramata na Munyamagaju bahamwa icyaha cyo kwica Habimana, nubwo bashatse kwerekana ko uyu mushoramari yazize impanuka. Umucamanza…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yatangaje ko abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwataye muri yombi abanyamahanga 231 barimo abakekwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubwambuzi no gukina urusimbi. Iyi minisiteri yasobanuye ko aba mbere ari Abanya-Nigeria 62 bafatiwe mu karere ka Adjumani mu majyaruguru Uganda tariki ya 27 Mata 2026, kandi ko byagaragaye ko bakoraga imirimo irimo ivugabutumwa nta ruhushya babifitiye. Mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira uwa 28 Mata, uru rwego rwataye muri yombi abandi banyamahanga 169 bari mu nyubako mu gace ka Bukoto-Ntinda mu Mujyi wa Kampala, bahakorera ibikorwa byinshi binyuranyije n’amategeko. Abafatiwe muri iyi nyubako bakomoka muri…

Read More

Izina Lugumi Saidi rimaze kuba ikimenyabose mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda, ariko inyuma y’amafoto meza n’imitoma ku mbuga nkoranyambaga, hari amateka y’ubuzima akomeye, ishoramari ririmo ibibazo n’umutima w’ubugiraneza utangaje. Uyu mugabo agira akazina gatangaje aho bamwe bagira bati ni umuherwe wihishe cyangwa utigaragaza cyane (secret billionaire). Itangiriro ry’ubuzima bwe: Kuva ku gucuruza inkweto kugeza kuri za miliyari Lugumi yavukiye mu gace ka Magu i Mwanza muri Tanzania mu mwaka wa 1972. Nubwo ubu atigisa kano karere k’Afurika y’Iburasirazuba, amateka ye ntabwo ari ay’umwana wavukanye ikiyiko cya zahabu mu kanwa. Lugumi uri mu bantu bakize kurusha abandi mu Karere ka Afrika…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo gukoresha imiti igamije guhangana n’indwara ya Malaria, mu rwego rwo kwirinda ko umuti umwe ukomeza gukoreshwa cyane bikagabanya ubushobozi bwawo bwo kuvura iyi ndwara. RBC ivuga ko gukoresha ubwoko bumwe bw’umuti usanzwe umenyerewe nka Coartem igihe kirekire bishobora gutuma agakoko gatera Malaria kagira ubudahangarwa kuri wo. Umuganga ku kigo nderabuzima cya Shyorongi, Habimana Pierre Celestin, yavuze ko ubu buryo buzafasha kuvura neza abarwayi no kugabanya ibyago by’uko Malaria yakomeza kwihagararaho imbere y’imiti. Ati “Mbere uko Coartem yakoraga si ko uyu muti ukora, kuko wasangaga tuvuye umurwayi, nyuma y’icyumweru akagaruka atarakize, ariko…

Read More

Ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cy’u Buyapani (Japan Airlines: JAL) kigiye gutangira gukoresha robot zikora nk’abantu mu mirimo itandukanye yo ku butaka yo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Haneda giherereye i Tokyo. Izi robot zizatangira gukoreshwa muri Gicurasi 2026 mu buryo bwo korohereza abakozi bo kuri iki kibuga baba bafite imirimo myinshi. Ni igerageza rizamara imyaka ibiri. Izi robot zakorewe mu Bushinwa zizatangirira ku mirimo yo gupakira no gupakurura imizigo. Impamvu ni uko u Buyapani bukomeje guhura n’ibibazo byo kubura abakora mu bijyanye n’ubwikorezi n’abakerarugendo benshi kandi abari mu myaka yo gukora na bo bakomeje kuba bake. JAL ifite abakozi…

Read More