- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyamahanga 169 babaga muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko. Iyi Minisiteri yabitangaje ku wa 1 Gicurasi 2026, ivuga ko abanyamahanga 23 bagize icyiciro cya mbere basubijwe mu bihugu baturutsemo tariki ya 30 Mata, 80 bagize icyiciro cya kabiri boherezwa mu gitondo cy’uyu munsi, abandi bakaba bagomba koherezwa ku wa 2 Gicurasi. Yasobanuye ko bose bagombaga koherezwa iwabo mu munsi umwe ariko ko habayeho ikibazo cyo kubura indege zibatwara kuko yasanze nta myanya ihagije iri mu zabonetse. Leta ya Uganda yatangaje ko amakosa aba banyamahanga bakoze ari uko batangiye gukora akazi…
The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella berekeje muri Zambia ku wa 30 Mata 2026, aho bitabiriye igitaramo cy’abahanzi b’ibyamamare nka Rick Ross, Davido, Koffi Olomide n’abandi bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu. Uyu muhanzi n’umugore we berekeje muri Zambia mu rugendo bagize ibanga, amakuru ni uko bashobora kwitabira igitaramo cy’aba bahanzi i Lusaka. Rick Ross, Davido na Koffi Olomide bategerejwe mu gitaramo byitezwe ko kigomba kubera ahitwa Ciela Resort- Bonanza kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026. Davido umaze umwaka mu bitaramo bizenguruka Isi amenyekanisha album ye nshya yise ‘5Ive’ azataramira kandi ahitwa ‘Polo field show grounds’ ku wa 2 Gicurasi…
Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Taylor Swift, yafashe icyemezo gikomeye cyo kwirinda ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ashyira uburenganzira bwihariye (trademark) ku ijwi rye ndetse n’isura ye ikoreshwa ku rubyiniro. Ibi Swift yabikoze ku wa 24 Mata 2026, aho binyuze mu kigo cye TAS Rights Management yashyikirije ubusabe butatu Urwego rushinzwe ibirango muri Amerika, United States Patent and Trademark Office. Muri ubwo busabe, harimo uburenganzira ku majwi abiri azwi cyane, arimo amagambo agira ati: “Hey, it’s Taylor Swift” ndetse na “Hey, it’s Taylor.” Aya majwi asanzwe akoreshwa mu kwamamaza ibikorwa bye birimo album nshya yise “The…
Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Oman, SalamAir, yatangaje ko yashyizeho ibyerekezo bishya by’umwihariko ku mugabane wa Afurika, aho indege yayo izajya ikora ingendo zigera i Kigali nta handi ihagaze, zigakorwa kabiri mu cyumweru. Biteganyijwe ko ingendo ziva Muscat muri Oman zijya i Kigali na Kigali- Muscat zizatangira ku wa 21 Nyakanga 2026. Zizajya zikorwa ku wa Kabiri no ku wa Kane. Urugendo rumwe ruzatangira rwishyurwa ama-Rial ya Oman 69,99, ni ukuvuga asaga 266.129 Frw. Itangazo iyi sosiyete yasohoye ku wa 30 Mata 2026 rigaragaza ko icyerekezo kigana i Kigali ari intambwe yo kwagura ibice ikoreramo by’umwihariko muri…
Guhera kuri uyu wa Gatanu, ibihugu 53 bya Afurika byakuriweho umusoro n’u Bushinwa ku bicuruzwa byabyo byohereza muri iki gihugu, ibintu byitezweho kuzamura isoko ryabyo. Iyi gahunda yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukuboza 2024, icyo gihe ibihugu 33 bisanzwe bifitanye umubano ukomeye n’u Bushinwa nibyo byayungukiyemo. Ubu yaguwe igera ku bihugu byose by’umugabane usibye Eswatini ifitanye umubano na Taiwan. Gukuriraho imisoro ibihugu bya Afurika bizakomeza kugeza ku wa 30 Mata 2028. Mu gihe u Bushinwa bwo bwakuriyeho ibihugu bya Afurika imisoro, Amerika yo iherutse gushyiriraho umusoro ugera hafi kuri 30% ku bihugu bya Afurika. Gukuraho iyi misoro byitezweho kongera…
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Qatar mu Bufaransa, Ali bin Jassim Al-Thani, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Qatar n’uyu muryango mpuzamahanga. Muri ibi biganiro, Qatar isanzwe ari umunyamuryango w’icyiciro cy’abafatanyabikorwa ba Organisation internationale de la Francophonie, yagaragaje ko ishaka kurushaho guteza imbere imikoranire yayo n’uyu muryango, by’umwihariko ishyigikira gahunda zitandukanye zawo. By’umwihariko, Qatar yagaragaje ko iri gutekereza ku gukoresha ikigega cyayo cy’ishoramari, Qatar Investment Fund, mu rwego rwo gufasha mu gutera inkunga imishinga ya OIF. Iyo mishinga iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa cyane cyane mu bihugu byo muri…
Igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy gikomeje kwaguka no gukurura imbaga y’abakunzi b’imyidagaduro, aho ku nshuro ya vuba hagiye kongera guhurira amazina atandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda, arimo Ruti Joel, Dj Brianne na Patrick Rusine. Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizaba ku wa Kane tariki 7 Gicurasi 2026, kibere muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahasanzwe habera ibikorwa bikomeye bitandukanye by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe imbaga y’abantu. Byitezwe ko kizaba gitandukanye n’ibisanzwe, kuko ku nshuro ya mbere Dj Brianne azahurira ku rubyiniro rumwe na mugenzi we Tesha, basanzwe bakorana ibiganiro bizwi cyane kuri YouTube byitwa “Brianne Vlogue”.…
Netflix yatangaje ko igiye kuvugurura porogaramu yayo ikoreshwa kuri telefone, igahabwa uburyo bushya bwitwa Clips, aho umuntu azajya abasha kubona amashusho magufi y’ibisanzwe binyuzwe kuri uru rubuga. Bitekereze nk’amashusho ya TikTok cyangwa reels kuri Instagram na Facebook cyangwa Shorts kuri YouTube. Ubu buryo buzajya buha umuntu amashusho magufi yatoranyijwe mu biganiro, filime n’ibindi binyuzwa kuri Netflix bijyanye n’ibyo akunda, kugira ngo bimufashe gufata icyemezo cy’ibyo yareba nyuma, bitari kwa kundi ufungura porogaramu bikaba ngombwa ko ubanza gutangiza filime ugafata icyemezo nyuma. Netflix yigeze kugerageza uburyo nk’ubu bwitwa Fast Laughs mu 2021. Bushobora kuba butarabonye abafana benshi mu myaka itanu ishize,…
Uyu munsi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22. Ni amasomo y’ Icyiciro cya 26 ajyanye no kuyobora abasirikare n’ imirimo bijyana akorwa na Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Muri abo bayarangije harimo abasirikare b’abagore batanu. Aya masomo yafashije abasirikare bayakurikiye kunguka ubumenyi bwo kuyobora ibikorwa bya gisirikare kugeza ku rwego rwa Brigade, ndetse no gukora neza imirimo y’ubuyobozi n’igenamigambi rya gisirikare. Mu…
Abasore babiri b’impanga bafite imyaka 21 bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama, bari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gukubita abanyerondo bari mu kazi, umwe bikamuviramo urupfu. Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki ya 29 Mata 2026 mu Mudugudu w’Umubano mu Kagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahama, Bihoyiki Léonard, yatangaje ko abo basore basanzwe bafatwa nk’ibihazi muri uyu murenge. Yavuze ko abanyerondo babatesheje bagiye kwiba bakubita umwe muri bo bimuviramo urupfu. Ati “Bari abanyerondo umunani ubwo bari ku irondo, baza guhura n’abasore bajyaga kwiba batangira kurwanya abo…
