Author: Bvn Rwanda News

Abashakashatsi ku bisigaratongo [archaeologists] bari gukorera mu Mujyi wa Al Bahnasa muri Misiri, uherereye mu bilometero 200 mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Cairo, batahuye umubiri wo mu gihe cy’Abaromani watunganyijwe kugira ngo udashanguka. Bivugwa ko umaze imyaka 1.600. Uyu mubiri wasanganywe urupapuro rwa kera rwakozwe mu rufunzo ku gatuza kawo. Uru rupapuro rwari rwanditseho igika kimwe cy’umuvugo uzwi cyane w’Ikigereki w’umusizi Homer witwa Iliad. Si ubwa mbere havumbuwe imibiri nk’iyi ifite inyandiko yashyinguranywe, ariko ni ubwa mbere hatahuwe inyandiko y’ubuvanganzo yakoreshejwe mu gutunganya no kubika umurambo kugira ngo utangirika [embalming process]. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Barcelona baracyagerageza gushakisha impamvu nyayo…

Read More

Umutoza wa Al-Hilal SC, Laurentiu Reghecampf, yavuze ko basabye Ikipe ya APR FC kuzabakirira muri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026. Al-Hilal SC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 ku Cyumweru, iyoboye Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 64, irusha APR FC ya kabiri amanota umunani. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino, Laurentiu Reghecampf, yavuze ko yaruhukije bamwe mu bakinnye be bakomeye kugira ngo yitegure neza umukino ukomeye bazahuramo na APR FC. Yongeyeho ko basabye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuzabakirira muri Stade Amahoro kuko ari cyo kibuga gikwiye ‘derby’ y’ikipe ya mbere n’iya…

Read More

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko APR FC yabonye ikipe itandukanye n’iyo yari amaze iminsi ikina na yo, ayiteguza kuzongera kuyigora mu gihe amakipe yombi yahurira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Gikundiro yanganyije na APR FC igitego 1-1, mu mikino w’Umunsi wa 29 wa BK Pro League. Ni umukino Rayon Sports yongeye kubona inota kuri mukeba kuko APR FC yari imaze imikino itatu yikurikitanya itsinda Murera mu marushanwa yose kandi ibitego byinshi. Nyuma yo kunganya uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko kuri iyi nshuro APR FC yabonye ikipe itandukanye.…

Read More

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye guha umugore we, Angeline Ndayubaha, igihembo nk’umukozi w’indashyikirwa mu bikorwa by’ubugiraneza muri iki gihugu. Ku wa 1 Gicurasi 2026 ubwo u Burundi bwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Perezida Ndayishimiye yibukije Abarundi ko umugore we yahawe ishimwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2023 kubera gufasha abaturage, bityo ko na bo bakwiye kumushima. Yagize ati “None amahanga arinde abyemera, Abarundi ni bo batabyemera kandi ari bo babikorerwa? Ababizi ni ababyeyi bari bafite indwara, imiryango yari yarabuze umwana ngo iseke nk’abandi. Abana biga mu mashuri meza barabizi.” Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko umugore we, abinyujije muri ‘Fondation Mugiraneza’, ari gufasha…

Read More

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Louise Mushikiwabo, uri mu ruzinduko i Libreville muri Gabon, yahuye na Minisitiri w’Uburezi n’Uburere mboneragihugu, Camélia Ntoutoume-Leclercq, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga. Ibi biganiro byabereye ku ruhande rw’ibirori byo gutaha ku mugaragaro inyubako ya Palais des Congrès, aho impande zombi zagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kongerera ubushobozi ibigo by’amasomero bizwi nka CLAC, hagamijwe korohereza abaturage kubona ibitabo n’amakuru agezweho. Banagarutse kuri gahunda ya D-CLIC, igamije guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu rubyiruko, ndetse na gahunda ya “La Francophonie Avec Elles” ishyigikira abagore n’abakobwa mu mishinga ibateza imbere. Ikindi cy’ingenzi…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ko mu gihe Iran itakurikiza ibikubiye mu byo Amerika iyisaba ashobora kongera gusubukura ibitero bya gisirikare kuri iki gihugu. Ibi yabigarutseho ku wa 2 Gicurasi 2026 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru aho yabazwaga ibijyanye n’aho amasezerano bagomba kugirana na Iran ageze. Yagize ati “Bambwiye ibigize amasezerano ndetse bagiye kubimpa mu buryo bwanditse neza.” Ubwo bamubazaga niba ashobora kongera kugaba ibitero kuri Iran, yasubije ko igihe icyo gihugu kitakomeza kwitwara neza kigakora ibintu bidakwiye bashobora kongera kubisubukura. Ati “Ntabwo nshaka kubivugaho. Icyo nshatse kuvuga ni uko ntashobora kubibwira umunyamakuru gusa igihe…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Kumi Nebyiri muri Stade Amahoro. Ni umukino w’ 110 wahuzaga aya makipe. Umukino urangiye Rayon Sports inganyije na APR FC 1-1. Kunganya uyu mukino kuri Rayon Sports ni igihembo dore ko yasabwaga kuwutsinda kugira ngo icyizere ku gikombe gikomeze.  kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 48 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 56. Uko umukino wagenze umunota…

Read More

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko umushahara w’abakozi ba Leta bose mu gihugu uziyongeraho 12%, uw’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wiyongereho 15%. Yatangaje aya makuru meza ku wa 1 Gicurasi 2026, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, asobanura ko yafashe iki cyemezo kugira ngo bazashobore no guhangana n’ikibazo cy’ibiciro biri gukomeza kuzamuka. Perezida Ruto yasobanuye ko umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi wazamuwe cyane kubera ko ari urufatiro rukomeye rw’ubukungu bw’igihugu, rukemura ikibazo cy’inzara kandi rugaha abantu benshi akazi. Yateguje Abanyakenya kandi ko Leta yafashe icyemezo cyo kuvugurura urwego rw’igihugu rushinzwe ubwiteganyirize (RHA) kugira ngo ruzarusheho gusubiza…

Read More

Al Ahly SC yo mu Misiri yegukanye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball [CAVB Men’s Club Championship 2026], itsinze Police VC amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 22-25). Umukino wa nyuma usoza iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 47, wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026. Al Ahly SC yanditse amateka yo kwegukana igikombe cyayo cya 17 mu gihe Police VC na yo yageze ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo, ndetse yabaye iya mbere ibikoze mu Rwanda. Mu mukino wahuje amakipe yombi, Al Ahly SC yatsinze Police VC amaseti 3-0 mu mukino wamaze…

Read More

Sosiyete ikora ibikorwa byo gukusanya no gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha amashanyarazi, Enviroserve Rwanda, yatangaje ko mu myaka hafi umunani imaze mu Rwanda, yakusanyije toni 8.500 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ikabinagura bimwe bikongera bigakoreshwa hagamijwe kurengera ibidukikije. Uru ruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018, rubarizwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera, aho nibura rubasha gukusanya hejuru ya 40% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje mu rwego rwo kugabanya uburozi buturuka mu myanda y’ikoranabuhanga ndetse no kongera kunagura ibyashaje ku buryo byongera gukoreshwa. Iyo bavuze ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje ni bimwe bisaza aho kubitanga abantu bakajya kubibika mu ngo zabo. Muri ibyo bikoresho harimo telefone, mudasobwa,…

Read More