- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Umugabo wo muri Uganda mu gace ka Mughete, Zalimon Bwambale, yishe umwana we ubwo yatonganaga n’umugore we bapfa ibiryo. Uyu mugabo yishe uyu mwana ku wa 4 Gicurasi 2026, nyuma yo gutaha mu gicuku agasanga iwe batetse ibishyimbo n’umutsima w’amasaka akarakara agatangira gutonganya umugore amubwira ko ashaka ibindi biryo bitari ibyo. Umuyobozi w’aka gace ka Mughete, Robert Bwambale, yasobanuye ko ari aho imvururu zaturutse batangira kurwana umugore aheka umwana agira ngo ave muri urwo rugo. Nyuma y’aho nibwo uwo mugabo yafashe umuhini agira ngo awukubite umugore we, ufata wa mwana yari ahetse ahita apfa. Uyu mugabo yahise ahunga ariko abaturage…
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Turikiya, Gen. Selçuk Bayraktaroğlu. Ibiganiro byahuje aba basirikare bakuru bombi byabaye ku wa 5 Gicurasi 2026, i Istanbul. Gen Mubarakh Muganga ari muri Turikiya aho yitabiriye Inama n’Imurikagurika ku bijyanye n’intwaro n’umutekano (SAHA 2026). SAHA ni gahunda y’imurikagurisha yatangijwe na Leta ya Turikiya igamije kumurikira amahanga zimwe mu ntwaro zikorerwa muri iki gihugu, ikoranabuhanga mu bijyanye n’umutekano ndetse n’isanzure. Iy’uyu mwaka yatangiye tariki 5 Gicurasi 2026. Turikiya yiteze kuyikuramo amasezerano afite agaciro ka miliyari 8$. Ntihigeze hatangazwa ibyo aba basirikare bombi baganiriyeho, gusa Gen Mubarakh Muganga…
Tower Rush Casino Avis – Votre Guide Français Découvrez les avis réels sur Tower Rush Casino : expérience de jeu, bonus, sécurité et service client. Analyse transparente pour vous aider à évaluer ce site de casino en ligne. Guide Français Complets sur Tower Rush Casino Avis Je clique sur le lien direct, pas sur un truc qui te redirige vers un site de 17 pages. Le formulaire ? Deux champs. Nom, email, mot de passe. Rien d’autre. (Pas de télécharger un PDF, pas de vérifier un SMS si tu veux jouer en vrai.) Je mets mon email correct. Pas un…
Polisi yo mu Karere ka Kyenjojo muri Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 40 ukurikiranyweho kwica umugore we no kumurya. Ku wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026 nibwo Richard Mwesige yatawe muri yombi. Polisi ivuga ko yatangiye gukurikirana iki kirego, ubwo Karungi w’imyaka 35 wabanaga n’uyu mugabo, banafitanye umwana yaburirwaga irengero hashira ibyumweru bitandatu ntawe umuca iryera. Ikirego cyagejejwe kuri polisi n’umuyobozi w’Akagari ka Kihara, Asaaba Aheebwa, wavuze ko amaze igihe kinini atabona Karungi kandi umugabo we akagaragaza imyitwarire idasanzwe. Nibwo baje gusaka urugo rwe bahasanga ibisigazwa by’umubiri w’umuntu. Bahasanze ibice birimo umutwe w’umuntu, wari mu ishashi umanitse ku gisenge…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagaragaje ko kimwe mu byaha bitatu Semuhungu Eric yari akurikiranyweho nta bimenyetso bifatika byagaragaye bituma akomeza kugikurikiranwaho, icyakora ibindi bibiri byo byabonewe ibimenyetso bifatika bituma rutegeka ko akurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo. Icyo cyemezo cy’urukiko cyasomewe kuri urwo rukiko kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026. Ni mu gihe iburanisha ry’urwo rubanza riheruka ryabaye ku itariki 28 Mata 2026 ariko ribera mu muhezo bitewe n’uko bimwe mu byarivugiwemo byari binyuranye n’imyitwarire mbonezabupfura. Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabiye Semuhungu gukomeza gukurikiranwa afunze mu minsi 30 y’agateganyo. Mbere yo gutangaza uwo mwanzuro, urukiko rwatangaje ko Semuhungu yaburanye yunganiwe…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yaburiye Trump ushaka gukoresha imbaraga z’intambara, avuga ko nta gisubizo cya gisirikare gishoboka mu gufungura umuyoboro wa Hormuz, avuga ko Amerika ikwiriye kwitondera intambara ishaka. Aya magambo ya Araghchi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, aje nyuma y’ibivugwa ko habaye ikibazo kuri uyu muyoboro ku wa Mbere, aho impande zombi zatanze amakuru avuguruzanya ku byabaye. Ibinyamakuru byo muri Iran byavuze ko iki gihugu cyarashe misile ebyiri ku bwato bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo butinjira mu muhora wa Hormuz. Igisirikare cya Amerika cyabihakanye, gishimangira ko nta bwato na bumwe bwa Amerika bwarashweho.…
Icyizere cyo kwegukana Igikombe cya Premier League cy’uyu mwaka kuri Manchester City cyagabanyutse nyuma y’uko yanganyije na Everton ibitego 3-3 mu mukino wabereye kuri Hill Dickinson Stadium ku mugoroba wo ku wa Mbere. Manchester City yagize amanota 71 mu mikino 34, irushwa amanota atanu na Arsenal ya mbere ariko yo yakinnye imikino 35. Abafana bamwe ba City bari batangiye gusohoka mbere y’uko Jérémy Doku wari watsinze igitego cya mbere ku munota wa 43, yishyurira iyi kipe ku munota wa 97. Man City ni yo yari yayoboye igice cya mbere n’igitego 1-0, ariko Everton iza kubona ibitego bibiri bya Thierno Barry…
Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yavuze ko ihuriro AFC/M23 ryashoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo zabo (FARDC), rimenya ibyo ziri gutegura ku rugamba. Ubwo Minisitiri Muadiamvita yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu, yasobanuye ko AFC/M23 ifite itumanaho rihambaye cyane ugereranyije n’irya FARDC. Yagize ati “Kubera kubura imbaraga z’itumanaho mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, ingabo ziri ku rugamba zagize ikibazo cyo kuba umwanzi yarabonaga ubutumwa bwazo, bituma ibikorwa bya gisirikare bidashoboka. Umwanzi yubatse itumanaho rifite ibikoresho bihambaye, rituma ashobora gutahura ibiganiro biba hagati y’ubuyobozi n’ingabo ziri ku rugamba.” Raporo…
Umuhanzi Chris Brown yajyanywe mu nkiko na Diamond Brown, wahoze ari umugore we, amushinja kutita ku mwana w’umukobwa babyaranye. Chris Brown yarezwe mbere y’iminsi mike ngo yibaruke undi mwana we wa kane mu minsi ishize. Ni umwana yabyaye ku mugore wundi bacuditse ubu, witwa Jada Wallace. Amakuru y’iki kirego avuga ko uyu mugore yareze ku wa 3 Mata 2026. Uyu muhanzi ashinjwa kutita ku mwana babyaranye witwa Lovely Symphani Brown w’imyaka ine y’amavuko. Uyu mugore yafashe iki kirego yomekaho ikimenyetso cy’inyandiko ya Chris Brown igaragaza ko yemera ku bushake ko uyu mwana ari uwe. Lovely yavutse ku wa 7 Mutarama…
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga mu Karere ka Kisoro amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku wa 3 Gicurasi 2026, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Elly Mate, yatangaje ko bacukuraga Wolfram mu birombe bya Kirwa biri mu gace ka Nyarubuye. Mate yasobanuye ko inzego z’umutekano zasanze aba Banyarwanda barinjiye muri Uganda banyuze mu nzira z’ubusamo, ibishimangira ko babaga muri iki gihugu mu buryo butemewe. Yagize ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka, abayobozi bo mu nzego z’ibanze batanze amakuru avuga ko abo bikekwa ko ari Abanyarwanda bari gucukura Wolfram mu birombe bya Kirwa mu…
