- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Nyuma y’igihe havugwa amakuru y’uko yaba atabanye neza n’umugore we Muyango Claudine, Kimenyi Yves yahamije ko ari mu rukundo n’umugore uba muri Australia wemeje ko banafitanye abana b’impanga. Ibi uyu wahoze ari umukinnyi wa ruhago n’uyu mugore ubusanzwe inshuti ze zizi nka Nana, babigarutseho mu kiganiro cya ‘Live’ kuri TikTok bagiranaga n’uwitwa GodFather. Muri iki kiganiro Kimenyi ubwo yari abajijwe niba yarigeze akundanaho na Nana, yagize ati “Icya mbere ntabwo ari uwo twahoze dukundana.” nyuma y’iki kibazo yabajijwe niba ari umukunzi we, undi nawe ati “Wa nyawe!” Ubwo Nana nawe yari abajijwe niba yarigeze akundana na Kimenyi Yves, yagize ati…
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, agiye kugirira uruzinduko i Vatican aho byitezwe ko agirana ibiganiro bibera mu muhezo na Papa Léon XIV. Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump, yakozanyijeho na Papa Léon XIV wanenze cyane Amerika yagabye ibitero kuri Iran. Urugendo rwa Marco Rubio ruteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026. Abayobozi bombi baraza kugirana ibiganiro bibera mu muhezo bishobora kumara nibura iminota 30, nyuma y’aho Marco Rubio ahure na Cardinal Pierto Parolin umudipolomate wa Vatican. Hashize iminsi Perezida Trump atumvikana na…
David Adeleke wamenyekanye mu muziki nka Davido, yatangaje ko amaze igihe adashyira indirimbo nshya hanze kubera ko yahisemo gufata ikiruhuko n’umwanya atagaragara mu bikorwa by’umuziki. Ibi Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abafana be yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yakomeje abasaba kutitega indirimbo nshya mu minsi ya vuba kuko ari mu kiruhuko, gusa ashimangira ko hanze hari indirimbo ze nyinshi kandi zikunzwe. Ati “Muhagarike kumbaza igihe nzasohorera indirimbo nshya, ndi mu kiruhuko cy’umuziki. Ariko nk’uko nabivuze ugiye mu kabyiniro aka kanya, mu ndirimbo 20 bacuranze 10 ziba ari izanjye. Ku bw’ibyo ubu ndi mu kiruhuko cy’umuziki.” Indirimbo nshya Davido aheruka ni izikubiye kuri…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint-Germain yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, yo na Arsenal azifuriza amahirwe masa. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 saa Tatu z’ijoro kuri Allianz Arena ni bwo FC Bayern Munich yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1 ariko PSG ihita ikomeza igera ku mukino wa nyuma bitewe n’uko ku mukino ubanza yari yatsinze 5-4. Nyuma y’uyu mukino Perezida Kagame abinyujije kuri X yashimiye PSG yo mu Bufaransa isanzwe yamamaza…
Umuhanzi King James akomeje kwandika amateka akomeye mu muziki nyarwanda, aho mu gihe imyiteguro y’igitaramo cye gikomeye izabera muri BK Arena ikomeje gufata indi ntera, amatike yose yamaze gushira mu minsi itatu gusa atangiye kugurishwa. Ibi byatumye benshi bibaza ibanga ry’uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 20 ku isonga ry’umuziki, ndetse bamwe batangira gusobanukirwa ko igisubizo kiri mu rugendo rwe rurerure rwaranzwe n’impano, ubwitange, ubwitonzi n’imikorere ihamye. Yavukiye i Kigali, akurira mu muziki no mu burere bwiza Ruhumuriza James wamamaye nka King James yavukiye i Kigali ku wa 1 Mata 1990, avukira mu bitaro bya CHUK. Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi, akaba…
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo. Haburaga amasaha make ngo asohoke muri gereza kuko igihano cye cyari cyarangiye. Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yavuze ko ku munsi wo ku wa Gatatu ubwo Karasira yari amaze kugenzurwa habura amasaha make ngo asohoke muri gereza, aribwo yanyweye iyo miti yamufashaga ku burwayi bwo mu mutwe yari afite. Ati “Ubusanzwe iyo yayinywaga yasinziraga ikamufasha gusinzira umwanya nk’amasaha atandatu, ariko kuko yayinyoye nk’uwiyahura, yanyweye myinshi ni yo yamuviriyemo urupfu. Bamugejeje kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga.”…
Meta igiye gutangiza uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo itahure, inahagarike abafite imyaka iri munsi ya 13 bakoresha imbuga za Facebook na Instagram. Iki kigo cyatangaje ko iri koranabuhanga risuzuma amafoto n’amashusho rigashakisha ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umuntu nk’uburebure bwe n’imiterere y’amagufwa ye, kugira ngo rimenye imyaka ye. Meta yasobanuye ko ubu buryo atari ubwo kumenya umuntu hifashishijwe isura ye [facial recognition], ahubwo ari uburyo bwo kureba imiterere rusange y’umubiri. Iyi sisitemu kandi isoma inyandiko ziri kuri paji z’abakoresha izi mbuga, igashakisha ibimenyetso nk’amanota yo ku ishuri cyangwa ibirori byihariye byizihirizwaho isabukuru y’amavuko. Konti y’umuntu nizajya ikekwaho kuba iy’umwana,…
Umukozi wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha kwica uwahoze ari Perezida wa Amerika, Donald Trump, ndetse no gukoresha mudasobwa y’akazi mu bikorwa bifitanye isano n’uwo mugambi. Abashinjacyaha batangaje ko uyu mugabo witwa Dean DelleChiaie, ufite imyaka 35 y’amavuko, ari umukozi w’Ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura indege za gisivile, Federal Aviation Administration (FAA), aho akorera muri Leta ya New Hampshire. Iperereza rigaragaza ko DelleChiaie yakoresheje mudasobwa y’akazi ashakisha ku rubuga rwa interineti amagambo n’amakuru ateye inkeke, arimo uburyo bwo kwinjiza imbunda mu nyubako za leta ndetse n’interuro igira iti: “Ngiye kwica Donald Trump.”…
Ndagijimana John w’imyaka 46 wo mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nemba mu Karere ka Bugesera, yishwe n’inkoni yakubiswe nyuma yo gufatirwa mu murima w’abandi akekwaho kwiba amateke. Ndagijimana yishwe ku wa 4 Gicurasi 2026, ubwo yari mu murima w’umuturanyi. Abaturanyi ba nyakwigendera bavuze ko Ndagijimana yari kumwe n’umugore we n’abana, bari guhinga, nyuma baza gukenera imbuto z’amateke ni uko umugabo ahitira mu murima w’abandi ari naho abarinzi bamusanze, baramukubika kugeza apfuye. Umwe mu baturanyi be, yavuze ko Ndagijimana yari asanzwe ari umuhinzi kandi utunze urugo rwe neza. Ati “Urugo rwa Ndagijimana ntiruzwiho gusonza, ruzwiho kuba abantu bose ariho…
Nyuma y’imyaka ibiri bemeje inkuru y’urukundo rwabo, Eddy Kenzo n’umugore we, Phiona Nyamutoro bamaze kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Ku wa 5 Gicurasi 2026 nibwo amakuru yamenyekanye ko Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu, bibarutse umwana w’umukobwa akaba uwa kabiri babyaranye nyuma y’uko bari bibarutse umwana w’umuhungu mu 2024. Mu 2024 nibwo Eddy Kenzo n’umugore we bemeye inkuru y’urukundo rwabo, icyo gihe bakaba ari nabwo bahishuye ko bibarutse umwana wabo wa mbere. Muri Kamena 2024, Eddy Kenzo yasabye anakwa Nyamutoro mu birori byabereye i Buziga. Eddy Kenzo yabanye na Nyamutoro…
