- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano AI muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko Kaminuza za Leta ari zo zigerageza gukoresha iri koranabuhanga cyane mu kwigisha kuko biri ku rugero rwa 69%, mu izigenga ziri kuri 57%. Byagarutsweho mu nama ya ‘ELITE Africa Workshop’ yahuje kaminuza zitandukanye zo muri Afurika igamije kungurana ubumenyi ku ikoreshwa rya AI muri kaminuza. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nubwo kaminuza zikomeje kuyoboka AI ariko ziyikoresha mu mirimo yindi ya kaminuza nk’ubuyobozi no kwigisha ariko bitagera mu gufasha abanyeshuri cyangwa ubushakashatsi. Bugaragaza ko 44% bya kaminuza ari byo bifite amategeko ahamye y’uburyo AI zigomba gukoreshwa mu…
Nyuma y’imyaka ine Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ashyizweho igitutu gikomeye, guhera kuri uyu wa 8 Gicurasi 2026 yongeye gusabwa kwegura. Iki gitutu cyabyukijwe n’Umuyobozi w’ishyaka EFF, Julius Malema, nyuma y’amasaha make Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko mu 2022 Inteko Ishinga Amategeko yakoze ikosa ryo guhagarika gahunda yo kweguza Ramaphosa. Malema na bagenzi be batavuga rumwe n’ubutegetsi batangije iyi gahunda nyuma y’aho iperereza ryigenga rigaragaje ko Ramaphosa akwiye kubazwa iby’Amadolari 580.000 yibwe n’abajura bayasanze ahishe mu ntebe yo mu rugo rwe ruri mu cyaro cya Phala Phala. Aba bajura barafashwe, Malema na bagenzi be bavuga ko aya mafaranga ashobora kuba…
Kevin Kade wari umaze iminsi yamamaza ibitaramo yifuzaga gukorera i Burayi muri iyi minsi, yamaze kubisubika icyakora ahamya ko agiye kwerekeza muri Amerika. Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro ubwo yahamyaga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika uruhererekane rw’ibitaramo yari ari kwitegura i Burayi. Ati “Nahagaritse ibitaramo byanjye by’i Burayi, ahubwo ngiye kujya muri Amerika mu cyumweru gitaha.” Kevin Kade ahamya ko mu bigiye kumujyana muri Amerika muri gahunda zo kurangizanya ibiganiro na sosiyete ya Empire basanzwe bakorana mu gucuruza imiziki ye. Ibitaramo by’i Burayi yahagaritse byo byari byitezwe ko bizatangizwa n’icyo yateganyaga gukorera mu Budage ahitwa Hannover ku wa 16…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB cyatangaje ko umusaruro woherejwe ku isoko mpuzamahanga kuva kuwa 27 Maya kugeza ku wa 1 Gicurasi 2026, winjirije u Rwanda arenga miliyari 13,7 Frw. Aya mafaranga yinjiye hagurishijwe umusaruro ungana na toni 9.488 zirimo ikawa ingana na toni 236, zinjije miliyari 1,2 Frw, icyayi kingana na toni 1232 cyinjije arenga miliyari 5 Frw mu gihe imboga zingana na toni 366 zinjirije igihugu miliyoni 898 Frw. Mu byacurujwe kandi harimo imbuto zingana na toni 517 zinjirije igihugu miliyoni 542 Frw, indabo zari toni 17 zinjije arenga miliyoni 137…
Urukiko rwa Gisirikare mu Bushinwa rwatangaje ko Wei Fenghe na Li Shangfu babaye ba Minisitiri n’Ingabo bahanishijwe igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa. Xhinua News yanditse ko iki gihano kizaba gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yaho kikazahinduka igifungo cya burundu. Nta gabanyirizwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo biteganyijwe. Bombi bahamwe n’ibyaha bya ruswa ndetse imitungo yabo yahise ifatirwa. Bikurikiye ibikorwa byo gukura mu buyobozi bamwe mu basirikare bakuru nk’ingamba zo guhangana na ruswa. Wei yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2018 kugeza mu 2023, asimburwa na Li muri Werurwe 2023. Yakuwe muri izi nshingano mu Ukwakira 2023, hashize amezi…
Umusaza n’umukecuru bo mu Kagari ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, bafungiwe ku biro by’Akagari bagiye kwishyura ibirimo igare bikekwa ko byibwe n’umwana wabo. Ibi byabaye kuri uyu Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho aba bombi bajyaga ku biro bagira ngo bishyure, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari agahita abafunga. Uyu musaza wafungiwe mu kagari yavuze ko yari agiye kwishyura igice cy’amafaranga, kugira ngo andi azayishyure nyuma, ari bwo gitifu yafataga umwanzuro wo kubafunga. Yabwiye Radio/TV1 ati “Ubu ndi umuntu wo kwirirwa aha nkora ubusa. Natanze ibihumbi 280 Frw, nari nsigayemo amafaranga nzishyura buhoro buhoro. Ayo…
Nyuma y’igihe kinini badataramana ari batatu, amakuru ahari ahamya ko itsinda rya Urban Boys rikomeje ibiganiro byo kumvikana n’abategura ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kugira ngo bazatarame mu bigiye kuba. Amakuru e ni uko aba bahanzi bamaze igihe mu biganiro n’abategura ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ ndetse mu minsi iri imbere abataba mu Rwanda batangira kuhagera ngo batangire imyiteguro. Urban Boys ni bamwe mu bahanzi banini bategerejwe gutungurana mu bitaramo binyuranye bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ aho buri gitaramo kizagenda cyongerwamo umwe mu bafite amazina akomeye. Muri aba bahanzi bakuru batoranyijwe harimo itsinda rya Urban Boys ryamaze kwemera kuririmba muri…
Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, yatangaje impinduka zikomeye muri guverinoma, aho yirukanye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko Perezida Kiir yakuye Salvatore Garang Mabiordit ku mwanya wa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, nyuma y’amezi atatu gusa awugiyeho, amusimbuza Kuol Daniel Ayulo. Izi mpinduka muri iyi Minisiteri zije mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu birimo izamuka rikabije ry’ibiciro n’ihungabana ry’imari ya Leta, nubwo nta mpamvu yatanzwe yatumye yirukanwa. Perezida kandi yirukanye Gen. Paul Nang Majok ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo (SSPDF), ashyiraho Gen.…
Ibintu bikomeje kuba bibi kuri rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé, nyuma y’uko abakunzi ba Real Madrid bagera kuri miliyoni 30, bamaze gusinyira ko asohoka muri iyi kipe kuko nta musaruro abaha ndetse batananyuzwe n’imyitwarire ye hanze y’ikibuga. Hashize iminsi ibiri hashyizweho urubuga abafana ba Real Madrid bagomba kunyuzaho imikono yabo kugira ngo bemeze niba Kylian Mbappé yasohoka muri iyi kipe. Uru rubuga rwashyizwe hanze hanze hifuzwa imikono 200, gusa mu munsi umwe abatanze imikono bari bageze kuri miliyoni 18, none nyuma y’amasaha 48 hamaze kuboneka imikino ingana na miliyoni 30. Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko hagiye hanze amafoto y’uyu rutahizamu w’imyaka…
Nyuma y’uko ateguye igitaramo yise ‘Spinny&Friends’ cyabereye i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu mwaka ushize ndetse kikagenda neza, DJ Spinny yateguje ikindi kizaba muri Kanama 2026 kizakurikirwa n’icy’i Kampala kizaba ku wa 19 Ukuboza 2026. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Spinny yatangaje ko igitaramo ‘Spinny&Friends’ kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Kanama 2026, icyakora ahamya ko andi makuru azaba ayatangaza mu bihe bizaza. Umwaka ushize ni bwo DJ Spinny yateguye iki gitaramo ku nshuro ye ya mbere, gihera i Kampala, nyuma yizeza abakunzi be b’i Kigali ko na ho azakihakorera cyane ko nubwo ari umwe…
