
Urukiko rwa Gisirikare mu Bushinwa rwatangaje ko Wei Fenghe na Li Shangfu babaye ba Minisitiri n’Ingabo bahanishijwe igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamywa ibyaha bya ruswa.
Xhinua News yanditse ko iki gihano kizaba gisubitse mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yaho kikazahinduka igifungo cya burundu. Nta gabanyirizwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo biteganyijwe.

Bombi bahamwe n’ibyaha bya ruswa ndetse imitungo yabo yahise ifatirwa. Bikurikiye ibikorwa byo gukura mu buyobozi bamwe mu basirikare bakuru nk’ingamba zo guhangana na ruswa.
Wei yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2018 kugeza mu 2023, asimburwa na Li muri Werurwe 2023. Yakuwe muri izi nshingano mu Ukwakira 2023, hashize amezi abiri atagaragara mu ruhame.
Bivugwa ko Li yakiriye amafaranga menshi nka ruswa mu gihe na we yatanze andi menshi ayaha abanda.
Iperereza kandi ryakozwe kuri Wei mu 2023 ryemeje ko yakiriye amafaranga menshi ya ruswa n’imitungo ifite agaciro agamije gufasha abantu kubona inyungu batagenewe.

