- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
- Igihe P. Diddy azamara muri gereza cyongerewe
- Uwahoze mu ngabo za Amerika yarasiwe muri RDC
- Julián Martinez Alman yagizwe Umutoza wa APR WBBC
- Museveni yashimye Imana yarokoye umugore we
- ZION TEMPLE YASABYE IMBABAZI ABAFOROMO N’ABABYAZA NYUMA YO KUBAGERERANYA N’UMWUKA MUBI
- MANI MARTIN YATANGIYE GUKORA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YE NSHYA
Author: Bvn Rwanda News
Kuri uyu wa 09/05/2026 mu Murenge wa Ngamba, mu Karere ka Kamonyi habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu wa 1994. Icyo gikorwa cyabereye ku ishuri rya Fr.ramon Kabuga Tss. Igikorwa cyitabiriwen’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère , Hari kandi Jean Damascène Mudahemuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Benedata Zacharie, uhagarariye Ibuka_Rwanda mu Karere; kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano, abandi bayobozi, abashyitsi, inshuti z’Umurenge n’abaturage benshi ndetse n’abnayeshuri bo mukigo cya Fr.Ramon Kabuga Tss. Mu ijambo risoza iki igikorwa Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvère yagarutse ku mateka asharira igihugu cyanyuzemo, ahamagarira abatuye uwo Murenge kurangwa…
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo, Rwanda Premier League, ruteganya kuzatanga ibikombe bibiri birimo ikizahabwa ikipe yo mu Rwanda yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26. Iyi Shampiyona iheruka guhinduka “BK Pro League” nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka itanu n’igice na Banki ya Kigali, igeze mu mikino ine ya nyuma. Kuri ubu impaka zongeye kuba zose mu banyamupira, aho bamwe bagaragaza ko bidakwiye ko hari Igikombe cya Shampiyona cyahabwa ikipe yo mu Rwanda kandi atari yo yabaye iya mbere. Ni nyuma y’uko Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino ya 2025/26, irimo amakipe ya Al-Hilal SC na Al-Merrikh yo muri…
Abagabo bane bahamijwe ibyaha n’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare rwabo mu iyicwa rya Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, mu 2021. Abahamijwe ibyaha ni Arcangel Pretel Ortiz, Antonio Intriago, Walter Veintemilla na James Solages. Nyuma y’urubanza rwamaze hafi amezi abiri, bahamijwe gucura umugambi wo gushimuta cyangwa kwica perezida no gutera inkunga uwo mugambi, bivuze ko bashobora gukatirwa igifungo cya burundu. Biteganyijwe ko mu mpeshyi y’uyu mwaka aribwo bazasomerwa urubanza ruzatangarizwaho igihano bakatiwe. Abashinjacyaha ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika basobanuye ko uwo mugambi wateguwe ndetse utererwa inkunga mu Majyepfo ya Florida. Ku ikubitiro, intego yari iyo…
Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko iminsi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asigaje ku butegetsi ibaze, ko umugambi afite wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo akomeze kuyobora utazamuhira. Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru bakorera i Kinshasa ko Abanye-Congo bari gusuzuma Itegeko Nshinga kugira ngo barebe niba ryavugururwa kandi ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC nikomeza mu 2028, nta matora azaba. Tshisekedi yagize ati “Nitudashobora guhagarika iyi ntambara, ku bw’ibyago ntituzashobora gutegura amatora mu 2028. Ariko ibyo ntibizaba kubera ko nzaba nanze kuyategura. Ubushobozi burahari, twabikora ariko ntitwayategura tudafite Kivu y’Amajyaruguru…
Hamuritswe ‘Application’ eshatu zakozwe n’Abanyarwanda zikorewe Abanyarwanda mu gushaka ibisubizo by’Ibibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi ndetse no kujyana n’ikoranabuhanga. Ni ‘Application’ zakozwe na Izyo Group Limited binyuze mu gice cyayo cya Izyo Digital Suite ku bufatanye na TopLink Digital Ltd. Izo ‘Application’ ni Zamo Sport izajya ifasha abantu bafite amakipe bakinamo gutegura imikino n’amarushanwa mu buryo bworoshye, Duhuze RSVP izajya afasha abantu gutegura ibikorwa bitandukanye aho uwagiteguye azajya afashwa mu gutumira abantu ndetse akanamenya abemeye kuyitabira na Dusinye Design izajya ifasha gusinya ku bintu bitandukanye harimo n’amasezerano. Izi ‘Application’ zakozwe n’Abanyarwanda zikorewe Abanyarwanda kugira ngo zibafashe mu buzima bwa buri munsi. Aime EmmanuelIsengwe umuyobozi muri…
Nyuma y’imyaka 87 byubatswe, imirimo yo kubaka ibitaro bikuru bishya bya Ruhengeri igiye gutangira, aho bizongererwa ubushobozi guhera ku mubare w’abakozi, ibikoresho kugeza kuri serivisi bizajya bitanga. Ni umushinga wa miliyari 165 Frw arimo miliyari 97 Fw z’inguzanyo y’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD). Hazubakwa igorofa ririmo igihande cyagenewe ubuvuzi bw’ababyeyi n’abana kizaba kirimo ibitanda 220 n’imashini zigezweho. Biteganyijwe ko kazubakwa inyubako y’ibagiro izaba ifite ibyumba 12, ishami ry’ubuvuzi bw’ababyeyi batwite rizaba rigizwe n’ibyumba bine, aho abarwanyi bacishirizwa mu byuma. Mu bitaro bishya bya Ruhengeri hazaba harimo ibitanda 43 bivurirwamo indembe z’abakuru n’abana, ibyumba by’isuzumiro bifite ibitanda 130 by’abarwayi basanzwe n’abafite…
Habinshuti Alexandre w’imyaka 40 wari utuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, Umudugudu wa Rwambariro, yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhanga, ku musozi wa Mushubati uherereye mu Kagari ka Kanyinya, mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026. Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari yajyanye n’andi matsinda arindwi y’abakora ubucukuzi butemewe bazwi nka “abanyogosi”,bageze muri icyo kirombe bakinjiramo kikaba cyahise kiriduka,abari kumwe na we babashije guhunga ariko Habinshuti ntiyabasha gusohoka vuba kiramugwira ahita ahasiga ubuzima. Uwitwa Mudaheranwa Daniel yagize ati: “Bagiye…
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, umusore witwa Niyibizi Pacifique w’imyaka 22 yapfiriye kwa muganga nyuma yo gutemwa na mugenzi we bari kumwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko. Amakuru avuga ko nyakwigendera yari kumwe na Bikorimana Pascal ndetse n’andi matsinda y’abasore bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bakoreshaga uburyo bwo gusimburana buri tsinda rikajya mu kirombe mu gihe gito hanyuma rigasohoka rigaha umwanya irindi. uwatanze aya makuru utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko amakimbirane yabaye mu ijoro rya tariki ya 7 Gicurasi 2026, aho yatangiye ubwo nyakwigendera Niyibizi yashakaga kongera kujya mu…
Real Madrid yaciye Federico Valverde na Aurélien Tchouaméni ibihumbi 500€ [862.300.000 Frw] kuri buri wese, nyuma y’imyitwarire mibi bagaragaje bakarwanira mu myitozo yasize Fede akayikomeretse akazamara ibyumweru bibiri adakina. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo Real Madrid yatangaje ko yafashe umwanzuro ku kibazo cy’imyitwarire kuri aba bombi binyuze ku wari washinzwe iperereza kuri iki kibazo. Yavuze ko aba bakinnyi bombi bitabye ubuyobozi bw’ikipe bagasobanura uko ikibazo cyagenze, mbere yo kwicuza, kwemera amakosa bakoze ndetse bakanasabana imbabazi. Gusa ntibyarangiriye aho kuko ikipe yategetse ko hari ibyo bagomba kubahiriza mu ikipe, ariko “bakanishyura ibihumbi 500 by’Amayero”. Basabye…
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya ari mu bakinnyi barenga 50 bitabiriye Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa mu modoka iri kubera muri Uganda, akaba ari na we mugore rukumbi waryitabiriye. Kuva ku wa Kane, tariki ya 7 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2026, abakinnyi bakomeye muri Afurika mu gusiganwa mu modoka bahuriye muri Uganda mu isiganwa rya ‘Pearl of Africa Uganda Rally 2026’. Ku munsi wa mbere abakinnyi bahataniye imyanya y’uko bazakina mu duce tubiri dusigaye, aho Kalimpinya yagombaga guhaguruka ari uwa 15 mu Cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona Nyafurika (ARC2). Gusa uyu mukinnyi ntabwo yigeze ahaguruka kuko imodoka ye yo mu bwoko bwa…
