Author: Bvn Rwanda News

Producer Ishimwe Clement yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Isengesho rya Mama” yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo, agaragaza urukundo n’icyubahiro afitiye umubyeyi we ndetse n’ababyeyi bose bagira uruhare rukomeye mu rugendo rw’ubuzima bw’abana babo. Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yise ‘Afro Legacy’, akaba avuga ko yayanditse ashingiye ku buzima n’urukundo yakuze abonana umubyeyi we, ariko ko ubutumwa buyikubiyemo bureba buri mubyeyi wese ugira uruhare mu kurera no gusabira abana be umugisha. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ishimwe Clement yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse atekereza kuri Mama we, ariko anashaka ko iba impano yihariye ku babyeyi bose. Yagize ati: “Ni byo…

Read More

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit, yageze i Kampala muri Uganda ku Cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2026, aho yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni riteganyijwe ku wa Kabiri, aho azatangira manda ye ya karindwi ku buyobozi bw’icyo gihugu. Perezida Kiir yageze muri Uganda, aba umukuru w’igihugu wa mbere uhageze mbere y’umuhango w’irahira rya Museveni, aho yahageze avuye muri Djibouti, aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Ismaïl Omar Guelleh wabaye ku wa Gatandatu, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Djibouti muri manda ya gatandatu ikurikiranye. ‎Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida wa Sudani y’Epfo, byatangaje ko Kiir azagirana…

Read More

Abanyarwanda bo mu turere twose tw’igihugu bagera kuri 90.000 bafite ibibazo by’amaso bagiye gusuzumwa, mu gihe abandi 6.000 bazabagwa indwara y’ishaza, binyuze mu gikorwa cy’inzego z’umutekano zirimo Ingabo z’Igihugu na Polisi y’u Rwanda. Ni igikorwa ngarukamwaka cyo kwegera abaturage bakabafasha mu bikorwa bitadukanye by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, kubaka ibiraro no gusana Imihanda. Hari kandi kubavura indwara zitandukanye z’amaso. Ibyo bikorwa bimaze amezi abiri biri kuba, ariko serivisi yo kubaga ishaza yatangiye kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026 mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Rulindo ku Bitaro bya Gisirikare bya Kinihira. Aha hazabagirwa abarwayi 69. Serivisi yo kubaga ishaza izakorwa n’inzobere…

Read More

Ikipe ya APR FC irakoza imitwe y’intoki ku Gikombe cya Shampiyona ya 2025/26 ndetse kugitwara bizatuma yinjiza arenga miliyoni 246 Frw muri uyu mwaka, utabariyemo ay’abaterankunga bayo n’amafaranga ava ku kibuga. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yasatiriye kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 ku Cyumweru. Mu gihe ikinyuranyo kiri hagati yayo na Rayon Sports ari amanota umunani, APR FC irasabwa inota rimwe mu mikino itatu isigaye izahuramo na Rutsiro FC, Al-Merrikh SC na Gicumbi FC. Nyuma yo gutsinda AS Kigali, Umutoza wayo Taleb Abderrahim yatumiye abafana abasaba kuzitabira umukino wa Rutsiro…

Read More

Ikipe ya FC Barcelone yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne nyuma yo gutsinda mukeba Real Madrid ibitego 2-0, ibibaye bwa mbere ko igikombe cya La Liga gitwarirwa muri uyu mukino wa ‘El Clásico’. Uyu mukino w’Umunsi wa 35 wa La Liga wabaye ku Cyumweru, tariki ya 10 Gicurasi, guhera Saa Tatu z’umugoroba, kuri Camp Nou aho wari wakiriwe na FC Barcelone. FC Barcelone yasabwaga kunganya cyangwa gutsinda uyu mukino ubundi ikegukana igikombe cya 29 cya shampiyona. Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yinjiye mu mukino mbere ya Real Madrid, ku munota wa cyenda gusa ibona umupira uteretse…

Read More

Ikigo Netflix kiri mu bikomeye ku Isi mu bijyanye na sinema, cyaguye umushinga wa filime yitwa Money Heist Universe cyangwa se La Casa de Papel, giteguza igice gishya, nubwo yari yararangiye. Mu Isi ya sinema La Casa de Papel iri muri filime nke zabashije kugira abafana benshi. Nyuma y’imyaka myinshi ishize ishyizweho akadomo igiharawe, Netflix yaciye amarenga yo gushyira hanze igice gishya. Netflix iherutse gusohora agace gato k’amashusho gateguza kandi kemeza ko iyi filime itari hafi kurangira vuba. Mu gihe ubu butumwa bwashimishije abayikunze, bwasize bibaza ikigiye gukurikira. Netflix iti “Byose byatangiye ari amafaranga maze biba zahabu n’ubutunzi butagira igiciro.…

Read More

Umuraperi Papa Cyangwe yambitse impeta y’urukundo umugore we Christa Tete mu birori byabereye iruhande rw’aho batuye ku Irebero mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026. Ni ibirori byabaye mu buryo bwihariye ariko bwiganjemo ibyishimo, aho inshuti n’abo mu muryango wa hafi bari kumwe n’uyu muraperi mu rwego rwo kwizihiza intambwe nshya y’urukundo rwabo. Uyu muraperi yari amaze igihe agaragaza ko ubuzima bwo kuba umugabo n’umubyeyi bwamuhinduye cyane, haba mu mitekerereze no mu buryo afata inshingano z’umuryango. Mu Ukwakira 2025, nibwo Papa Cyangwe yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yerekana ku mugaragaro umukunzi we…

Read More

Stefon Diggs yongeye kugaragara ari mu byishimo na Cardi B, umuraperi babyaranye, nyuma y’igihe cyari gishize batandukanye, bituma benshi bakeka ko biyunze. Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, ubwo Stefon Diggs usanzwe ari umukinnyi wamamaye mu irushanwa rya NFL yari mu birori by’umuryango yashinze witwa ‘Diggs Deep Foundation’. Ni ibirori byari bigamije gushimira no kurata ubutwari ababyeyi b’abagore cyane ko tariki ya 10 Gicurasi ari uwo kubazirikana ku rwego rw’Isi. Bitunguranye, umuraperi Cardi B, bafitanye umwana, yagaragaye muri ibi birori. Bafatanye amashusho, baranishimana bikomeye ndetse bagaragara basomana ku itama. Byabaye mu gihe hari hashize igihe batandukanye. Ibi bibaye mu…

Read More

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije na Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%. Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa 10 Gicurasi 2026, byerekanye ko muri Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%. Hari kandi ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%. NISR yagaragaje ko ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 4,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa…

Read More

Abakinnyi ba AZAM FC bafashwe n’uburwayi budasanzwe mbere na nyuma yo gukina na TRA United yabanyagiye ibitego 4-1, ikanahagarika urugendo rwayo rwo kudatsindwa muri shampiyona ya Tanzania. Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Gicurasi 2026, ni bwo AZAM FC yasuye TRA United mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania ‘Tanzanian Premier League’. Ni umukino AZAM FC yagiye gukina itaratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, ndetse ishaka amanota yo gusatira Yanga SC na Simba SC ziyoboye izindi. Gusa aba bakinnyi bakigera aho umukino uza kubera, bamwe batangiye kuribwa mu nda, ndetse bituma batsindwa…

Read More