- Umugabo wa Nyambo yariye karungu nyuma y’abibasiye umugore we
- Abayobozi ba AFC/M23 basuye Grande Barrière, bareba imikorere y’umupaka uhuza Goma na Rubavu
- FDLR yatwitse inzu n’isoko muri Kalehe
- Rwanda FDA yegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu kugenzura ibiribwa n’imiti muri Afurika y’Iburasirazuba
- Ijoro ry’amarira y’ibyishimo i Buenos Aires: Uko Messi yasezeweho
- Minisiteri ya Siporo yahaye umugisha Stade ya Huye
- Umugenzi yapfiriye mu ndege ya Kenya Airways yerekezaga Lagos
- IBITARO BY’IKARONGI BIRI MU IHURIZO RYO KUBONA UKO BIGURA IMITI
Author: Bvn Rwanda News
Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, watangaje ko byibuze abasivili 100 baguye mu gitero cy’indege cy’Igisirikare cya Nigeria ku isoko ryuzuye abantu mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Leta ya Zamfara. Iki gitero cy’indege cyibasiye isoko ryitaruye rya Tumfa riherereye mu Karere ka Zurmi, ku Cyumweru, biravugwa ko ari icya kabiri cyahitanye abantu benshi ku isoko ryuzuye abantu mu majyaruguru ya Nigeria mu gihe cy’ukwezi. Amnesty International yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse, yavuze ko abantu benshi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Zurmi ndetse no hafi ya Shinkafi, ikomeza ivuga ko benshi mu bishwe ari…
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, iri kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Harabura igihe gito abakinnyi bakajya mu biruhuko by’amakipe y’ibihugu, bizategura amarushanwa akomeye by’umwihariko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Amakipe azaba atari gukina iri rushanwa, ashobora gukina imikino ya gicuti ategura amarushanwa ataha, ari na yo mpamvu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura uko Amavubi na yo azabona imikino ya gicuti. Amavubi azakina na Tanzania n’ibirwa bya Comores mu rwego rwo…
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yatangaje ko u Rwanda rugiye kugirana imikoranire n’Ikigo gicunga Ingoro ndangamurage cyo mu Bushinwa, mu gucunga no kubungabunga Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi. Yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026. Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko bikubiye mu mushinga mugari uteganyijwe gukorwa mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse amasezerano y’imikoranire akaba yaramaze gushyirwaho umukono. Ati “Nubwo tutaragera ku mwanzuro, ku birebana n’imicungire y’ingoro ndangamuco turi kuganira n’abafatanyabikorwa bo mu Bushinwa kugira ngo turebe ko hari ubufatanye…
Abayobozi batandukanye bitabiriye ubutumire bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, warahiriye kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere. Abaperezida cyangwa Abahgarariye za Guverinoma muri aka Karere kose, bari bitabiriye iri rahira, harimo Perezida wa Somariya, uwa Sudani y’Epfo, Tanzaniya, u Burundi, n’u Rwanda. Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yari ahibereye, ariko byageze mu gihe cyo kwereka Museveni abashyitsi bagendereye Uganda, maze bagiye kwakira uyu Mukuru w’Igihugu basanga yagiye. Visi Perezida wa Uganda, ni we wari uyoboye uyu muhango wo kumurika abashyitsi. Yasomye amazina ye, ariko amenya ko yagiye, nuko agira ati “yamaze kugenda.” Amakuru aravuga ko Tshisekedi…
Abahanzi banyuranye bagiye gutangira guhatanira ibihembo muri ‘Rubavu Music Awards and Talent Detection’ bigiye gutangirwa mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya kabiri. Ibi bihembo bitegurwa na sosiyete yitwa ’Future Novelty Company’ ifatanyije n’ikigo cya ’Vision Jeunesse Nouvelle’ ndetse n’Akarere ka Rubavu. Ni ibihembo bizahemba abahanzi bari mu byiciro 12 birimo icy’abahanzi bakomeye mu Gihugu bakunzwe muri aka Karere gihatanirwa n’abarimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Element, Alyn Sano na Kevin Kade. Mu bindi byiciro bihatanirwa harimo nk’icyiswe ‘Rubavu Boost Artist of the year’ gihatanirwa n’abahanzi baturuka muri aka karere bahagaze bwuma mu muziki. Iki cyiciro gihatanamo abarimo Okkama,Kendo, Ariel Wayz,…
Kamatari Murenzi wamamaye nka MC Murenzi cyangwa MC Nzi mu myidagaduro y’u Rwanda, yamaze gusoza amasomo amwinjiza mu bacungagereza b’i New York. MC Murenzi yari amaze igihe yiga amasomo y’ubucungagereza akaba yarayarangije mu minsi ishize ndetse ahita yinjira mu nshingano. Ubaye warakurikiranye umuziki wo mu Rwanda kuva mu 2005-2011 ukaba warumvaga radio zari zigezweho, byagorana kwemeza ko utazi izina Kamatali Murenzi cyangwa MC Murenzi wakoraga kuri Contact FM mu kiganiro ‘Route 66’. MC Nzi nk’uko benshi bamwitaga, ni umwe mu banyamakuru bubatse izina mu myidagaduro y’u Rwanda, nyuma y’imyaka itandatu ahanganye no kuzamura umuziki yaje kwimukira muri Amerika. Ku bahanzi…
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi y’imyaka itanu, izasoza mu 2031. Ayobora icyo gihugu kuva mu 1986. Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 7.946.772 ahwanye na 71,6% by’amajwi yose. Yatsinze abakandida umunani barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka National Unity Platform (NUP), na Nathan Nandala Mafabi wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC). Umuhango w’irahira rya Museveni witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, n’abaturage baturutse imihanda yose basaga 40.000 bahuriye kuri Kololo Ceremonial Grounds. Mu bayobozi bitabiriye irahira rya…
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi ku Mahoro cya Stockholm, Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), yasubiwemo ku wa 9 Werurwe ushize, nubwo iyinjizwa ry’intwaro muri Afurika ryagabanutseho 41%, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara iracyarangwa n’ihiganwa rikomeye mu kugura intwaro. Dore ibihugu 10 bya mbere byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byinjiza intwaro nyinshi, muri 42 biri ku rutonde rwa SIPRI. Nigeria, Sénégal na Mali biri mu bihugu bitumiza intwaro nyinshi hanze, ibintu bituma aka karere gafata 13% by’isoko ry’intwaro, nk’uko SIPRI ibivuga. Uru rutonde rwakozwe hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe na Dr Mathew George, uyobora gahunda…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 15 Gicurasi 2026 mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali hari gukorwa igikorwa cyo gukingira indwara y’iseru ku bigo by’amashuri no ku zindi site z’aho abaturage batuye. RBC yagaragaje ko izo nkingo ziri gutangwa nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane mu bice byo mu Karere ka Nyarugenge hagaragaye abantu barwaye iseru bituma hashakwa ku buryo bwo kongerera abana ubudahangarwa kuri iyo ndwara no kwirinda ko yakwirakwira cyane. Abana bari gukingirwa ni abafite hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 15 y’amavuko. RBC yasabye abaturage…
Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu musangiro wateguwe na Perezida wa Kenya William Ruto na madamu we bagamije guha icyubahiro Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama yiswe ‘Africa Forward Summit.’ Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026, aho yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa yahawe izina rya ‘Africa Forward Summit’. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko muri ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu musangiro wateguwe na Perezid awa Kenya. Biti “Perezida Kagame yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu musangiro wateguwe na…
