- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Ikibazo cy’indege ya Perezida w’u Burundi imaze imyaka igera ku 10 iparitse i Madrid muri Espagne gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’amakuru avuga ko inyandiko zayo zafashwe n’uwahoze ari ambasaderi w’u Burundi muri Afurika y’Iburengerazuba, Cherif Aidara Bocoum. Iyo ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream G-IV ifite nimero 9U-BKB yoherejwe muri Espagne mu 2017 kugira ngo ikorerwe igenzura rya tekiniki. Icyo gihe, Cherif Aidara yari yahawe inshingano zo gukurikirana ibikorwa byayo no kuyiherekeza. Amakuru ava mu nyandiko za email zijyanye n’igurwa ry’iyo ndege mu 2014 agaragaza ko Aidara yari mu bantu ba hafi bakurikiranye icyo gikorwa, harimo no kohererezanya ubutumwa…
Umuhanzi Dusengimana Elie ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Yvan 14 yahuje imbaraga na Papa Cyangwe bakorana indirimbo ye ya mbere irwanya ibiyobyabwenge yise Haguruka. Uyu muto mu muziki akiri mu mashuri yisumbuye yakuze afite intego yo kuzakoresha impano ye mu gutanga ubutumwa bwubaka Abanyarwanda cyane urubyiruko abinyujije mu ndirimbo zifite icyo zimariye sosiyete . Gusa nubwo yakuze afite iyo ntego ntiyabashije kubikora kuko yifuzaga kubanza kurangiza amasomo ye kugira umuziki utazamurangaza mu masomo ye . Mu kiganiro yagiranye yatangaje ko nyuma yo kurangiza kwiga yahise asubukura gahunda ze za muzika aho ubu yashyize hanze indirimbo ye ya yise Haguruka yafatanyije na…
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritazakomeza kubahiriza agahenge mu gihe urundi ruhande rukarengaho umunsi ku wundi kandi rushyigikiwe n’abahuza bahisemo kubogama. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo muri Komini Minembwe. Ibi bitero bya drones zirimo KT-6, indege z’intambara za Sukhoi-25 n’ingabo zirwanira ku butaka byagabwe mu bice bituwe cyane birimo Kalingi, Gakenke, Bidegu na Rugezi muri Minembwe guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026. Umuvugizi wa…
Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Ndahiro Valens Papy igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya 1.200.000 Frw, mu rubanza yarezwemo n’umushoramari umushinja kumutukira mu ruhame no kumutangazaho amakuru y’ibihuha. Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026. Ndahiro yarezwe na Ndayisenga Materne usanzwe ari umushoramari. Uru rubanza rushingiye ku nkuru ya Ndahiro yatambutse mu 2024 kuri BTN TV. Iyo nkuru yagaragazaga uburyo Ndayisenga yifashishije imashini izwi nka ’caterpillar’ asiza ikibanza kiri mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima ariko afunga inzira y’abaturage ndetse inzu zabo zisigara mu manga kandi ngo yanafashe ku butaka bwa Leta. Nyuma…
Umugenzi w’imyaka 90 yitabye Imana, mu gihe abandi bagera kuri 50 bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi, bikaba bikekwa ko ari ‘norovirus’ yibasiye abari mu bwato mu Bufaransa. Ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi, ubwato bw’ikigo cya Ambassador Cruise Line bwahagaze mu Mujyi wa Bordeaux burimo abagenzi barenga 1.700. Abari muri ubwo bwato [barimo n’abakozi babwo] bangiwe kubusohokamo nyuma y’uko uwo mugenzi wari ugeze mu zabukuru yitabye Imana azize ibyacyetswe ko ari ‘norovirus’ nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza birimo The Guardian na The Times, n’icyo mu Bufaransa cya France 24. Ibi binyamakuru byatangaje ko abandi bagenzi bagera kuri 50 bagaragazaga ibimenyetso…
Inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura yibasiye Intara ya Uttar Pradesh iherereye mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu 90 abandi 53 barakomereka. Mu itangazo inzego zishinzwe ubutabazi muri Uttar Pradesh zanyujije ku mbuga nkoranyambaga zatangaje ko inkubi y’umuyaga yibasiye iyi ntara ku wa 13 Gicurasi 2026. Riti “Ibiza birimo inkubi y’umuyaga ivanze n’imvura byibasiye Intara ya Uttar Pradesh bihitana abarenga 89.” Iki kiza kandi cyakomerekeje abantu 53 gisenya inzu 87 gihitana amatungo 114.
Alyn Sano wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko afata Nina wo mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ nk’umubyeyi we mu muziki ndetse amushimira ku buryo yamwakiriye muri iki gihugu. Ibi uyu mukobwa yabigarutseho ubwo yakomozaga ku rugendo aherutse gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yakiriwe na Nina umaze igihe ahatuye. Alyn Sano yavuze ko afata Nina nk’umubyeyi we mu muziki kuko uko agenda akura mu buhanzi agenda abona imvune bakuru be banyuzemo, bityo bigatuma arushaho kububaha. Ati “Ni nk’uko uba uri kumwe na mama wawe, yanyakiriye neza cyane bitabaho. Reka nkubwire,…
APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro isezereye Etincelles yatsinze ibitego 3-1 mu mukino wa ½ wo kwishyura, biba ibitego 6-2 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri. Umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Gicurasi 2026. Umukino ubanza wabereye kuri Stade Umuganda APR FC yatsinze Etincelles ibitego 3-1. Ikipe y’Ingabo ni yo yatangiye neza umukino igererageze kurema uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego, ariko abakinnyi bayo ntibayabyaze umusaruro. Byasabye gutegereza ku munota wa 20, APR FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert binyuze ku mupira Djibril Outtara yamuhaye awushyira…
Ku wa 13 Gicurasi 2026, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa rwari rutegerejwe kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yatangiraga kuyobora manda ya kabiri. Trump yajyanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, n’abashoramari bakomeye barimo Elon Musk ufite ibigo birimo Tesla na Space X, Tim Cook wa Apple na Jenson Huang wa Nvidia. Ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi, umubano wa Amerika n’u Bushinwa warazambye kubera ko yahise atumbagiza umusoro ku bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, agishinja gutsikamira Abanyamerika mu…
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, Richard Todwong, yashimye impinduka zakozwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu mibereho y’Abanyarwanda no mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko hari byinshi rukwiriye kwigirwaho. Ibi Richard Todwong yabigarutseho mu biganiro byamuhuje na bamwe mu bayobozi ba FPR Inkotanyi ku cyicaro gikuru cya NRM i Kampala muri Uganda. Yagaragaje ko ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu Rwanda bwaranzwe no kwimakaza isuku, gukunda igihugu no gushyira abaturage mu murongo muzima. Ati “Tunyurwa ndetse tugashima cyane FPR Inkotanyi kubera uburyo ibintu biri ku murongo mu Rwanda. Buri gihe iyo urusuye ushimishwa n’igihugu cyumva neza aho cyerekeza ndetse kikumva…
