
Ku wa 13 Gicurasi 2026, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Bushinwa rwari rutegerejwe kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yatangiraga kuyobora manda ya kabiri.
Trump yajyanye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, Minisitiri w’Imari, Scott Bessent, n’abashoramari bakomeye barimo Elon Musk ufite ibigo birimo Tesla na Space X, Tim Cook wa Apple na Jenson Huang wa Nvidia.

Ubwo Trump yasubiraga ku butegetsi, umubano wa Amerika n’u Bushinwa warazambye kubera ko yahise atumbagiza umusoro ku bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, agishinja gutsikamira Abanyamerika mu bucuruzi buhuza impande zombi.
Intambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi yenyegeje umwuka mubi wari usanzwe hagati yabyo bitewe n’uko Amerika ishyigikiye ubwigenge bwa Taiwan; Leta idacana uwaka n’u Bushinwa kuva mu myaka myinshi ishize.
Kuri uyu wa 14 Gicurasi, Trump na Xi batangiye ibiganiro bizamara iminsi ibiri, bombi bemeranya ko Amerika n’u Bushinwa bikeneranye nk’ibihugu by’ibihangange, bityo ko bikwiye kuzuzanya aho guhangana mu rwego rw’ubucuruzi ndetse n’urwa politiki.
Xi yabwiye Trump ati “Ese twakwifatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi, tukagarura umutekano ku Isi? Ku bw’imibereho myiza y’abaturage bacu n’ahazaza h’ikiremwamuntu, twakubaka ahazaza heza h’umubano wacu twembi? Ibi bibazo ni ingenzi ku mateka yacu, ku Isi no ku baturage. Ni ibibazo wowe nanjye nshaka ko dusubiza nk’abayobozi b’ibihugu bikomeye.”
Muri iki kiganiro cyabereye mu ngoro ya ‘Great Hall of the People’ mu gihe kirenga amasaha abiri, Perezida w’u Bushinwa yabwiye Trump ko umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye bwabyo bizashingira ku buryo Amerika yitwara mu kibazo cya Taiwan, kuko bushobora kuzambya byose cyangwa se bugatuma ibintu bigenda neza.
Xi yavuze ko ikibazo cya Taiwan “gitwawe mu buryo bwiza, umubano wacu waba mwiza, ariko gikemuwe nabi, byateza ihangana cyangwa intambara, bigashyira umubano mu kaga gakomeye.”
Ubwo iki kiganiro cyari kirangiye, abanyamakuru bari hanze y’iyi ngoro iberamo ibiganiro by’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ibikorwa by’abagize Guverinoma y’u Bushinwa, babajije Trump uko cyagenze, asubiza mu magambo make ko cyagenze neza.
Leta ya Taiwan iri gukurikiranira hafi uruzinduko rwa Trump i Beijing. Umuvugizi wayo, Michelle Lee, yatangaje ko u Bushinwa ari bwo buteza umutekano muke mu karere kubera ko igisirikare cyabwo gishaka gufata iyi Leta.
Lee yagize ati “Ibikangisho by’igisirikare cy’u Bushinwa ni byo biteza umutekano muke mu muyoboro wa Taiwan no mu karere k’u Buhinde na Pacifique muri rusange.”
Leta ya Taiwan yatangaje ko gukomeza ingamba z’ubwirinzi n’ubufatanye na Amerika mu gukumira ibitero byaturuka mu Bushinwa ari byo byatuma akarerre kagira umutekano.


