Author: Bvn Rwanda News

Mu mvura nke yagwaga mu ma saa munani z’igicamunsi zo ku wa 14 Gicurasi 2026, inkuba yakubise inka ebyiri zirimo iyatanzwe muri gahunda ya Girinka ya Habarugira Jean Bosco yari yahawe n’umugore we Bazimaziki Olive,  n’iya Nyiramanza yari yoroye, aho zari mu gikumba kimwe mu Mudugudu wa  Kanyukiro,Akagari ka Basa,Umurenge wa Rugerero,Akarere ka Rubavu. Uwo muturage Habarugira Jean Bosco yavuze ko izo nkaba batunguwe n’uko zakubiswe n’inkuba mu mvura itari nyinshi. Ati: “Inka yanjye yari ifite umutavu w’ibyumweru 3, n’iy’umuturanyi  ifite undi, iy’undi muturanyi yahakaga. Inkuba yishe izo 2 iyahakaga irarusimbuka.  Naguye mu gihombo gikomeye cyane kuko iyo nka bampaga…

Read More

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuriyeho abafana baguze amatike y’igikombe cy’Isi, amafaranga angana na 15.000$ [22.040.430 Frw] yatangwaga nk’ingwate n’abashaka kwinjira muri iki gihugu. Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, hazaba hari kubera imikino y’Igikombe cy’Isi cy’ibihugu. Nubwo bimeze bityo ariko, impungenge zari zose ku bakunzi b’umupira w’amaguru, kuko ari irushanwa ryahuriranye n’uko ibihugu byinshi byiganjemo ibyo muri Afurika byashyiriweho amafaranga y’ingwate agomba gutangwa na buri muturage wabyo ushaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibihano byashyizweho mu kugabanya abimukira bajya muri iki gihugu,…

Read More

Minisitiri w’Intebe wa Latvia, Evika Silina yeguye nyuma y’ibibazo bya politiki bifitanye isano n’intambara ya Ukraine n’u Burusiya aho drones ebyiri za Ukraine ziherutse gushwanyukira ku butaka bw’iki gihugu. Evika Silina yari aherutse kwirukana Minisitiri w’Ingabo kubera drones ebyiri za Ukraine zaturikiye mu Burasirazuba bwa Latvia amusimbuza undi. Ku wa 14 Gicurasi 2026, Evika Silina yikomye abanyapolitiki bo mu gihugu bamwokeje igitutu kubera izi drones. Ati “Babonye umukandida ushoboye ku mwanya wa minisitiri w’ingabo…abo mu mitwe ya politiki bahisemo ibibazo. Ndeguye ariko ntabwo mbivuyemo burundu.” Umwuka mubi mu bya politiki wazamutse muri Latvia ubwo drones eshatu zo muri Ukraine zagaragaraga…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA), cyashyikirije inzu ebyiri kimaze iminsi gisanira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Karere ka Huye, mu rwego rwo kubaremera icyizere no kubashajisha neza. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Tumba mu tugari twa Gitwa na Cyimana, ku wa 14 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’ubuyobozi bwa NIRDA, Akarere ka Huye na Ibuka. Abahawe izi nzu ni Uwamariya Vénantie na Mukangango Bértilde, bakaba barahoze ari abakozi ba NIRDA, bakora imirimo itandukanye irimo gukora amasuku nyuma bajya mu zabukuru, ibikorwa bakorewe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni zisaga 50 Frw. Uwamariya Vénantie, utuye…

Read More

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Eugène Nkubito, yasabye urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu mu gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho no kubyongera, kwirinda kunywa urumogi no guta ishuri. Yabikomojeho ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rwibumbuye mu Rugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ibyagezweho no kubyongera”. Maj Gen Nkubito yagaragaje ko impamvu uyu munsi u Rwanda ruriho ari uko hari ababiharaniye barimo abami n’ingabo zabo baguye u Rwanda, n’Inkotanyi zabohoye igihugu zikagikura mu maboko y’ubutegetsi bubi bwavanguraga abaturage, zigashyiraho ubuyobozi buri wese yibonamo. Ati…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugira uruhare rutaziguye mu bitero igihugu cyabo kimaze amezi kigabwaho na Israel ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abbas Araghchi yabigarutseho mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje abo mu muryango wa BRICS uhuza ibihugu byiyemeje kwishakamo ibisubizo, bitishingikirije ku biva muri Amerika n’i Burayi. Ni inama yabereye i New Delhi mu Buhinde. Araghchi yavuze ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aherutse gutangaza ko mu ntambara bamaze iminsi bahanganyemo na Iran, yagiriye uruzinduko rw’ibanga muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ndetse akagahura n’umwami…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ukwihangana kwe kuri Iran kurimo kurangira, nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping ku ntambara bamaze iminsi bahanganyemo. Iran ikomeje kotswa igitutu nyuma yo gufunga umuhora wa Hormuz, isubiza ku bitero yagabweho na Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel kuva ku wa 28 Gashyantare. Amerika yaje guhagarika ibitero by’igihe gito, ariko ikumira ubwato bwose ngo butava ku byambu bya Iran. Ibiganiro bigamije guhosha iyo ntambara bikomeje kugorana, mu gihe Iran nayo ikomeje kunangira ko itazahagarika gahunda yayo yo gutunganya uranium, bikekwa ko biganisha gukora intwaro…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kidum, yatangaje ko yatunguwe n’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye byavugwaga ko yabereye i Nairobi muri Kenya, igihugu asanzwe atuyemo. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, Kidum yavuze ko ari muzima ndetse ko ayo makuru ari ibihuha byaturutse ku kwitiranya amazina. Yagize ati: “Ndi muzima rwose. Banyitiranyije n’undi muntu witwa Kidum, kuko na we asanzwe ari umukaraza.” Aya makuru kandi yahakanywe n’umujyanama wa Kidum, wavuze ko batunguwe no kubona abantu “babika Kidum kandi ari muzima.”…

Read More

Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, yavugirijwe induru n’abafana ubwo yinjiraga mu kibuga cya Stade Santiago Bernabéu mu mukino iyi kipe yatsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0 ku mugoroba wo ku wa Kane. Uyu mukinnyi w’Umufaransa amaze iminsi atishimiwe muri Real Madrid, aho benshi bashidikanya uburyo yita ku kazi muri iyi kipe ndetse abafana bayo barenga miliyoni 70 bagaragaje ko batakimukeneye. Nubwo bimeze bityo, Mbappé w’imyaka 27 ni we mukinnyi watsindiye Real Madrid ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino aho yinjije ibitego 41 mu mikino 41 amaze gukina mu marushanwa yose. Gusa ibyo ntibyabujije ko iyi kipe yongera kugira umwaka mubi,…

Read More

Spiro, Sosiyete ya mbere muri Afurika ngari ikora moto zikoresha amashanyarazi na Entrepreneurial Solutions Partners (ESP), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushyigikira abagore kugira ngo babone moto, babashe kuba ba rwiyemezamirimo. Iyi gahunda igamije kubaka urwego rw’ubwikorezi rudaheza uwo ariwe wese binyuze mu gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi, bakabasha kwihangira imirimo, ndetse n’ubufasha mu bucuruzi, ari na ko bashyigikira intego z’u Rwanda zo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije. Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman, yasobanuye ko aya masezerano yasinyiwe mu nama ya Africa CEO Forum ku wa 14 Gicurasi, agamije kubaka urwego rwo gutwara abantu rudaheza kandi rutangiza ibidukikije…

Read More