Author: Bvn Rwanda News

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ni nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo yageraga i Kigali yitabiriye Inama ya Africa CEO Forum. Tinubu yageze mu Rwanda ku wa Gatatu. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame ku mugoroba w’uwo munsi, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu, yavuze ko Nigeria igiye gukuriraho Visa Abanyarwanda nk’uko u Rwanda rwabikoze ku baturage ba Nigeria. Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria, rwavuze ko Guverinoma ya Nigeria yamaze gukora ibisabwa byose kugira ngo iyi gahunda…

Read More

Donald Trump yatangaje ko mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, yamwijeje ko Beijing itazigera iha intwaro Iran muri ibi bihe Tehran ihanganye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara. Trump yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Bushinwa. Yaherukaga i Beijing mu 2017. Ni uruzinduko rwari rwitezweho ibiganiro bitandukanye birimo ubucuruzi, intambara ya Iran no kuganira kuri Taiwan, agace Amerika ihora ishaka ko kigenga nyamara u Bushinwa bwo bukagaragaza ko ari intara yako. Mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Trump yumvikanye mu mvugo iciye bugufi bitandukanye n’ibyagiye biba ubwo yabaga ari kunganira n’abandi bayobozi. Yavuze ko afitanye umubano mwiza…

Read More

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya bamwe mu bakora irondo ry’umwuga mu Mujyi wa Kigali, bari gufata umwe mu bakora ubucuruzi bw’akajagari butemewe. Nk’uko bigaragara, abagabo batatu bafata umugore bakamukurura mu muhanda na we adashaka, hari bagenzi babo bari kubarebera hakurya y’umuhanda, ibyatumye abaturage binjira muri iki kibazo bajya gukiza uyu mugore. Mu butumwa yasubije ukoresha amazina ya Ganza Mutsinzi ku rubuga rwa X, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana imyitwarire yaranze abanyerondo. Ati “Turabamenyesha ko ibi byashyikirijwe inzego bireba kugira ngo bikurikiranwe. Imyitwarire nk’iyi ntabwo…

Read More

Kuva mu Ukuboza 2025, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola biri mu biganiro bitegura uburyo Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye bahura, bagashaka igisubizo cy’ibibazo byabo birimo icy’umutekano muke. Perezida João Lourenço wa Angola wahoze ayobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabwiye Félix Tshisekedi wa RDC ko niba ashaka ko ibibazo biri muri RDC bikemuka, akwiye kwemera kuganira n’Abanye-Congo bose babyifuza, kabone n’iyo baba bamurwanya bifashishije intwaro. Lourenço yatanze igitekerezo cy’uko, kugira ngo habeho kwizera umutekano w’abazitabira ibiganiro, Angola yabitegura kandi ikanabiyobora, bikabera i Luanda cyangwa ahandi hatari i Kinshasa. Muri Mutarama 2026, Lourenço yakiriye abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero…

Read More

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Aneth Among, yasabwe kutongera guhatanira uyu mwanya kubera inkomoko y’ubukungu bwe itavugwaho rumwe. Televiziyo NTV yatangaje ko ku wa 15 Gicurasi 2026, Among yatumiwe mu nama mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu yayobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ndetse ko ari ho yasabiwe kurangiza manda ye, akava ku ntebe isumba izindi mu Nteko. Among ayobora Inteko ya Uganda kuva mu 2022. Aherutse kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu muhango w’irahira rya Perezida Museveni wabaye tariki ya 12 Gicurasi, yambaye ikanzu n’ikote ryayo bifite agaciro ka miliyoni 17,6 Frw. Uyu munyapolitiki w’imyaka 52 y’amavuko kandi avugwaho…

Read More

Urukiko rw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukorera mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, rwakatiye abasirikare 58 igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo guhamywa icyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’ubuyobozi. Aba basirikare bari muri 84 bafatiwe muri santere ya Pinga muri teritwari ya Walikale, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bashinjwa kwanga guhangana n’abarwanyi ba AFC/M23 no kwigumura ku bayobozi babo. Ubushinjacyaha bwasobanuriye uru rukiko ko aba basirikare bavuye ku rugamba muri Gashyantare 2026, bajya gusaba guhabwa agahimbazamusyi bemerewe, imishahara ndetse n’ibiribwa, bitaba ibyo ntibongere kurwana. Ngo ntibyarangiriye aho kuko batangiye kurasa mu kirere mu rwego rwo kwigaragambya. Ubushinjacyaha bwasobanuriye…

Read More

Nyuma yo gutwara umudali wa mbere wa zahabu mu mikino ngororamubiri nyafurika y’abakuru ku wa kabiri, Emeline Imanizabayo yahesheje ishema igihugu cye mu buryo butabayeho mbere muri iyi mikino. Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango yavuze ko uko ibi yabigezeho n’undi munyarwanda wese yabigeraho kandi by’umwihariko agenera ubutumwa abakobwa bakiri bato. Mu ijoro ry’ubushyuhe bwinshi ku wa kabiri, Imanizabayo yari yiteguye gusiganwa n’abandi bakobwa muri 5,000m. Yari yiteguye gukora ibishoboka, ariko ntiyari azi neza ko agiye kwandika amateka. Yagize ati:”Njyewe nari mfite intego ko uwo ari we wese ntitaye ngo ni bya bihugu dutinya  turi bwiruke”. Muri iri siganwa, ubwo hari…

Read More

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinee, Mamadi Doumbouya uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Africa CEO Forum 2026, bagaruka ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’izindi ngingo impande zombi zihuriyeho n’ubucuruzi n’ishoramari. Ibiganiro Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro ku wa 15 Gicurasi 2026. Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugira buti “Abakuru b’ibihugu bombi n’amatsinda yabo baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, banaganira ku ngingo z’ingenzi zirimo iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ishoramari n’imiyoborere myiza.” Guinée-Conakry n’u Rwanda bisanganywe umubano uhamye, ushimangirwa n’ingendo z’abakuru b’ibihugu…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri icyo gihugu ndetse cyahitanye umuntu umwe. Iyo Minisiteri yahamije ko uwayanduye yayikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko uwo murwayi yanamaze kwitaba Imana. Uwo murwayi yitabye Imana ku wa 14 Gicurasi 2026. Muri RDC kandi Ebola yahitanye abantu 65. Ebola ni indwara ikomeye kandi yica, ikwirakwira binyuze mu matembabuzi yo mu mubiri ava ku muntu wanduye ajya ku wo bakoranyeho, cyangwa ikanyura ku bikoresho byakozweho n’uwanduye, no gukora ku muntu wishwe n’iyi ndwara. Ebola yagaragaye bwa mbere mu 1976, bigakekwa ko yatangiriye mu gacurama. Bimwe mu bimenyetso…

Read More

Abana batatu bahiriye mu nzu, bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n’inkongi y’umuriro Polisi yavuze ko yatewe n’amashanyarazi. Byabaye mu masaha ya saa mbili za nimugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye. Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, ari na we nyina w’abana, yabwiye itangazamakuru ko ubwo yari yerekeje kuri butike iri hafi y’urugo rwe, yari asize abana be batatu mu nzu, maze yagaruka agasanga icyumba yararagamo kirimo gushya n’abana be bakiri mu nzu barembye. Ati “Nasize idirishya ry’icyumba rikinze; ariko ngarutse nsanga ryo rirakinguye…

Read More