- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
King Saha uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda akomeje gutaka abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko mugenzi we, Pallaso yagerageje kumwica, ariko Imana ikinga akaboko. Ibi King Saha yabigarutseho ubwo yasangizaga abamukurikira amafoto y’imodoka ye yangiritse ku rwego rwo hejuru ndetse ahamya ko byakozwe na Pallaso. Ati “Pallaso ashaka kunyica, yagerageje kunyica. Ni inshuro ya kabiri ariko ntabwo yahiriwe kuko Imana iracyandinze. Nahisemo amahoro ariko si ubwoba.” Ni amagambo King Saha yavugaga ayaherekesheje amashusho n’amafoto agaragaza imodoka ye yangiritse cyane, abakurikirana imyidagaduro yo muri Uganda bagahamya ko Pallaso ari kumwe n’itsinda rye ry’abantu bagera kuri 20 bateze uyu muhanzi bitwaje…
Indege ebyiri z’intambara z’igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi [US Navy EA-18G] zo mu ishami rya VAQ-129, zagonganiye mu kirere mu gihe cy’imyiyereko. Iyi myiyereko yabaye ku Cyumweru yitwa Gunfighter Skies 2026. Yabereye mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cyitwa Mountain Home Air Force Base, giherereye mu bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Boise muri Leta ya Idaho. Izi ndege zikimara kugongana, abapilote bane bari bazirimo babashije kurokoka mbere y’uko ziturika, bakoresheje uburyo bwo kwikura mu ndege byihutirwa hifashishijwe imitaka yabugenewe. Ubwo iyi mpanuka yabaga, umuyaga wihutaga ku muvuduko wa kilometero hafi 50 ku isaha. Iki kigo cya gisirikare cyahise…
Umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wateye umugeri mu bugaboo bwa myugariro wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux, agahagarikwa amezi 12, yasabye imbabazi ku myitwarire idahwitse yagaragaje. Ni mu ibaruwa yanditse ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ayandikira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ubwa BK Pro League, ubwa Mukura VS, ubwa Komisiyo ishinzwe abasifuzi, ubw’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi mu Rwanda (ARAF), Mbonyamahoro Serieux n’abakunzi b’umupira w’amaguru bose. Yagize ati “Nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’Umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC, ku itariki ya 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo…
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 yatsinze Rutsiro FC ihita ijya ahanegetse aho ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Ni mu mukino wo ku munsi wa 32 wa shampiyona wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium. APR FC yazanye ibyishimo byo kwegukana igikombe cya shampiyona ,yatangiye umukino iri hejuru ariko mu kibuga hagati amakipe yombi agakoreranaho amakosa. Ku munota wa 22, ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku gitego cya William Togui ahawe umupira na Memel Dao wari wabanje gucenga ba myugariro. APR FC yakomeje kwiharira umukino ariko na Rutsiro…
Urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda rumaze igihe rugaragaza ikibazo cy’nyungu y’intica ntikize abakora umuziki bakuramo kandi baba biyushye akuya. Nubwo ibihangano byabo bikoreshwa henshi mu tubari, ku maradiyo no ku mbuga zitandukanye, benshi bavuga ko amafaranga ava muri ibyo bihangano atabageraho uko bikwiye. Mu rwego rwo gushaka igisubizo kuri iki kibazo, ‘Dream Record’ yamuritse urubuga rwa ‘Flolup’ rumaze imyaka itatu rwubakwa rugamije gufasha abahanzi kubona inyungu ku bihangano byabo.Frank Mario Sebudandi, yavuze ko uru rubuga rugiye guhuza ibikorwa bitatu by’ingenzi birimo; gucuranga umuziki (streaming), gutanga uburenganzira bwo gukoresha ibihangano mu bucuruzi, ndetse no koroshya uburyo bwo gutumira abahanzi mu bitaramo n’ibindi…
Umwe mu bayobozi bakomeye mu Bwongereza yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangiye gutekereza uburyo bwiza bwo kwegura ku mwanya we kubera ibibazo bya politiki bikomeje kwiyongera mu ishyaka rye. Keir Starmer utaramara imyaka ibiri ayoboye u Bwongereza, Guverinoma ye ikomeje guhura n’ikibazo cyo gutakarizwa icyizere n’abaturage no kutumvikana kw’abagize Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi mu Bwongereza. Starmer ashinjwa umusaruro muke mu guhangana n’ibibazo u Bwongereza buri gucamo ndetse bigahuzwa no kuba mu matora yo mu nzego z’ibanze aherutse, Ishyaka ry’Abakozi ritarabonye imyanya myinshi. Inkuru ya Daily Mail yatangajwe ku wa 16 Gicurasi 2026 ivuga ko umwe mu bayobozi bakuru…
Umwanditsi Gina Din Kariuki yahaye Perezida Paul Kagame impano y’igitabo yise ‘Beyond the ballot’, kigaruka ku buryo ibihugu bishobora kugera ku iterambere, gukorera abaturage no gukoresha inzira yo kumenyekanisha ibyo bikora ku ruhando mpuzamahanga byifashishije itumanaho riteguwe neza. Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Gina Din yagaragaje ko yashyikirije Perezida Kagame icyo gitabo ‘Beyond the Ballot, yemeza ko u Rwanda ari urugero rw’ibishoboka ku bindi bihugu. Ati “Nishimiye guha Paul Kagame impano y’igitabo ‘Beyond the Ballot’. U Rwanda ni nk’urugero rugaragaza uburyo ubuyobozi, itumanaho no kugira intego ihamye bishobora guhindura icyizere, uko abantu bakubona n’inkuru y’igihugu ku ruhando mpuzamahanga.” Uyu mwanditsi yagaragaje ko…
Kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, Umujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragayemo umurwayi wa Ebola. Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya RDC gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi, Professor Jean Jacques Muyembe. Muyembe yavuze ko umurwayi wagaragaye i Goma ari umugore w’umugabo uherutse kwicwa na Ebola mu gace ka Bunia. Ati “Umurwayi wagaragaye i Goma byaturutse ku bipimo byafashwe na laboratoire. Ni umugore w’umugabo wishwe n’iyi virusi muri Bunia, wagiye i Goma nyuma y’urupfu rw’umugabo we.” Aya makuru aje nyuma y’amasaha make u Rwanda ruhagaritse ingendo ziva n’izigana muri uyu mujyi wa Goma, ku…
Burindiri Emmanuel wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we, nyuma y’aho yijyanye ku biro by’umurenge avuga ko yamusunitse akitura hasi, agapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, ubwo uyu mugabo na nyakwigendera Mukarwego Elleda w’imyaka 62 bari bavuye mu kabari. Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we bari biriwe basangira inzoga bageze mu rugo mu ma Saa Mbiri n’Igice z’ijoro, abwira umugore ngo nateke arye arumva ashonje, umugore arabyanga amubwira ko adateka muri iryo joro, dore ko babanaga bonyine mu nzu, ndetse ashimangira ko atabishobora kuko yumvaga…
Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Rutsiro, yagiye gucukura amabuye y’agaciro rwihishwa mu kirombe kimaze igihe kidacukurwamo amabuye y’agaciro, kiramugwira arapfa. Ibi byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo ho mu Mudugudu wa Mucaca, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026. Amakuru ni uko uyu musore wagwiriwe n’ikirombe yari asanzwe atuye mu Murenge wa Rusebeya. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yavuze ko uyu musore yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kitagikoreshwa. Ati “Uriya musore agiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu mbago za kompanyi MPC imaze igihe ihagaze kuhacukura kubera ko nta…
