Author: Bvn Rwanda News

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Iran (FFIRI), Mehdi Taj, yemeje ko nyuma y’ibiganiro byabahuje n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), iki gihugu cyemeye kuzitabira Igikombe cy’Isi. Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo abayobozi bahagarariye FFIRI bahuye n’abahagarariye FIFA bayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Mattias Grafström. Nyuma y’ibiganiro by’impande zombi, Mattias Grafström, yavuze habayeho kumvikana, kugira ngo Iran izabe iri mu makipe azakina Igikombe cy’Isi. Ati “Twagize ibiganiro byiza cyane kandi byubaka twembi yaba Iran n’Ishyirahamwe rya Ruhago. Turi gukorana rero kugira ngo mu gihe kiri imbere tuzabakire mu Gikombe cy’Isi.” Perezida wa FFIRI, Mehdi Taj, yavuze ko…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho ubu bashobora kumarayo iminsi 30. Ibi yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nigeria, Bianca Odumegwu-Ojukwu. Byibanze ku gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi ndetse amushimira uburyo igihugu cye cyakuriyeho Visa Abanyarwanda. Yavuze ko kuba Nigeria yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu ari intambwe ikomeye izoroshya ingendo n’ubuharirane hagati y’ibihugu byombi, ibizatuma bikomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Ku wa 16 Gicurasi 2026, nibwo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yakuriyeho Visa Abanyarwanda bajya muri iki gihugu, aho…

Read More

Gufatwa kwa Kabuga Félicien byabaye intambwe ikomeye mu butabera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko urupfu rwe rusize icyuho muri uru rwego kuko umwe mu bateye inkunga n’abateguye Jenoside apfuye adaciriwe urubanza. Ihame rimwe mu butabera ni uko ‘ubutabera butinze buba butakiri ubutabera.’ Ku barokotse Jenoside benshi, urupfu rwa Kabuga si iherezo ry’ubutabera ahubwo ni inkuru y’ubutabera bwatinze. Kabuga yavukiye i Byumba mu 1935, aba umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda n’umwe mu bavugaga rikumvikana bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha bwamushinje kuba umwe mu bashishikarije abantu kwica Abatutsi, bitanyuze gusa mu kubaha amafaranga, ahubwo yanifashishije icengezamatwara, ibikoresho n’ibikorwa bya…

Read More

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyabihu bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage, nyuma y’umunsi umwe bamwigambyeho mu kabari ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 2 Frw. Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Rugarama ho mu Mudugudu wa Karambi. Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 16 Gicurasi 2026, ubwo nyiri izi nka, Turatsinze Jean de Dieu, yari agiye kuziha ubwatsi asanga imwe yapfuye indi iri gusamba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Musirikare Albert yavuze ko “Bazitemye ejo hashize mu ijoro, nyirazo agiye kuzisura mu gitondo asanga…

Read More

Umufaransa, Dylan Lienart, wari usanzwe ari umuhuzabikorwa mu bya tekinike mu marerero ya Paris Saint-Germain, yagizwe Umuyobozi wa Tekiniki muri Rayon Sports. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 15 Gicurasi 2026, ni bwo uyu mugabo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, agiye gutangira akazi muri Rayon Sports. Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko Dylan agiye gufasha ibyiciro byose by’iyi kipe mu bya tekinike. Ati “Yahawe akazi muri Rayon Sports mu gihe kirekire, aho azafasha amakipe yose yacu yaba inkuru y’abagabo, iy’abagore n’abakiri bato. Muri make ni muri gahunda zose za…

Read More

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’Urwego rw’Ubucamanza kugendera kure ruswa no kuyirwanya. Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 ubwo yitabiraga umuhango wo kwakira abayobozi bashya ba komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko n’ihererekanya bubasha. Ni komite isimbuye iyari imaze imyaka ine iyobora, ikaba yahawe inshingano yo gukomereza aho bagenzi babo basimbuye bari bagereje. Mukantaganzwa Domitilla yasobanuye ko kurwanya ruswa ari inshingano ya buri wese mu rwego rwo kwirinda ko imunga ubukungu bw’igihugu. Ati “Kurwanya ruswa ari inshingano zacu twese.” Yakomeje asaba abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubucamanza kurwanya ruswa, kuyirinda no…

Read More

Inzego z’umutekano zirimo abagenzacyaha n’abasirikare, zasatse urugo rwa Anita Annet Among uheruka gusoza manda nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mu iperereza ku byaha akekwaho byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke. Ni igikorwa kibayeho mu gihe Among amaze iminsi ku gitutu cy’abamushinja kubaho ubuzima buhenze cyane, ku buryo umutungo we ukwiye gushidikanywaho. Birimo kuba kandi mu gihe yashakaga kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, ariko abanyapolitiki bakomeye ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bifuza undi mukandida. Bimwe mu byazamuye igitutu birimo amakuru avuga ko mu minsi ishize, Among yaguze mu Bwongereza imodoka ya Rolls-Royce Cullinan…

Read More

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yemeje ko Abu-Bilal al-Minuki wafatwaga nk’Umuyobozi wungirije wa Islamic State (IS), yiciwe mu gitero cyagabwe n’ingabo z’icyo gihugu ku bufatanye n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa cyanatangajwe na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump. Perezida Tinubu yagize ati “Ingabo zacu za Nigeria, ku bufatanye n’Ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika, zagabye igitero cyashegeshe ubuyobozi bwa Islamic State.” Ku ruhande rwa Trump, yatangaje ko ibi ari urugero rufatika rw’ubufatanye nyabwo mu kurwanya iterabwoba. Ni ikindi gikorwa gishegeshe ubuyobozi bwa Islamic State, nyuma y’urupfu rwa Abu Bakr al‑Baghdadi wayoboraga uyu mutwe,…

Read More

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyoni 11$ (angana na miliyari 16 Frw), inagirana amasezerano y’ishoramari n’ikigega kizwi nka ‘Local Currency Bond Fund’ gicungwa na Cygnum Capital, ikigo cyashoye imari muri izi mpapuro mu mafaranga y’u Rwanda. Local Currency Bond ni ikigega cyashinzwe na Banki y’Amajyambere y’u Budage, KfW, mu 2012. Ikaba igiye gufasha abashoramari b’abanyamahanga kugura impapuro mpeshamwenda mu madevise y’ibihugu bitandukanye ariko zidatakaje agaciro. Impapuro mpeshamwenda zasubijwe ku isoko ni izizwi nka ‘Sustainability-Linked Bond (SLB)’ zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye. Izi mpapuro zigurwa mu mafaranga y’u…

Read More

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yemeje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Yabwiye uyu mukobwa ati “Ndagukunda cyane”. Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane ko ahari ahamya ko buzatahwa n’abantu bake batoranyijwe. M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’. Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga. Mu minsi…

Read More