- U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi
- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
Author: Bvn Rwanda News
Muri Kenya abakora mu nzego z’ubwikorezi bahagaritse akazi kubera uburyo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira cyane muri iki gihugu. Mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira ku wa 18 Gicurasi 2026, nibwo abatwara abagenzi batangiye ibikorwa byo kwigaragambya binyuze mu guhagarika akazi. Ibi byatumye abagenzi bo mu ngeri zitandukanye barimo abanyeshuri bari bagiye ku ishuri, abakozi bari bagiye mu kazi ndetse n’abandi babura uko bagenda kubera ko imodoka muri gare zari zabuze. Ku wa 14 Gicurasi 2026, nibwo Urwego rushinzwe kugenzura ingufu n’ibikomoka kuri petelori, EPRA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane muri iki gihugu. EPRA yatangaje…
Ubuyobozi bwa Real Madrid bwamaze kumvikana n’Umunya-Portugal, José Mário Félix dos Santos Mourinho, kugira ngo yongere ayibere umutoza mu gihe cy’imyaka ibiri. Uyu mugabo yayiherukagamo mu myaka 13 ishize. Kuva mu 2010 kugeza mu 2013, ni bwo Mourinho yabaye Umutoza Mukuru wa Real Madrid, ayivamo ayihesheje Igikombe cya Shampiyona na Espagne, Copa del Rey, hamwe na Supercopa de España. Icyo gihe yavuye muri iyi kipe yerekeza mu yandi y’i Burayi, aho yakoze amateka mu buryo butandukanye bwanatumye Real Madrid yongera kumwifuza nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal. Uyu mugabo ategerejwe muri iyi kipe kugira ngo asimbure Álvaro Arbeloa…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko buri gufatanya n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), mu gushakisha amafaranga yo kubaka uruganda rw’amazi muri aka karere kugira ngo hakemurwe burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kugaragara muri aka karere. Ibi byatangajwe tariki ya 16 Gicurasi 2026, mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe. Iyi nteko rusange yagaragarijwemo bimwe mu byo abanyamuryango bishimira bagezeho ndetse n’ibibazo bikigaragara muri aka karere. Mu bibazo byagaragajwe harimo ikibazo cy’igwingira mu bana kikigaragara henshi, ikibazo cy’umucanga wo kubakisha wabuze nyuma y’uko aho wakurwaga hafunzwe n’Akarere mu gishanga cya Bukora ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’amazi nacyo…
Abashinzwe umutekano muri Uganda bajyanye imodoka ebyiri z’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza ku nkomoko y’umutungo we utavugwaho umwe. Tariki ya 16 Gicurasi 2026, urugo rwa Among rwatangiye gusakwa nyuma y’igihe gito arangije manda ya mbere nka Perezida w’Inteko, aho yanasabwe guhagarika gahunda yari afite yo kwiyamamariza manda ya kabiri. Ku wa 17 Gicurasi, Among yemeje ko atazongera guhatanira uyu mwanya kandi ko azakomeza gukorana n’abari mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku nkomoko y’umutungo we. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi, abamaze iminsi basaka urugo rwa Among bagaragaye bahakura…
Abatoza 13 b’Abanyarwanda berekeje muri Tanzania, aho bagomba gushakira ibyangombwa bibajyana muri Espagne, aho bazahabwa amahugurwa y’abatoza muri Atlético de Madrid. Kuva muri Gashyantare 2026, abatoza b’Abanyarwanda bari guhabwa amasomo n’aba Atlético de Madrid binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye n’iyi kipe binyuze muri Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Iyi kipe yohereje abatoza mu Rwanda, kugira ngo batange ubumenyi ku Banyarwanda baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abafasha abakiri bato kuzamura impano. Muri benshi bari bitabiriye hatoranyijwe 13, ari na bo bakomeje gufata amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko bikaba byari biteganyijwe ko mu bihe bitandukanye bazajya bajya muri…
Ikipe ya REG VC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball 2025/26 mu bagabo, nyuma yo gutsinda Police VC amaseti 3-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuri iki Cyumweru. REG VC yatangiye umukino yitwara neza ndetse yegukana iseti ya mbere ku manota 25-23 mbere yo gukomeza kwerekana urwego rwo hejuru mu ya kabiri yatsinze ku manota 25-14. Mu iseti ya gatatu, Police VC yagerageje guhindura ibintu, ariko REG VC ikomeza gukina neza irayegukana ku manota 25-23, ihita ibona intsinzi ya gatatu yari ikenewe kugira ngo ibe nyampinga. Iki gikombe cyongeye gusubira muri REG VC…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko Umupaka wa Rusizi I n’uwa Rusizi II ihuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu, yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy’abaturaranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mipaka yafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026, nyuma y’umunsi imipaka ya Petite barrière na Grande barrière ihuza ihuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma, nayo ifunzwe kubera icyorezo cya Ebola. Mu masaha ya mu gitondo nibwo abakoresha iyi mipaka bageze ku mu mupaka wa Rusizi I n’umupaka wa Rusizi II abashaka kwambuka bajya muri Congo basubizwa…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Ati “Ku wa 16 Gicurasi 2026, RIB yafunze Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano. Arakekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.” Amakuru ahari ahamya ko ibi byaha yaba yarabikoze mu bihe bitandukanye, icyakora nyuma y’aho amenyeye ko yarezwe, yaje gutoroka akomeza gushakishwa, aho aboneye ko nta maherezo, aza kuva aho yari yihishe yitaba Ubugenzacyaha. Kugeza…
Serivisi zo gutwara abantu n’ibintu muri Kenya zahagaze kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko abakora mu rwego rw’ubwikorezi batangaje imyigaragambyo rusange yo kwamagana izamuka rikabije ry’ibiciro bya lisansi na mazutu rikomeje kuremerera abaturage n’abakora ubucuruzi. Iyi myigaragambyo yatumye imodoka zitwara abagenzi zizwi nka matatu, amapikipiki ya boda boda, amatagisi, imodoka zitwara ibintu ndetse n’amakamyo manini bihagarika akazi mu bice byinshi by’igihugu, cyane cyane mu murwa mukuru Nairobi no mu yindi mijyi ikomeye. Icyemezo cyo guhagarika ibikorwa cyafashwe nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ingufu na peteroli muri Kenya, Energy and Petroleum Regulatory Authority (EPRA), gitangaje izamuka rishya ry’ibiciro bya lisansi na…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ubwoba ko bamwe mu Banyamerika bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashobora kuba baranduye icyorezo cya Ebola cyagaragaye bwa mbere mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri. Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 17 Gicurasi, Umuyobozi mu kigo cya Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) ushinzwe gukurikirana ubwandu bwa Ebola, Dr. Satish K. Pillai, yabajijwe niba hari Abanyamerika banduye ariko yirinze kubivugaho byeruye. Umunyamakuru wa STAT News ushinzwe gukurikirana amakuru y’indwara zandura, Hellen Branswell, yabwiye Dr. Pillai ko bivugwa ko hari Abanyamerika bashobora kuba baranduye, amubaza niba bashobora gucyurwa, bakajyanwa aho…
