Author: Bvn Rwanda News

Ikipe ya Arsenal yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’imyaka 22. Ni nyuma y’umukino Manchester City yanganyije na AFC Bournemouth igitego 1-1. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Gicurasi 2026, ni bwo Man City yakinnye umukino wayo w’Umunsi wa 37 wa Shampiyona y’u Bwongereza, wakiniwe kuri Vitality Stadium yarimo abafana barenga ibihumbi 11. Iyi kipe yari iwayo yatsinze igitego ku munota wa 39 cyinjijwe na Eli Junior Kroupi, Manchester City ishaka kwishyura hasi hejuru, ibona igitego ku munota gatanu w’inyongera kuri 90 y’umukino, cyinjijwe na Erling Haaland. AFC Bournemouth yanganyije uyu mukino ihita ishimangira ko ari…

Read More

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw cyari cyarahanishijwe Uzabakiriho Cyprien, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor na Kalisa John uzwi nka K John kigumaho. Ni nyuma yo kugaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko Djihad ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Kalisa John, Kwizera Nestor na Ishimwe François Xavier bagahamwa no gukora icyo cyaha. Rwanzuye ko ubujurire bwabo nta shingiro bukwiye guhabwa, rutegega ko urubanza rwajuririwe rutagomba guhinduka.

Read More

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye Perezida Kagame wakoze ubutaruhuka mu guharanira ko Afurika na yo yaza imbere muri gahunda zo kwisunga ingufu za nucléaire mu iterambere ry’uyu mugabane. Yabigarutseko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 ubwo yari mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Iyi nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) yabaye kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026. U Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya kabiri. Yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame. Yitabiriwe n’abarenga 1.200 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma nka Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu…

Read More

Perezida wa Cuba, Miguel Diaz-Canel yatangaje ko Igihugu cye gifite uburenganzira busesuye bwo kwirwanaho mu gihe icyo ari cyo cyose cyagabwaho ibitero n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Perezida Diaz, ku wa 18 Gicurasi, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gutera ubwoba igihugu cye bishingiye ku bya gisirikare kandi iryo terabwoba rizwi ku rwego mpuzamahanga. Aljazeera yatangaje ko Perezida Diaz yashimangiye ko kuba igihugu gikomeye nka Amerika gikangisha Cuba intambara ubwabyo ari icyaha mpuzamahanga, yongeraho ko bagabye ibitero byatuma amaraso menshi ameneka kuko byagira ingaruka ku bindi bihugu bituranye. Perezida Diaz-Canel atangaje…

Read More

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yafashe icyemezo cyo gukuriraho Abanyafurika bose Visa, mu gihe bateganya kumara mu gihugu cye iminsi itarenze 30. Ku wa 18 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Umutekano muri Togo, Col Calixte Batossie Madjoulba, yatangaje ko iki cyemezo kireba Abanyafurika bose bafite pasiporo zitaratakaza agaciro. Minisitiri Madjoulba yasobanuye ko Gnassingbé yafashe iki cyemezo mu rwego rwo guteza imbere ukwishyira hamwe kwa Afurika, korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa n’ubufatanye bw’ibihugu n’abatuye uyu mugabane. Togo yagaragaje ko ifite intego yo kuba igicumbi rya Afurika mu rwego rwa serivisi, ubucuruzi, umuco ndetse n’ibindi bikorwa bihuza abatuye umugabane, bityo ko…

Read More

Ubwo aheruka mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival mu 2024, Bruce Melodie yavuye i Bugesera adataramiye abakunzi be kubera imvura yadobeje igitaramo cye. Kuri ubu uyu muhanzi yasezeranyije abakunzi be bo mu Karere ka Bugesera kuzabategurira igitaramo akabasusurutsa. Bruce Melodie yashyize aka Karere muri tune agomba gutaramiramo mu bitaramo bizenguruka u Rwanda azahuriramo na The Ben. Kugeza ubu hamaze gutangazwa ibitaramo bine aba bahanzi bombi bagiye gukorana byiswe ‘Summer Country Tour’ iteganyijwe kuzenguruka igihugu kuva ku wa 13 Kamena 2026 kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026. Ibi bitaramo bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze…

Read More

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igisirikare cya Israel kiri hafi kurangiza imwe mu ntego nyamukuru cyihaye mu ntambara yo muri Gaza, yo kwica abantu bose bagize uruhare mu gutegura ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri icyo gihugu ku itariki 7 Ukwakira 2023 kigahitana abarenga 1.000. Icyo gitero ni cyo cyabaye intandaro y’intambara Israel yatangije muri Gaza mu rwego rwo kwihorera ndetse igaragaza ko intego ari ukurimbura burundu umutwe wa Hamas. Minisitiri w’Intebe Netanyahu yatangaje ibyo ku itariki 17 Gicurasi 2026 nyuma y’uko igisirikare cya Israel gitangaje ko cyishe Ezzedine Al-Haddad wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yashyizeho amabwiriza abuza abantu guhana ibiganza ndetse n’ubundi buryo butuma abantu bakoranaho, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kugenda cyaguka muri iki gihugu. Ibi iyi minisiteri yabitangaje nyuma yo kugaragaza ko hari abantu babiri banduye icyorezo cya Ebola bakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko umwe muri bo yitabye Imana. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, Dr Diana Atwine, yasabye abaturage b’iki gihugu kwirinda gusuhuzanya bifashishije ibiganza, guhoberana ndetse n’ibindi bishobora gutuma bakoranaho kubera ko iki cyorezo cyandurira mu matembabuzi abantu bahanye. Yatanze urugero agereranya Ebola na Covid-19, avuga ko iki…

Read More

Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, aho yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za Nucléaire muri Afurika. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Dr. Usta Kayitesi. Samia Suluh Hassan asanze abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahanga mu bya siyansi n’abandi, bateraniye muri Kigali Convention Centre ahagiye kubera inama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Iyi nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) igiye kuba kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026. U…

Read More

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafatiye mu cyuho abagabo bane bakekwaho kwiba ihene 12 z’umuturage wo mu Karere ka Ruhango. Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2025. Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo gufatanwa ayo matungo bari bamaze kwiba, bayahisha mu rugo rw’umwe mu bafashwe. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko izo hene zari iz’umuturage wo mu Mudugudu wa Mushimba, Akagari ka Gisare, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Ruhango bakaba bari bazitwariye rimwe. Yagize ati “Abafashwe bahise…

Read More