Author: Bvn Rwanda News

Abategura irushanwa rya Miss Burundi batangaje ko umukobwa wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Burundi 2025 (Miss Populaire) yambuwe ikamba kuva ku wa 18 Gicurasi 2026, ndetse abuzwa kongera gukoresha ibirango by’iri rushanwa. Kompanyi INGO s.a itegura ayo marushanwa y’ubwiza yavuze ko Mugisha Monica Celeste yambuwe ikamba yari yahawe kubera amakosa yo gukora ingendo mu mahanga atabimenyekanishije, ndetse banagerageza kumwaka ibisobanuro akaryumaho. Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu minsi ishize uyu mukobwa yerekeje i Burayi ndetse ahageze ahita asaba ibyangombwa by’ubuhunzi. Nyuma y’uko bimenyekanye abategura iri rushanwa batangiye kumusaba ibisobanuro. Nyuma yo kumwaka ibisobanuro by’urugendo rwe i Burayi ntasubize kandi…

Read More

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryamaze gutahura abantu 189 bahuye n’uwanduye icyorezo cya Ebola wagaragaye mu Mujyi wa Goma tariki ya 17 Gicurasi 2026. Umuyobozi wa laboratwari ya RDC (INRB), Prof. Jean Jacques Kayembe, yasobanuye ko umurwayi wa Ebola wagaragaye i Goma yahageze avuye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, nyuma y’aho umugabo we yishwe n’iki cyorezo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko uwagaragayeho Ebola ari guhabwa ubuvuzi bwihariye i Goma, kandi ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, zirimo gushakisha abahuye na we kugira ngo bakurikiranirwe hafi.…

Read More

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangaje ko rwataye muri yombi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano mu muziki, ibyaha akurikiranyweho byageze kuri birindwi. Ni ibyaha byavuye mu iperereza ry’ibanze nk’uko RIB yabitangaje. Birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko. Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Sitasiyo ra RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha. Uko ibyaha byakozwe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko nyuma y’uko bakiriye ikirego ku wa 11 Gicurasi 2026, iperereza ryahise…

Read More

Ishyirahamwe rya Ruhago muri Liberia (LFA) ryemeje ko Umunya-Maroc Adil Erradi Mohamed watoje APR FC, yagizwe Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Liberia. Kuri uyu Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, ni bwo LFA yateguye umuhango wo kwakira Adil ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano ye azamara imyaka itatu. Adil yavuye mu Rwanda mu 2022, nyuma yo gutandukana na APR FC batari bameranye neza, amakimbirane yarangiriye mu manza zageze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi. Uyu mugabo kuva yava muri APR FC, yananiwe kubona undi uzayifasha kugera ku ntego, zaba izo gukina umukino mwiza cyangwa se kwegukana ibikombe byose bikinirwa mu…

Read More

Umutoza Mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola, agiye kumenyesha iyi kipe yo mu Bwongereza ko azatandukana na yo nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, akaba ashobora gusimburwa na Enzo Maresca. Mu 2016, ni bwo Pep yageze muri Manchester City, asimbura Manuel Pellegrini, kugira ngo afashe iyi kipe kuba imwe mu zikomeye i Burayi, nk’uko yari yarabikoze muri FC Barcelone muri Espagne na Bayern Munich mu Budage. Nubwo bitaratangazwa na Manchester City ko uyu mugabo yayisezeye, ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko atazakomezanya na yo, ndetse hari gushakwa n’umusimbura we. Kugeza ubu uvugwa cyane mu bazasimbura Pep ni Enzo Maresca babanye…

Read More

Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bagaragarije ubuyobozi ikibazo cyo kutagira aho bacukura umucanga kimaze imyaka irenga ibiri, nyuma y’uko ahari hasanzwe akarere kahahagaritse bigatuma umucanga baguraga ibihumbi 50 Frw ugera ku bihumbi 150 Frw kuko ukurwa mu tundi turere. Iki kibazo bakigaragaje mu Nteko rusange y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026. Ni Inteko rusange yitabiriwe n’abanyamuryango benshi baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Kirehe. Munyankindi Jean de Dieu utuye mu Murenge wa Kirehe, yavuze ko aho akarere kaburije abantu gucukura umucanga wa Bukora imodoka yaguraga ibihumbi 50 Frw cyangwa ibihumbi 60 Frw, ubu…

Read More

Umubiligi Étienne Davignon wari usigaye mu bashinjwa uruhare mu rupfu rwa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2026. Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC yishwe arashwe muri Mutarama 1961 nyuma yo gutabwa muri yombi hashingiwe ku itegeko ryatanzwe n’u Bubiligi bwakolonije Abanye-Congo. Davignon wari mu badipolomate b’u Bubiligi bakoreraga muri RDC, ni umwe mu bantu 10 bashinjwe gufunga Lumumba binyuranyije n’amategeko no kumutoteza kugeza yishwe. Muri Werurwe 2026, abacamanza bagenza ibyaha mu Bubiligi banzuye ko Davignon ari we muntu ukiriho ufite aho ahuriye n’urupfu rwa Lumumba, bategeka…

Read More

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Rachel Wandeto wari warishyizeho tattoo ya Perezida wa Kenya yatwikishijwe lisansi n’abantu batazwi birangira apfuye. Uyu muririmbyi yari azwi cyane kubera tattoo ya perezida wa Kenya William Ruto yari ku rutugu rwe rw’iburyo. Polisi yavuze ko uyu mugore yatewe n’itsinda ry’abagabo batatu bamusutseho lisansi bakamutwika. Urwego rwa Polisi rw’Igihugu muri Kenya rwamaganye igitero cya lisansi cyakorewe uwo mugore mu gace ka Mwiki muri Nairobi. Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi, Urwego rwa Polisi muri icyo gihugu rwavuze ko abantu batari bamenyekana ku wa Gatandatu basutse lisansi kuri Wandeto baramutwika. Raporo yakozwe na polisi yagaragaje…

Read More

Ubuyobozi bwa Donald Trump bwayoboye igiterane kinini cy’amasengesho cyamaze amasaha icyenda cyabereye kuri National Mall i Washington DC, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibonye ubwigenge. Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, cyiswe “Rededicate 250: A National Jubilee of Prayer, Praise and Thanksgiving”, bivuze “Kwongera kwegurira Imana igihugu mu masengesho, guhimbaza no gushima”. Intego yari ukongera kwegurira Imana Amerika nk’Igihugu kimwe kiyoborwa n’Imana. Iki giterane cyatangiye saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Amerika, cyitabirwa n’abapasiteri, abaririmbyi, abayobozi b’amadini, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki…

Read More

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye kongerera ubushobozi Igisirikare cya Mozambique (FADM) mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, ariko kugeza ubu, ntuteganya kongera gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado. Muri iki cyumweru gishize Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambique, Antonino Maggiore, yagize ati: “Ubu turi mu biganiro, kubera ko ubutumwa, nk’uko nabivuze, bumaze imyaka ine bukora kandi intego ni iyo kuganira ku iyongerwa rishoboka. Ni icyemezo kiri mu bihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.” Nk’uko umudipolomate abitangaza, ngo EU ibona ko ari ngombwa gushyigikira mu buryo butaziguye kongera ingufu…

Read More