Author: Bvn Rwanda News

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro ufite imyaka 28 yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho agurishiriza mu isoko ryo mu Karere ka Karongi inka ebyiri bikekwa ko yibye. Uyu mugabo bivugwa ko yari afite ikibazo cy’amadeni yafatiwe mu isoko ryo mu Mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Bubazi, Umurenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi ku wa 20 Gicurasi 2026. Ni nyuma y’aho Macumu Daniel wo Umurenge wa Mukura, Akagari ka Kageyo, Umudugudu wa Nkonsa ari naho ukekwaho atuye, yabyutse agasanga inka ye y’ikibamba n’ikimasa icukije zitari mu kiraro, agahita abimenyesha abaturanyi n’ubuyobozi bakamufasha gushakisha. Mu gukurikirana izo nka bamwe…

Read More

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwemeje ku mugaragaro ko urubanza rwa Félicien Kabuga rutakibayeho nyuma y’urupfu rwe, rugaragaza ko rwababajwe no kuba uyu mugabo yapfuye ataraburana ngo hafatwe icyemezo cya nyuma ku byaha yashinjwaga birimo uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mwanzuro wafatiwe mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, aho inteko y’abacamanza yari igizwe na Perezida wayo Iain Bonomy, afatanyije na Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman. Urukiko rwatangaje ko urupfu rwa Kabuga rutuma urubanza rwe ruzima burundu nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, kuko umuntu utarahamwa n’icyaha cyangwa ngo…

Read More

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi ukomoka muri Colombia, Shakira, yatumiye itsinda ry’abana babyina ryo muri Uganda rizwi nka Ghetto Kids kuzataramana na we mu birori byo hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe kuzabera muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 19 Nyakanga 2026. Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kikazatangira tariki ya 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026. Shakira yemeje aya makuru abinyujije muri video yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki…

Read More

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko itsinda u Rwanda rwisanzemo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 rikomeye, ariko bazaharanira gutsinda imikino yose yo mu rugo bazakinira i Kigali. Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 ni bwo habaye tombola y’uburyo ibihugu 48 byo ku Mugabane wa Afurika bizahura mu matsinda 12 yo gushaka itike ya CAN 2027. U Rwanda rwisanze mu Itsinda K hamwe na Mali, Cap-Vert izakina Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka na Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed watoje APR FC hagati ya 2019 na 2022. Aganira n’itangazamakuru ry’Ikipe y’Igihugu, Stephen Constantine utoza u Rwanda yagarutse…

Read More

Hari indirimbo yabaye ikimenyabose mu bihe by’ubwamamare bwa Urban Boyz yitwa “Agafaranga”, aho baririmbaga bashimangira ko amafaranga agira uruhare rukomeye mu buzima, ndetse akongerera imbaraga n’icyubahiro uyafite. Ayo magambo ubu yongeye kugaruka mu bitekerezo bya benshi, nyuma y’uko hagaragaye ko iryo tsinda rigiye kongera guhuza imbaraga nyuma y’imyaka icyenda ryarasenyutse. Urban Boyz, rimwe mu matsinda yubatse amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ryatandukanye ku mugaragaro mu 2017. Icyo gihe, buri wese yagiye ku ruhande rwe, inzira ziba ziratandukanye, nubwo abakunzi babo batigeze bareka kubasaba kongera guhuza imbaraga. Iri tsinda ryari rigizwe na Humble Jizzo, Safi Madiba na Nizzo Kaboss. Nyuma yo…

Read More

Kuva icyorezo cya Ebola cyakaragara muri RDC, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye, guhera ku bukangurambaga bwo gusobanurira abaturarwanda iby’iyi ndwara, kugeza ku gushyiraho uburyo bwo gupima abinjira ku mipaka yarwo no gushyiraho aho abashobora kugaragaza ibimenyetso byayo bakurikiranwa bari. Kugeza ubu, nta muntu uragaragara mu Rwanda arwaye Ebola, nta n’urakekwaho iyi ndwara cyangwa ibimenyetso byayo. Imipaka y’igihugu nayo ni nyabagendwa ariko hashyizwe ingamba zo gukumira ko hagira uwinjiza mu gihugu iki cyorezo. Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko u Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira ko icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

Read More

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa imfungwa za politiki nibura 45 zirimo izizira gukorana na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibitekerezo bibunenga zatangiye mu ruhame. Muri aba bantu harimo abafunzwe kuva mu 2021, 25 muri bo bakaba ari abafunzwe kuva muri Mutarama 2024 muri manda ya kabiri ya Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo. Abafunzwe barimo Visi Perezida w’ishyaka PPRD ryashinzwe na Joseph Kabila wayoboye RDC, Aubin Minaku Ndajalandjoko n’Umunyamabanga Uhoraho waryo wanabaye Minisitiri w’Intebe, Emmanuel Ramazani Shadary. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko imfungwa za politiki zitari munsi ya 21 ari izo mu ishyaka ‘Ensemble pour la Republique’ ryashinzwe na Moïse…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yayishimiye nyuma y’uko yegukanye igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22. Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Kabiri nyuma y’iminota micye Arsenal igeze kuri aya mateka. Yanditse ati: “Turashimira Arsenal, umufatanyabikorwa wacu wa VisitRwanda, kuba ari we watwaye igikombe cya Premier League nyuma y’umwaka w’imikino ukomeye”. Arsenal yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza cya 2025/2026 nyuma y’uko AFC Bournemouth inganyije na Manchester City igitego 1-1. Ni igitego cya Eli Junior Kroupi ahawe umupira na Adrien Truffert ku munota wa 39 naho…

Read More

Vladimir Putin Perezida w’u Russia yageze i Beijing ku mugoroba wo ku wa Kabiri aho agiye guhura na mugenzi we w’u China Xi Jinping, hashize igihe kitageze ku cyumweru Donald Trump nawe agiriye uruzinduko mu Bushinwa. Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, byatangaje ko nta sano iri hagati y’uruzinduko rwa Donald Trump n’urwo Vladimir Putin agiye  kuhagirira . Uruzinduko rwa Perezida w’u Burusiya rubaye mu gihe u Bushinwa bukomeje gushaka gukomeza umubano uhamye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko nanone bukarinda umubano wa hafi busanzwe bufitanye n’u Burusiya. Ku mugaragaro, uru ruzinduko rwa Vladimir Putin ruhuriranye no kwizihiza imyaka…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko batatu barimo abanyamategeko babiri bakekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro n’icyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni ibyaha bishingiye ku igurishwa ry’umutungo wa Koperative CO-CPPAR ugizwe n’isoko ryubatswe ahazwi nko ku Mulindi. Iryo soko ryari rifite agaciro ka miliyari zirenga 7 Frw ariko ryagurishijwe miliyari 2,5 Frw gusa muri Cyamunara. Abaregwa ni Me Bagomora Bigirumwami Charles, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste n’umushoramari wari waguze iryo soko, Nkeramihigo Jean Bosco. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rigikomeje ndetse hakaba…

Read More