- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
Author: Bvn Rwanda News
Ikipe ya Kiyovu Sports igiye kwishyura amafaranga arenga Miliyoni 77 Frw nyuma yo gutsindwa mu rubanza yaregwagamo muri FIFA n’uwahoze ari umutoza wayo, Bipfubusa Joslin Ni urubanza rwakomotse ku itandukana ry’impande zombi ryabaye mu buryo butanyuze mu mategeko nk’uko byemejwe na FIFA. Tariki ya 15 Ukuboza 2024 ni bwo Bipfubusa Joslin yahagaritse akazi muri Kiyovu Sports kubera ibibazo by’amikoro byari byugarije iyi kipe. Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu bwari bwafashe icyemezo cyo guhemba bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga gusa, bugasiga abasimbura ndetse n’abatoza badahembwa, ibintu byateje umwuka mubi muri iyi kipe yo ku Mumena. Nyuma yo kuva muri Kiyovu…
Urwego rw’Ubucamanza rwa Uganda rwaburiye abajya mu nkiko bambaye uko bishakiye, rubamenyesha ko uzafatwa yarenze ku mabwiriza agenga imiburanishirize y’imanza azajya ahanwa. Rwamenyesheje abajya mu nkiko ko amabwiriza ya 2024-2029 agenga imiburanishirize y’imanza abasaba kugira imyitwarire myiza, kubaha abacamanza n’ibikorwaremezo bakoreramo. Uru rwego rwatangaje ko kwinjira mu mbago z’urukiko cyangwa imbere mu rukiko yambaye imyambaro iriho amagambo, ibishushanyo cyangwa ibirango byibasira abandi. Ruti “Mwambare byiyubashye mu rukiko no mu mbago zarwo, ntimunambare imyambaro iriho amagambo, ibishushanyo n’ibimenyetso byibasirana.” Abajya mu nkiko kandi basabwe kwirinda amagambo no gukoresha mu mbago z’urukiko ibimenyetso by’umubiri byibasira abandi n’indi myitwarire ishobora kubangama irimo gusakuza…
Manchester City yatangaje ko izatandukana n’umutoza Pep Guardiola nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 nyuma y’imyaka 10, akazakomeza gukorana na yo mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekiniki. Manchester City yatangaje ko izatandukana n’umutoza Pep Guardiola nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 nyuma y’imyaka 10, akazakomeza gukorana na yo mu bijyanye n’ubujyanama mu bya tekiniki. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, ni bwo iyi kipe yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, ivuga ko itazakomezanya n’uyu mugabo wayihesheje ibikombe bitandukanye mu myaka ahamaze. Mu 2016 ni bwo Pep yageze muri Manchester City, asimbura Manuel Pellegrini, kugira ngo afashe iyi…
Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher wamamaye mu kuvanga umuziki nka DJ Toxxy igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yashinjwaga. Ibyaha DJ Toxxyk yari akurikiranyweho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol. Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoreye mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025, yaguyemo umupolisi, urugo rwe rukanasangwamo urumogi ubwo hakorwaga iperereza. Urukiko…
Umuhanzi Shaffy umaze iminsi muri Canada aho ari gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye, mbere yo gutaramira mu Mujyi wa Ottawa yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shaffy yavuze ko yakiriwe na Ambasaderi Prosper Higiro ndetse ko bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko ubuhanzi bwafasha mu iterambere ry’urubyiruko ndetse n’iry’Igihugu. Ati “Byari iby’agaciro guhura na Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro. Twaganiriye ku buryo ubuhanzi bushobora guteza imbere igihugu, bugatanga akazi mu rubyiruko ndetse bukagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza h’u Rwanda.” Shaffy wataramiye mu Mujyi wa Montreal ku wa 16 Gicurasi…
Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga inzira zo ku butaka n’izo mu kirere ziyihuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Iki cyemezo cyatangajwe n’itsinda rya Uganda rishinzwe guhangana na Ebola riyobowe na Visi Perezida, Jessica Alupo, ku wa 21 Gicurasi, kizatangira kubahirizwa ku wa 23 Gicurasi 2026. Leta ya Uganda yasobanuye ko mu gihe cy’ibyumweru bine, nta ndege iva muri RDC izongera kugera i Kampala kandi ko imodoka zose zitwara abagenzi zitazemererwa gukoresha imipaka yo ku butaka. Imodoka zitwara ibicuruzwa zo zahawe umwihariko kuko zizakomeza gukoresha imipaka, ariko ingamba zo gusuzuma abashoferi zakajijwe…
Mu rwuri rwo muri Bangladesh hakomeje kuvugwa inkuru y’ikimasa abaturage bise “Donald Trump” kubera uburyo giteye n’imiterere y’ubwoya gifite ku mutwe bisa n’imisatsi ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Nyiri uru rwuri, Ziauddin Mridha, yavuze ko yaguze iki kimasa mu mezi 10 ashize mu isoko ry’amatungo, nyuma murumuna we aza kugiha izina rya Trump kubera “umusatsi” usa n’uw’uyu munyapolitiki. Abantu benshi bavuga ko iki kimasa gifite ibintu byinshi bigihuje na Trump, cyane cyane ubwoya buri ku mutwe bumeze nk’imisatsi akunze kugaragara yiyogosheshamo. Nyuma y’uko amashusho yacyo atangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, abaturage benshi batangiye gusura uru…
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yabwiye abo mu Muryango wo gutabarana wa OTAN ko Donald Trump yatengushywe cyane n’abanyamuryango bayo bamutereranye mu ntambara ya Iran, ndetse Washington ikaba itumva impamvu bene abo bakiri muri uyu muryango. Byitezwe ko ku wa 22 Gicurasi 2026 ari bwo Rubio aza guhura n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bibarizwa muri OTAN ku nshuro ya mbere nyuma y’uko Trump anenze abawugize ndetse Amerika igatangaza ko izakura ingabo zayo 5000 ziri mu Burayi. Mbere yo guhaguruka muri Amerika yerekeza muri Suède ahabera iyi nama yavuze uburyo Trump yababajwe cyane…
Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku wa 20 Gicurasi 2026 akurikiranyweho ibyaha birimo icy’Ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry. Aha akaba yagize ati “Nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage mu bihe bitandukanye, RIB yafunze Ujekuvuka Emmanuel, umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza yitwa Marshal Real Estate. Akekwaho ibyaha bibiri birimo icy’ubuhemu n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.” Dr. Murangira yavuze ko uyu mugabo yagurishaga ibibanza byanditse ku bandi bantu akaba yaratawe muri yombi amaze kugurisha ibifite agaciro ka 53.500.000Frw n’amadorali ya Amerika…
Minisiteri y’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (HHS), iri gukorana n’ikigo gikora imiti n’inkingo, Mapp Biopharmaceutical, kugira ngo haboneke urukingo rwa Ebola rushobora gufasha abafite ibyago byo kuyandura. Ku wa 20 Werurwe ni bwo HHS yatangaje ko Mapp Biopharmaceutical iri gukorana n’Urwego rw’Ubushakashatsi ku buzima (BARDA), kugira ngo hakorwe inkingo zahabwa abafite ibyago byo kwandura Ebola mu buryo bwo kwirinda. Biri gukorwa mu bufatanye bwa BARDA bwo guhangana na Virus ya Ebola yo Sudan imeze nk’izindi ndetse ishobora gukora no kuri Virusi ya Bundibugyo ari na yo yibasiye abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Mu mpera…
