- U Burusiya bwagabye ibitero ku bikorwaremezo bitandatu by’ingufu muri Ukraine
- Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura
- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
Author: Bvn Rwanda News
Ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Bubiligi bwerekana uburyo abari mu byiciro by’imyaka bitandukanye bitwara ku ngingo y’imibonano mpuzabitsina, bwagaragaje ko abantu bafite imyaka iri hejuru ya 30 n’abageze mu izabukuru ari bo bitabira iki gikorwa kurusha abato. Ubu bushakashatsi bwitwa ‘National Sex Survey’, bwakozwe n’Ikigo cya EasyToys. EasyToys ni ikigo gicuruza kandi gikora ibikoresho by’abantu bakuru byifashishwa mu kwishimisha mu mibonano mpuzabitsina [sex toys]. Ubu bushakashatsi ngarukamwaka, bukorwa kugira ngo iki kigo kirusheho kumva uko ibyifuzo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bihindagurika mu Bubiligi. Mu buryo butangaje, abari hagati y’imyaka 18 na 29 nibo batitabira cyane iki gikorwa, aho abagera kuri 19%…
Hafi y’ibiro bya Perezida wa Amerika, White House humvikanye urusaku rw’amasasu abarirwa muri 30, umunyamakuru wa ABC News, Selina Wang wari ugeze hagati ikiganiro cye yahise agisubika yihutanwa mu cyumba cy’Itangazamakuru cyo muri White House kugira ngo acungirwe umutekano. Mu gihe uwo muntu yarashe hafi ya White House, inshuro esheshatu, abashinzwe umutekano babona gutangira kurasana na we, impande zombi zarasanye mu gihe Perezida Donald Trump yari muri White House. Abari hafi ya White House bahise bashyirwa mu kato aho batari bemerewe gusohoka mu nzu, mu gihe inzego zishinzwe umutekano zari zikiri kugarura ituze mu nkengero z’iyo nyubako. Kuri ubu, amakuru…
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kugeza ubu nta murwayi w’icyorezo cya Ebola uragaragara mu Rwanda, ishimangira ko ariko ikomeje gukurikiranira hafi amakuru y’abava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, aho cyagaragaye. Amakuru y’uko icyorezo cya Ebola gihagaze yagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr. Yvan Butera mu kiganiro yagiranye na RBA. Dr. Butera yavuze ko nubwo Ebola ikomeje kuzahaza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ikaba yaragaragaye no muri Uganda, mu Rwanda nta murwayi wayo urahaboneka. Ati “Muri uku kwezi kwa Gicurasi muri kano karere dutuyemo hagaragaye icyorezo cya Ebola, kikaba cyaragaragaye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika…
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro. APR FC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti: -Denis Omedi wa APR FC arayinjije ihita yegukana igikombe cy’Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports -Mugisha Didier wa Rayon Sports arayinjije -Niyomugabo Claude wa APR FC arayinjije -Ndikumana Asman arayiteye umunyezamu wa APR FC ayikuramo -Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC arayinjije -Kwizera Olivier wa Rayon Sports arayiteye Hakizimana Adolphe ayikuramo -Hakim Kiwanuka wa APR FC nawe arayinjije -Emery Bayisenge…
Mike Kayihura, Logan Joe na RLutta n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud, DJ Sonia na Nicolas Peks bongewe mu gitaramo cyatumiwemo Olamide i Kigali. Iki gitaramo cyiswe ‘Party Next Door: BAL Edition’ gitegerejwe kubera muri Zaria Court ku wa 30 Gicurasi 2026 kizayoborwa na Zuba Mutesi na Rock Try. Cyitezweho guhuza abakunzi b’umuziki batandukanye, by’umwihariko abaryoherwa na Afrobeat na Hip-Hop byo muri Nigeria bazaba bavuye kureba imikino ya BAL. Olamide ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2011 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise Rapsodi, yahise imwinjiza mu bahanzi ba…
Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Israel, Itamar Ben Gvir, atemerewe gukandagira ku butaka bw’icyo gihugu nyuma y’amashusho yakwirakwije agaragaza bamwe mu bari mu itsinda rya ‘Global Sumud’ bapfukamye babohewe amaboko inyuma. Global Sumud ni itsinda ry’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’i Burayi, bahuriye mu bwato bwinshi, bajyana imfashanyo mu Ntara ya Gaza yamaze igihe kinini igabwaho ibitero n’ingabo za Israel. Uretse kwamagana ibitero bya Israel, iri tsinda ryananenze uburyo abaturage bo muri Gaza bafungiwe inzira zinyuramo imfashanyo, ryiyemeza kuzinyuramo ku gahato rikagera ku bo rishaka gufasha. Kuri uyu wa 23 Gicurasi, Minisitiri w’Ububanyi…
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hagaragaye abandi bantu batatu banduye indwara ya Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko bayanduye muri icyo gihugu ugera kuri batanu. Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, ivuga ko abo barwayi bashya bagaragaye nyuma y’isuzuma ryakorewe ku bantu bari barahuye n’umuntu wa mbere wari wemejweho Ebola. Abarwayi bashya barimo umushoferi w’Umunya-Uganda wari watwaye umurwayi wa mbere wemejwe muri iki gihugu. Undi ni umukozi wo kwa muganga w’Umunya-Uganda wanduye nyuma yo kwita ku murwayi wa mbere wemejweho Ebola. Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yavuze ko aba…
Tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo umuramyi Divine Nyinawumuntu yasezeranye kubana akaramata na Uwizera Benjamin usanzwe ari umuririmbyi wa Holy Nation Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gatenga. Ni mu birori by’akataraboneka byitabiriwe na bimwe mu byamamare birimo Bosco Nshuti, Jado Sinza, Svensson, Pascal Mwene Nyirindekwe, Espe ufitubugingo n’abandi. Nyuma yo gukora ubukwe, Divine yagarutse mu muziki agarukana indirimbo “Igicaniro” kuri ubu yageze ku mbuga zicuruza umuziki. Mu kiganiro na Obededomu Frodouard, Umuyobozi wa Trinity for Support wafashije uyu muramyi kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’indirimbo zose bakoze. Ati:…
Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abakozi 742 b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, anashyira bamwe mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yirukana abandi muri uru rwego. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, rivuga ko abazamuwe mu ntera barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato, abasuzofisiye n’abawada. Mu ba ofisiye bakuru, abari bafite ipeti rya Superintendent 46 bazamuwe bahabwa ipeti rya Senior Superintendent. Mu ba ofisiye bato, abari bafite ipeti rya Chief Inspector 37 bahawe ipeti rya Superintendent; abari Inspector 18 bahabwa ipeti rya Chief Inspector, mu gihe Assistant Inspector 10 bahawe ipeti rya Inspector. Mu basuzofisiye…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko gushora imari muri siporo no kubaka ibikorwa remezo byayo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu. Yabivugiye mu nama y’abashoramari ba Basketball Africa League (BAL Investors Summit) yabereye i Kigali ku wa 22 Gicurasi, mbere y’amasaha make yaburaga ngo imikino ya kamarampaka ya BAL itangire muri BK Arena. Yagize ati: “Siporo by’umwihariko ihuza abantu. Ku ruhande rw’u Rwanda, twabonye inyungu nyinshi. Turabona uburyo byazamuye umubare wa ba mukerarugendo, abantu bashaka kuza mu Rwanda, abaza mu nama zitandukanye ndetse n’abitabira ibikorwa nk’ibi. Bishingira ku mahitamo umuntu akora ndetse no ku mitekerereze”. Perezida Paul…
