Author: Bvn Rwanda News

Kapiteni wa Inter Miami ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Messi, yagize imvune mu mukino ikipe ye yakinnyemo na Philadelphia Union muri Shampiona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ibintu byateye impungenge abakunzi b’umupira w’amaguru, mu gihe habura iminsi 18 gusa ngo hatangire Igikombe cy’Isi cya 2026. Messi yasohotse mu kibuga ku munota wa 73 w’umukino ari we ubwe usabye gusimburwa, nyuma yo kumva atameze neza. Ako kanya byahise bizamura impungenge mu bafana ba Argentina bari biteze ko azayifasha mu rugendo rwo kugumana igikombe yegukanye mu 2022.Uyu mukino warangiye Inter Miami itsinze Philadelphia Union…

Read More

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, yahinduye abayobozi b’umutwe w’abapolisi barindaga umutekano wa Perezida William Samoei Ruto nyuma y’aho umuturage abaciye mu rihumye, akamugeraho ndetse akamufata ku rutungu. Ubwo Perezida Ruto yahaga ubutumwa abaturage bari mu isengesho ryo gushima Imana mu gace ka Ganze kari mu Karere ka Kilifi, ku wa 24 Gicurasi 2026, umusore yacitse abarinda uyu Mukuru w’Igihugu, amusanga ku ruhimbi, amukora ku rutugu. Mu mwanya muto, abashinzwe umutekano wa Perezida Ruto bahise bamukurura, barahamukura ariko uyu Mukuru w’Igihugu abasaba kumutwara neza, anamusezeranya kumuvugisha nyuma. Iki kibazo cyazuye impaka ku myitwarire y’abashinzwe kurinda Perezida Ruto…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko muri iki gihugu habonetse abandi barwayi babiri ba Ebola, muri rusange ababonetse bakaba bageze kuri barindwi. Itangazo ryasohotse kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 rivuga ko babiri babonetse ari Abanya-Uganda bakorera mu ivuriro ryigenga riri mu Mujyi wa Kampala. Bajyanywe mu kigo cyihariye kiri kuvurirwamo abanduye iki cyorezo. Iyi Minisiteri yasobanuye ko hari gukorwa urutonde rw’abahuye n’aba bantu kugira ngo bakurikiranirwe hafi, kuko bikekwa ko bamwe muri bo bashobora kuba barandujwe iki cyorezo. Ebola yinjijwe muri Uganda n’umuntu waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kwivuriza i Kampala. Uyu Munye-Congo yapfiriye mu bitaro…

Read More

Ousmane Sonko wirukanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Sénégal agiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Ibaruwa Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Ismaila Diallo, yandikiye Abadepite bose ibamenyesha ko bazitabira imirimo y’inteko ku wa 26 Gicurasi saa Tatu zuzuye. Ku murongo w’ibyigwa harihi ingingo ebyiri gusa, ni ukuvuga kwakira Depite Ousmane Sonko no guhora Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Sonko yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Gicurasi, kubera kutumvikana na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku buryo bw’imitegekere y’igihugu. Ku wa 24 Gicurasi, inshuti ye El Malick Ndiaye wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko…

Read More

Umujyi wa Kigali watangaje ko ukomeje gahunda yo kwagura ibyerekezo bijyamo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kongera bisi nini zitwara abagenzi mu byerekezo bimwe bigenda byiyongeramo abazikoresha. Ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali bukomeje gushyirwamo imbaraga aho abantu bari kwitabira ikoreshwa rya bisi nk’uburyo bwo gukora ingendo umunsi ku wundi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye The NewTimes ko guhera muri Mata 2026 kugeza uyu munsi, ubwitabire bw’abakoresha bisi bwazamutseho 15%. Byavuye ku kuba harakozwe impinduka zigamije kunoza ubwikorezi rusange mu mujyi, harimo gushyiraho ibisate by’imihanda yahariwe bisi gusa no gushishikariza abantu kuzikoresha mu guhangana…

Read More

Nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Camera d’or’ muri ‘Festival de Cannes’, Filime nyarwanda ‘Ben’Imana’ yakozwe na Marie Clémentine Dusabejambo yongeye kwandika amateka itoranywa muri eshatu zegukanye igihembo ‘FIPRESCI’ mu cyiciro cya ‘Un Certain Regard’. Iki gihembo cyabaye icya kabiri iyi filime yegukanye, gitangwa n’Ihuriro mpuzamahanga ry’abasesenguzi n’abanditsi ba sinema mu rwego rwo gushimira filime zagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kubara inkuru, kuyitunganya no gutanga ubutumwa bufite uburemere muri sinema y’isi. Kwegukana iki gihembo cya FIPRESCI kikiyongera ku cya Caméra d’Or, gihabwa filime nziza ya mbere yakozwe n’umuyobozi mushya wa sinema. Byatumye iyi filime iba imwe mu zagarutsweho cyane muri iri serukiramuco…

Read More

Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi b’ikipe ya Arsenal n’umutoza nyuma y’uko bashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ya 2025/2026. Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026 ni bwo ikipe ya Arsenal batazira iy’Abarashi yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’uko yari yaragitwaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize. Arsenal yateruye iki gikombe ku mukino wayo wa nyuma wa Premier League y’uyu mwaka aho yatsinze Crystal Palace ibitego 2-1 ku kibuga Selhurst Park cya Crystal Palace. Byari ibyishimo bisendereye kuri iyi kipe ndetse n’abafana bayo. Ni ibitego bya Gabriel Jesus ku munota wa 42 ndetse na Noni Madueke…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yahaye amabwiriza intumwa z’Amerika ziri mu biganiro na Iran ko zitagomba kwihutira kugirana amasezerano, nubwo mu minsi ishize yari yavuze ko impande zombi ziri hafi kuyageraho. Ibi bije nyuma y’aho amakuru atandukanye atangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaje ko hari ibiganiro biri gutanga icyizere hagati ya Washington na Tehran, cyane cyane ku bibazo birebana na gahunda ya nikleyeri ya Iran ndetse n’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko ibiganiro biri kuba “mu buryo bwubaka”, ariko ashimangira ko ari ingenzi ko buri ruhande “rufata…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu bane bakoreraga SACCO yo mu Murenge wa Kigeyo, mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo w’iyo SACCO no gukoresha inyandiko mpimbano mu kurigisa umutungo wa rubanda. Abatawe muri yombi ni Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO ya Kigeyo, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André wari ushinzwe ibaruramari ndetse na Nsabimana Evariste wari uhagarariye ishami rya Nkora. RIB yavuze ko aba bantu bakekwaho kunyereza amafaranga angana na 88.356.530 Frw, aho iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano mu guhisha uko ayo mafaranga yakoreshejwe ndetse n’aho yanyujijwe.…

Read More

Kaminuza ya Harvest Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Chris Brown impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye n’umuziki n’ubugeni. PhD Chris Brown yahawe ni iy’icyubahiro, bivuze ko atagiye ku ntebe y’ishuri ngo ayikorere cyangwa akore ubushakashatsi, ahubwo yayihawe kubera amateka n’impinduka yakoze mu muziki w’Isi n’ibijyanye n’ubugeni muri rusange. Iyi mpamyabumenyi Chris Brown yayihawe ku wa 23 Gicurasi 2026, ndetse yagaragaye yitabiriye ibirori byahuriyemo abarangije amasomo mu byiciro bitandukanye muri iyi kaminuza. Mu butumwa uyu muhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yishimiye iyi mpamyabumenyi. Ati “nakoze akantu.” Chris Brown ahawe iyi…

Read More