- Umunyarwanda wari umaze imyaka isaga ine afungiye mu Burundi yararekuwe
- CECAFA U17: U Burundi bwasezerewe busuzuguwe
- Urugendo rw’indege rwahagaritswe kubera ibiheri
- Nyanza: Ukekwaho kwicisha murumuna we yafunzwe by’agateganyo
- Zamalek SC yageze i Kigali
- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
Author: Bvn Rwanda News
Ubwenge bukorano nka ChatGPT, Gemini, Claude, Microsoft Copilot ndetse na Grok n’izindi zikomeje guhindura isi mu buryo bukomeye, ariko zikomeje no kuzamura impaka ku ngaruka zazo ku bidukikije, cyane cyane ku ikoreshwa ry’amazi. Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Cornell na New York bugaragaza ko gutoza no gukoresha verisiyo nshya z’izi sisitemu zifite ubwenge bwinshi bitwara amazi menshi akoreshwa mu gukonjesha “data centers” zitunganya amakuru yazo. Byagaragajwe ko imyitozo ya sisitemu nini nka GPT ishobora gukoresha amazi meza angana n’ibihumbi magana arindwi (700,000 litres), ibintu bifatwa nk’impungenge zikomeye ku bidukikije. Abahanga bavuga ko uko ikoreshwa rya AI rikomeza kwiyongera, nko mu…
Ikigo mpuzamahanga gikomeye gitunganya umuziki, Universal Music Group na TikTok byavuguruye amasezerano yabyo y’imikoranire, akubiyemo ingingo zigaruka ku bikorwa byo guhangana no gukuraho imiziki yose ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI nta ruhushya rutanzwe, hagamijwe guha agaciro no kurengera inyungu z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo. Uku kuvugurura amasezerano kugaragaza impinduka zikomeye mu mibanire ya UMG na TikTok. Mu 2024, habayeho amakimbirane akomeye ubwo UMG yashinjaga TikTok kutita ku bibazo byatezwaga n’imiziki ya AI n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ibihangano. Ibi byatumye UMG ifata icyemezo cyo gukura indirimbo zayo zose kuri TikTok by’agateganyo. Kuri ubu iki cyemezo cya TikTok cyo guhangana n’imiziki y’imyiganano kije mu gihe gikwiye,…
Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cubaka Justin, ageze ku yindi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika nyuma yo gutangira gukorana ku mugaragaro na Label yo mu Bufaransa yitwa Eben Ha Ezer. Ubu bufatanye bwatangiye binyuze ku ndirimbo nshya yise “Yesu Alingi Yo”, yamaze gushyirwa hanze ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Cubaka yabwiye InyaRwanda ko ubu bufatanye bwaje nyuma y’ibiganiro byimbitse yagiranye n’ubuyobozi bwa Label Eben Ha Ezer, impande zombi zikemeranya ku buryo bw’imikoranire buzafasha guteza imbere umuziki we no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi kurushaho. Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro birambuye ku buryo bw’imikoranire hagati yacu tubyemeranyaho.…
Dosiye ya Ujekuvuka Emmanuel wamenyekanye nka Marchal Ujeku akaba nyiri ‘Marchal Real Estate’ yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 25 Gicurasi 2025. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Ujekuvuka Emmanuel akurikiranyweho ibyaha bitatu. Ni amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry. Umuvugizi wa RIB yemeje ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo; ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Ati “Ni byo dosiye ya Ujekuvuka Emmanuel, Umuyobozi uhagarariye sosiyete igura ikanagurisha ibibanza ‘Marshal Real Estate’ yoherejwe mu bushinjacyaha ku wa 25 Gicurasi 2026. Akurikiranyweho ibyaha birimo ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.” Marchal…
Ibitero bibiri byagabwe ku bitaro bivurirwamo abanduye icyorezo cya Ebola n’abakekwaho kucyandura mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu cyumweru gishize, byatumye abarwayi 24 bahunga. Igitero cya mbere cyagabwe ku bitaro bikuru bya Rwampara tariki ya 21 Gicurasi, aho abaturage bashakaga gutwara ku ngufu umurambo w’umuntu wabo kugira ngo bawishyingurire kandi byarakekwaga ko yanduye iki cyorezo. Babonye ibitaro bibimye uwo muntu, bateje imvururu, batwika amahema avurirwamo abarwayi, ibitanda, bangiza n’imodoka zirimo imbangukiragutabara. Izi mvururu zatumye abarwayi batandatu bavurirwaga muri ibi bitaro barimo batatu byari byemejwe ko barwaye Ebola batoroka, bahungira mu baturage gusa Leta…
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage, yafashe abantu icyenda, barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho banafatanywa toni imwe n’ibilo 123 by’amabuye arimo Coltan na Gasegereti. Aba bafatiwe mu cyuho mu ijoro rishyira ku wa 26 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga Umurenge Kabacuzi mu Kagari Butare, barimo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Muri abo harimo batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko, aho nabafatanywe amabuye barimo bagura, na ho bane bandi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko igikomeye mu byakozwe…
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Semuhungu rugumishaho icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cy’uko afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Uyu ni umwanzuro w’Urukiko wafashwe ku wa 26 Gicurasi 2026, aho rwemeje ko ubujurire bwa Semuhungu Eric nta shingiro bufite ndetse n’ingwate yatanze asaba ko yarekurwa atayemerewe. Ku wa 21 Gicurasi 2026 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza mu bujurire ku ifunganwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Semuhungu Eric. Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo bitewe n’uko ibivugirwamo birimo ibinyuranyije n’imyitwarire mbonezabupfura no kuba uregwa yagorwa no kuburanira mu ruhame. Ni nyuma y’uko Semuhungu watawe muri yombi ku wa…
Guverinoma y’u Burusiya yateguje ko igiye kugaba ibitero bishya kuri Kyiv, nyuma y’iminsi mike bugabye kimwe mu bitero bikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine kuva intambara yatangira. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibyo bitero bishya bizibasira ibigo by’inzego zifata ibyemezo n’ahakorera ubuyobozi bwa gisirikare, hamwe n’inganda zikora indege nto zitagira abapilote muri uwo mujyi. Moscow yasabye abanyamahanga n’abadipolomate kuva muri Kyiv vuba bishoboka, inaburira abaturage kwirinda kwegera inyubako z’ubuyobozi n’iza gisirikare. Ukraine yavuze ko ibyo u Burusiya bwatangaje ari ugushaka gukanga no kuyishyiraho igitutu, isaba ibihugu biyishyigikiye kongera igitutu ku Burusiya. Mu itangazo rya Ukraine, yavuze ko kuba…
Kitoko na Bwiza bamaze kongerwa mu bitaramo ‘Summer Country Tour’ Bruce Melodie yatumiyemo The Ben, byitezwe ko bizatangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026. Nubwo aba bombi byamaze kwemezwa ko bazifatanya na Bruce Melodie muri ibi bitaramo, byitezwe ko hari n’abandi bazakorana bazagenda batangazwa mu minsi iri imbere. Ibi bitaramo bizahera mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026, bikomereze i Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026. Ku wa 27 Kamena 2026 bazerekeza i Bugesera mbere y’uko basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026. Amani Africa uyobora Artland iri gufasha mu itegurwa ry’ibi bitaramo, aherutse…
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwategetse ko umuturage wo mu Murenge wa Mageragere afungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kwita mugenzi we umwana w’Interahamwe n’andi magambo agize icyaha cy’ivangura. Ibyo bikekwa ko byabereye mu Murenge wa Mageragere, Akagari ka Kankuba, Umudugudu wa Nyarumanga mu Karere ka Nyarugenge. Ku wa 17 Mata 2026, Hasingizwimana Gratien uzwi nka Seif, yatanze ikirego, arega umuturanyi we ko yamubwiye amagambo arimo ibikangisho ko azamuca umutwe afatanije n’umugabo we hanyuma akawumanika nk’uko baciye uwa Gaddafi. Yasobanuye kandi ko amutuka amubwira amagambo mabi aho amwita mayibobo , akamwita ’umusangwisi’ ndetse no kumwita umwana w’Interahamwe, akamuvangura kubera idini rye…
