- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ku wa Kane cyagabye igitero cya kabiri muri iki cyumweru cyiswe icyo kwirwanaho, kigamije ahantu hafitanye isano n’ingabo za Iran. Abayobozi b’Amerika bavuga ko iki gitero cyatewe n’ibikorwa byasaga n’iby’ubushotoranyi byagaragajwe n’ingabo za Iran, byateye impungenge ku mutekano w’ingabo za Amerika n’inyungu zayo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati. Ibi bibaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump aherutse gutangaza ko igihugu cye “kizasoza akazi burundu” mu gihe Iran itakwemera amasezerano ari kuganirwaho. Nubwo hataratangazwa neza aho ibi bitero byibasiye n’ibyangiritse,…
Frédéric Gateretse Ngoga wabaye Ambasaderi udasanzwe w’u Burundi, yatangaje ko Abatutsi bo mu gihugu cyabo bagikorerwa ivangura kandi ko abayobozi badakwiye kwirengagiza uko kuri niba bashaka ko icyo kibazo gikemuka. U Burundi buracyagendera ku moko mu kugena imyanya imwe n’imwe yo mu nzego z’igihugu. Nko mu Nteko Ishinga Amategeko, hari imyanya igenerwa Abatwa. Ku wa 27 Gicurasi 2026, Ngoga usigaye akorera mu Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rishinzwe politiki, amahoro n’umutekano, yagaragaje ko bidasanzwe ko igihugu kiyobora uyu muryango kigaragaramo iki kibazo. Yagize ati “Ikibabaje mu Burundi, ahari ndibeshya, ariko hari ivangura rikorerwa Abatutsi. Igihugu kiyobora AU. Kwemera uku…
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwashimiye abayoboke b’Idini ya Islam bari kugira uruhare mu kuvugurura umujyi wa Gisenyi, no gukomeza gushyigikira icyerekezo cy’Igihugu. Meya wa Rubavu, Mulindwa Prosper yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’Abayisilamu mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid Al-Adha, ku wa 27 Gicurasi 2026. Ati “Turabashimira gukomeza kuvugurura ibice by’umujyi wacu birimo inzu zishaje, bafitemo inyubako nyinshi zirimo n’iz’ubucuruzi, twagiraga ngo bumve ko kubaka bajya mu kirere ari ukurushaho gukoresha ubutaka neza no kurushaho kubahiriza igishushanyo mbonera cy’imiturire.” Imam w’Umuryango w’Abayisilamu mu Ntara y’Iburengerazuba, Sheikh Iyakaremye Ahmad yvuze ko 30% y’inzu zigeretse ziri kuzamurwa mu mujyi wa Gisenyi ari…
Inzego z’ubuzima za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangaje ko kugeza tariki ya 26 Gicurasi 2026, abantu 1077 bikekwa ko bamaze kwandura icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo, mu gihe 238 bikekwa ko cyabishe. Abakekwaho Ebola ni abagaragaza ibimenyetso byayo birimo umuriro mwinshi, kuva amaraso mu myenge y’uruhu, kuruka no gucibwamo ariko batarabona ibisubizo by’ibipimo bya laboratwari. Abo bose baba barashyizwe mu kato, bitabwaho n’abaganga. Iki cyorezo cyiganje mu Ntara ya Ituri kuko hamaze kugaragara abantu 110 byemejwe ko banduye mu 121 byemejwe ko banduye muri rusange. Abo ni abo mu bice byugarijwe cyane birimo Mongbwalu, Rwampara n’Umujyi…
Umunyabanga wa Leta Zunze Ubumwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko bashobora kuzohereza Abanyemerika banduye Ebola muri Kenya, kugira ngo hatazigira umurwayi cyangwa ukekwaho iki cyorezo winjira muri iki gihugu. Yavuze ko nta murwayi wa Ebola uzinjira muri Amerika kabone nubwo yaba ari Umunyamerika wayanduriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yugarijwe n’iki cyorezo kimaze guhitana abantu 220 abandi 990 bakaba bakirwaye. Ibi Marco Rubio yabigarutseho mu nama y’Abamanisitiri bo muri Amerika yabaye ku wa 27 Gicurasi 2026, aho yavuze ko bakomeje ingamba zo kwirinda iki cyorezo ndetse ko batazigera bemera ko hari umurwayi wacyo winjira muri Amerika. Ati…
Guverinoma ya Uganda yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu muri Kampala n’utundi duce dutuwe n’abantu benshi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri iki gihugu. Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Diana Atwiine mu itangazo rikubiyemo amabwiriza mashya yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola yoherereje ibigo bya Leta, ibyigenga, amadini, imiryango gakondo, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abategura ibitaramo n’abaturage muri rusange. Atwiine yavuze ko aya mabwiriza bayashyizeho mu rwego rwo kugabanya uburyo abantu bahura kubera ko iyo bahuye nibwo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya Ebola cyandurira mu…
Urugamba rwo gushaka ikipe iza ku mwanya wa kabiri muri BK Pro League 2025/26 rwafashe indi ntera, nyuma y’uko Rwanda Premier League isobanuye amategeko azashingirwaho mu gihe Kiyovu Sports yatsinda Rayon Sports ku munsi wa nyuma wa Shampiyona. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026, Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ihita igira amanota 55, mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 52 mbere y’umukino uzahuza aya makipe yombi ku wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026. Uyu mukino wahise uba nk’umukino wa nyuma w’umwanya wa kabiri, kuko Kiyovu Sports niramuka itsinze Rayon Sports, amakipe yombi azahita anganya amanota…
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire yari yatanze ku wa 2 Gicurasi 2026, ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo ku wa 30 Mata 2026 cyari cyategetse ko akurikiranwa afunze iminsi 30 y’agateganyo. Mu iburanisha ryabaye ku wa 27 Mata 2026, yemeye ibyaha byose akurikiranyweho anabisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’umujinya yatewe no kubona ishuri yari yarubakanye n’undi riri gusenywa. Akurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza ikintu cy’undi ku bw’inabi, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kurwanya…
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, tariki ya 19 Gicurasi yajyanye mu rukiko Minisiteri y’Ubutabera y’iki gihugu. Ikirego cyashyikirijwe urukiko rwo mu mujyi wa Washington, mbere y’uko Goverinoma ishyira mu bikorwa umugambi yari ifite ku wa 15 Kamena 2026 wo gushyikiriza Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubutabera n’umuryango The Heritage Foundation amajwi n’inyandiko bye. Aya majwi n’inyandiko byafatiwe mu rugo rwa Joe Biden. Yabyifashishije mu kwandika igitabo yasohoye mu 2017 cyitwa “Promise Me, Dad: A Year of Hope, Hardship, and Purpose.” Iki gitabo kivuga ku bihe bitoroshye Biden yanyuzemo, aho yafashe icyemezo cyo kwiyamamariza kuba…
Umuhanzi Senderi Hit International wamamaye mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu, yatangaje ko agiye gukora urugendo rw’ibitaramo mu turere 10 tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 32 ishize u Rwanda rubohowe. Ni ibitaramo bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026 bikazasozwa tariki ya 02 Nyakanga 2026, aho azaba yifatanya n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu mu kwishimira ubumwe, iterambere n’umutekano igihugu kimaze kugeraho nyuma y’urugendo rwo Kwibohora. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi yavuze ko ibi bitaramo yabyise “Munyarwanda ishimire ibyagezweho mu rugendo rwo Kwibohora”, kuko bizaba bigamije kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera no gushimira Inkotanyi…
