- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Umuyobozi w’umutekano wa Chris Brown, Emil Lewis, yatangaje ko yahaye amafaranga menshi uwahoze akorera uyu muhanzi, Maria Avila, nyuma y’uko arumwe n’imbwa bivugwa ko yari iya Chris Brown. Nk’uko tubikesha TMZ, Maria Avila yareze Chris Brown amusaba indishyi zingana na miliyoni 90 z’amadolari ya Amerika, avuga ko yakomerekejwe bikomeye n’imbwa y’uyu muhanzi. Mu kirego cye, yanatanze amafoto agaragaza ibikomere avuga ko yatewe n’iyo mbwa. Emil Lewis yabitangaje mu buhamya yatanze mu rukiko mu rubanza ruregwamo Chris Brown, aho Avila asaba izo ndishyi z’akayabo. Uyu mugore avuga ko imbwa ya Brown yamugiriye nabi ku buryo byamusigiye ibibazo bikomeye by’umubiri n’ingaruka z’igihe kirekire. Lewis yavuze ko…
Hari abantu benshi bavuga ko inshuti zigaragara mu bihe bikomeye. Ku muraperi Hahirwabasenga Timothée uzwi nka SKY2, ibyo si amagambo gusa ahubwo yabihinduyemo isomo rikomeye yigiye mu minsi 25 yamaze afunzwe. Ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo SKY2 yarekuwe n’Ubushinjacyaha nyuma y’uko umugore we amusabiye imbabazi ku byaha yari yamurezeho. Izo mbabazi zashyikirijwe Ubushinjacyaha ndetse zemezwa na Noteri, ibintu byafunguye inzira yo kurekurwa kwe by’agateganyo. Uyu muraperi yari yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2026, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Nubwo yafunguwe, haracyari ibyaha akurikiranyweho birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo…
Mu gihe imyiteguro y’ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben ikomeje gufata indi ntera, imibare y’ibanze igaragaza ko abantu barenga 500 bamaze kugura amatike yo kuzitabira uru rugendo rw’ibitaramo bine ruzazenguruka intara zitandukanye z’u Rwanda. Aya matike yashyizwe ku isoko ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, aho abafana bahise batangira kuyagura mu rwego rwo kwitegura ibi bitaramo byitezweho guhuza bamwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda. Abaguze aya matike bamaze kwiyemeza kuzitabira ibitaramo byose uko ari bine, ibintu bigaragaza uburyo abafana bakiriye neza iri huriro ry’abahanzi babiri bamaze imyaka myinshi bayoboye uruganda rw’umuziki nyarwanda. Amatike ari kugurishwa…
Muri Cap Vert umunyapolitiki Francisco Carvalho agiye kuyobora ubutegetsi bwa guverinoma nyuma y’uko ishyaka rye ryegukanye intsinzi mu matora y’abadepite yabaye ku wa 17 Gicurasi. Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Cap-Vert, PAICV yatsindiye imyanya 37 kuri 72 igize Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kubona 48% by’amajwi y’abatoye. Mbere, iyo komisiyo yari yatangaje ko iri shyaka ryari ryabonye imyanya 33 n’amajwi 46%, ariko imibare yavuguruwe yerekanye ko ryabonye imyanya myinshi kurushaho. Iyi ntsinzi itumye PAICV isubira ku butegetsi nyuma y’imyaka icumi igihugu kiyobowe n’ishyaka ryari rimaze igihe riri ku butegetsi. Ishyaka MpD ryari ryamaze kwemera ko ryatsinzwe, mu gihe umuyobozi…
Romeo George Bangula cyangwa Romy Jons, uswi nka nka RJ The Dj ni umwe mu ba DJ bazwi cyane muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba agiye kwizihiriza ibirori by’imyaka 20 amaze mu kazi ko kuvaga imiziki muri Paddock Lounge I Kigali . RJ The DJ, Yavutse i Dar es Salaam ku wa 16 Kanama 1987 cyangwa 198 Azwi cyane nk’umu-DJ wihariye wa Diamond Platnumz ndetse akaba yaranabaye umunyamakuru wa radio na televiziyo muri Clouds Media mbere yo kwinjira cyane mu muziki. RJ The DJ yatangiye urugendo rwe mu myidagaduro nk’umunyamideli agaragara muri video z’indirimbo, harimo iya “Mbagala” ya Diamond Platnumz.…
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santarafurika (MINUSCA), barimo Ibitaro bya Rwanda Level 2+ na RWABG VIII, kuri uyu munsi bahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abagororwa 68 mu igororero rya Bria, mu Ntara ya Haute-Kotto. Iki gikorwa cy’ubuvuzi kiri mu bikorwa byo gufasha abaturage muri iki cyumweru mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Umuryango w’Abibumbye uzaba ku ya 29 Gicurasi 2026. Serivisi zatanzwe zirimo ubuvuzi bw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bw’amenyo, ubuvuzi bw’amaso ndetse n’ubuvuzi bw’indwara z’uruhu n’izindi. Imiti na yo yatanzwe ku buntu ku bagororwa
Umunya-Brésil Ramos Dal Solio Rogerio watoje Ikipe y’Igihugu y’u Buhinde yagizwe umutoza w’abanyezamu mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, asimbura Mugabo Alexis. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko habaye impinduka ku mutoza w’Abanyezamu w’Amavubi. FERWAFA yavuze Ramos Dal Solio Rogerio ari we ugiye kuba Umutoza w’abanyezamu w’Amavubi, akazakorana na Stephen Constantine usanzwe ari Umutoza Mukuru wayo hamwe na Eric Nshimiyima nk’Umutoza wungirije. Ramos asanze Amavubi ari kwitegura imikino ya gicuti izabera muri Maroc, irimo uwa Tanzania n’uwa Comores mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe…
Ikibazo gikomeje kuvugisha benshi mu myidagaduro yo muri Afurika y’Iburasirazuba kiri hagati y’umwana w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, uzwi nka Saad Ssozi (Teng Teng), n’uwahoze amucungira inyungu, Michael Kabonge. Se wa Teng Teng aherutse gusaba ubuyobozi gutabara muri iki kibazo, agaragaza ko imiyoboro yose y’imbuga nkoranyambaga y’umuhungu we irimo YouTube na TikTok yafashwe n’uwahoze amucungira ibikorwa, akayiyitirira. Ku rundi ruhande, Michael Kabonge we avuga ko iyo miyoboro ari iye bwite kuko ari we wayitangije, bityo nta mpamvu n’imwe ituma ayisubiza. Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo muri Uganda, aho benshi bagaragaza impungenge ku mibereho ya Teng…
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko iyo abakozi badasohoje inshingano bunze ubumwe kandi mu bunyangamugayo, havuka icyuho kibyara amacakubiri aganisha kuri Jenoside. Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, ubwo abakozi b’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ibikorwaremezo na Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko bunamiraga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama. Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itabaye nk’impanuka, ahubwo ko yateguwe n’ubutegetsi bwariho binyuze mu mikorere mibi byafatiwe mu nzego z’ubuyobozi bukuru. Yasabye abakozi b’izi nzego zihuriye mu nyubako imwe kujya bafata ibyemezo biganisha ku kunoza imibereho y’Abanyarwanda,…
Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abanyeshuri 8 biga ku ishuri rya Utumishi Girls Academy, bakurikiranyweho uruhare mu nkongi y’umuriro yibasiye iki kigo, ihitana bagenzi babo 16. Iyi nkongi yibasiye iri shuri riri mu gace ka Gilgil gaherereye muri kilometero 120 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, ku wa 28 Gicurasi 2026. Yibasiye inyubako abanyeshuri baryamamo, hapfa 16, abandi barenga 70 barakomereka. Iperereza ry’ibanze ryakozwe na polisi ryagaragaje ko iyi nkongi ishobora kuba yaraturutse ku banyeshuri batwitse ikigo cyabo ku bushake, umunani bahita batabwa muri yombi. Kugira ngo aba banyeshuri bafatwe hagendewe ku makuru yagaragajwe na CCTV camera, ubuhamya…
