
Hari abantu benshi bavuga ko inshuti zigaragara mu bihe bikomeye. Ku muraperi Hahirwabasenga Timothée uzwi nka SKY2, ibyo si amagambo gusa ahubwo yabihinduyemo isomo rikomeye yigiye mu minsi 25 yamaze afunzwe.
Ku wa 25 Gicurasi 2026 ni bwo SKY2 yarekuwe n’Ubushinjacyaha nyuma y’uko umugore we amusabiye imbabazi ku byaha yari yamurezeho. Izo mbabazi zashyikirijwe Ubushinjacyaha ndetse zemezwa na Noteri, ibintu byafunguye inzira yo kurekurwa kwe by’agateganyo.
Uyu muraperi yari yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2026, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Nubwo yafunguwe, haracyari ibyaha akurikiranyweho birimo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, mu gihe dosiye ye itararangizwa.
Mu minsi mike ishize, inkuru za SKY2 zari zarabaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, cyane cyane nyuma y’amakuru yavugaga ko akoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi. Gusa nyuma y’ibizamini bya gihanga byakozwe, byagaragaye ko atarukoresha.
Ariko inyuma y’iyi nkuru yageze mu mategeko, harimo undi mubabaro SKY2 avuga ko wamukomerekeje kurusha ibindi: kubona abo yitaga inshuti ze baramuhindutse.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, SKY2 yavuze ko ibibazo yanyuzemo byamweretse abantu nyabo bari bamukikije.
Yavuze ati: “Vuga ngo nawe SKY2 inshuti zaragutereranye. Kuko njyewe mfite inshuti nyinshi dushobora guhura nahembwe, nkababwira nti muze dusangire icupa. Hari abo mfite ku Gisozi, i Gasanze n’ahandi. Abo bose twagiye dusangira, naba mfite inkweto, imyenda nkabahereza… ariko nageze mu bibazo ntabwo nabonye n’umwe.”
Mu magambo ye harimo uburakari buvanze no kwicuza. Avuga ko abantu yafataga nk’inshuti ahubwo bahindutse abafana b’ibibazo bye.
Avuga ati “Ahubwo bo babaye abafana b’ibibazo byanjye. Mu gihe twari kumwe muri bwa buzima bwiza banyerekaga ko ari abafana banjye, ariko bageze mu bibazo barabishyigikira.”
Mu buryo butunguranye, SKY2 yanavuze ko umugore we yafashe icyemezo cyo kujya kumurega nyuma yo kubigirwamo inama n’izo nshuti ze.
Nk’umuntu ugaragara nk’uwatangiye gutuza no gutekereza cyane ku buzima bwe, yavuze ko umugore we yamubwiye ko hari abantu bamushishikarizaga kugeza ikibazo cyabo mu itangazamakuru no mu nzego z’ubugenzacyaha.
Ati “Umugore wanjye yambwiye ko inshuti zanjye arizo zamubwiye kujya kundega. Bamubwiraga ngo kuba namurumye ugutwi, ngiye kujya hanze y’Igihugu, ajye gukora ikiganiro abisobanura kandi anjye kundega.”
Nubwo ibyo byose byagejeje ku ifungwa rye, SKY2 ntabwo asa n’ushaka kwitandukanya n’amakosa ye. Ahubwo yemera ko hari ibyo yakoze nabi mu rugo rwe.
Yavuze ko amagambo umugore we yatangaje mu itangazamakuru yaturutse ku burakari n’umujinya yari afite, ariko nawe akemera ko atamwitwayeho neza.
Arakomeza ati “Umugore wanjye kuba yarabivuze byatewe n’umujinya yari afite, kandi ibyo namukoreye nanjye nzirikana ko ntari mukoreye neza.”
Mu gihe bamwe baba bategereje kubona SKY2 agaruka yikomye buri wese wagize uruhare mu bibazo bye, we asa n’uwahisemo kubifata nk’isomo ry’ubuzima.
Avuga ko iminsi yamaze afunzwe atayifata nk’igifungo ahubwo ayifata nk’igihe cyo kwitekerezaho no kwiga.
Ati: “Ntabwo njyewe mbara ko nagiye gufungwa. Nagiyeyo kugororwa ubwonko no kwiga. Mbifata nk’ishuri ryanyigishije uburyo ngomba guhesha agaciro umuryango wanjye.”
Aya magambo ya SKY2 aje mu gihe abantu benshi bakomeje kuganira ku ruhare inshuti zigira mu buzima bw’ibyamamare, cyane cyane mu bihe by’ibibazo byo mu ngo.
Hari abamushyigikiye bavuga ko hari abantu bakunda kubona ibyamamare bigwa, abandi bakavuga ko ikibazo cy’umuryango kidakwiye gushyirwa ku nshuti gusa.
Icyakora ku ruhande rwa SKY2, ibintu bisa n’aho byamuhinduye imitekerereze. Uko yabivuze, imyaka cyangwa amafaranga umuntu agira si byo byonyine bimuha ubwenge, ahubwo rimwe na rimwe ubuzima bumwigisha biciye mu bikomeye anyuramo.
Kuri ubu, nubwo urugendo rw’amategeko rugikomeje, SKY2 agaragaza ko icyo yibanzeho ari ugusubiza hamwe urugo rwe no kongera gusobanukirwa abantu bamuri hafi by’ukuri.


