- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Umugabo wo mu Bufaransa yavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho atwaye moto afite intama nzima imbere mu mahembe. Uyu mugabo yafotowe ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026 ku munsi w’umunsi mukuru wa Eid al-Adha. Kuva uwo munsi kugeza ubu, amashusho ye akomeje gukwirakwizwa hose. Amashusho ye yabanje gusakazwa kuri Snapchat nyuma aza gukwirakwira cyane kuri X. Hari abantu bakomeje kuvuga ko iyo ntama yashyizwe mu kaga kand koi ititaweho uko bikwiye. Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko byari “biteye ubwoba”, abandi bavuga ko ari “igikorwa giteye isoni” kandi kidakwiye gufatwa nk’ikintu gisekeje.
Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou ’Bekeni’, yavuze ko ari nk’umucanshuro muri iyi kipe, kuko nubwo ayitoza atigeze ahabwa amasezerano nk’umutoza wayo kubera ko asanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike. Yabigarutseho nyuma yo gutsinda ikipe ya Al-Hilal ibitego 2-1, mu mukino wa 34 ari na wo usoza Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) ku makipe yombi, wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Ibi byahise bituma ikipe ya Etincelles FC isoreza ku mwanya wa 14 w’agateganyo n’amanota 37, mu gihe Al Hilal yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 75. Umutoza Bekeni wasimbuye Masudi Djuma wari umaze kwirukanwa, yasanze iyi kipe…
Lt Col Gaspard Harerimana,umuyobozi mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ingabo, yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahise agirana igihango n’Inkotanyi, afata icyemezo cyo kuzajya mu gisirikare anaboneraho gusaba urubyiruko na rwo kugirana igihango n’igihugu. Ni mu kiganiro kigaruka ku rubyiruko mu mateka y’u Rwanda, yagejeje ku bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano, ryitabiriwe n’abagera ku 2000 kuri uyu wa Gatandatu. Col Gaspard yagaragaje ko ubwitange bw’inkotanyi no kongera kubaka Igihugu byatewe n’umuyobozi ufite icyerekezo kugirango u Rwanda rukomeze rurusheho kwiyubaka,asaba urubyiruko gukomerezaho mu kurinda ibyagezweho byose biherekejwe no kugira ikinyabupfura. Yagize ati”Igikenewe ni uko urubyiruko rufatira aho…
Umutoza wa RSSB Tigers, Henry Mwinuka, yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzegukana BAL 2026, n’ubwo uzaba ari umukino ukomeye bazahuramo na Petro de Luanda. Uyu mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n’Ebyiri muri BK Arena. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Henry Mwinuka yagaragaje ko biteguye kuzegukana igikombe. Ati “Ni umukino utazoroha kuko Petro ni ikipe ikomeye, ifite ubunararibonye muri iyi mikino kuko itarasiba muri BAL.” Yakomeje avuga ko abizi neza ko bazafata Craig Randall uri mu bakinnyi be bakomeye ariko afite ibindi bisubizo. Craig Randall umaze gutsinda amanota menshi muri iyi mikino, yavuze ko biteguye…
Uyu musore yemeye ibyaha byinshi bifitanye isano n’iterabwoba, birimo gutegura icyo gitero ndetse no gushaka intwaro zirimo imbunda ya mitraliye na gerenade kugira ngo azikoreshe. Yashinjwaga kandi gukurikiza amabwiriza y’umutwe wa Islamic State (IS) mu gukora ibisasu byifashishije ibikoresho bisanzwe biboneka mu rugo. Iperereza ryagaragaje ko yafashwe ku wa 7 Kanama 2024, umunsi umwe mbere y’uko igitaramo cya Taylor Swift kiba. Nyuma y’ifatwa rye, ibitaramo bitatu byari biteganyijwe kubera i Vienna byarahagaritswe, ibintu byababaje cyane abafana b’uyu muhanzikazi. Mu rubanza, uyu musore yavuze ko yicuza ibikorwa bye, ariko ibyo ntibyabujije inteko y’abacamanza kumuhamya ibyaha byinshi yashinjwaga. Yavuze ko mbere yo guhitamo igitaramo…
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sports ihita ikatisha itike y’imikino ya CAF Confederation Cup ndetse inakenyerera kuri Mliyoni 210 Frw. Ni mu mukino wo ku munsi wa nyuma wa 34 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatanu saa Moya kuri Kigali Pele Stadium. Watangiye wihuta ku mpande zombi amakipe akina asatira ashaka uko yabona igitego hakirikare. Umukino wakomeje gukinwa mu buryo buryoheye ijisho, ku munota wa 11 Kiyovu Sports yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti ryari rirekuwe na Uwineza Rene ariko myugariro Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ arataabara. Kiyovu Sports yaje guhura n’ibibazo umukinnyi…
Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko yiteguye guha abafana be ibyishimo bisendereye mu bitaramo bibiri azakora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki. King James yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyagarukaga ku gitaramo cye gikomeye yise “20 Years of King James”, giteganyijwe kubera muri BK Arena tariki ya 1 Kanama 2026. Yavuze ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kurebera hamwe urugendo rwe rwatangiye mu 2006 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere, rugakomereza ku bikorwa byinshi byamugize umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda. Yagaragaje…
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riri kureba uko hashyirwaho irushanwa rihoraho ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru mu Rwanda n’Abakanyujijeho (FAPA), bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya mbere izi nzego zombi z’umupira w’amaguru mu Rwanda zigikoreye hamwe, nyuma y’imyaka itatu FAPA igikora ukwayo na FERWAFA ikagikora ukwayo. Abakinnyi, abakanyujijeho, abatoza, abayobozi, abasifuzi n’abandi bakoze mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bahuriye ku rwibutso…
Ubuyobozi bwa Comedy Store bwatangaje ko igitaramo cyari gitegerejwe na benshi cyagombaga guhuriramo The Ben na Diamond Platnumz i Kampala cyasubitswe kubera icyorezo cya Ebola gikomeje gutera impungenge muri Uganda. Iki gitaramo cyari cyateguwe ku wa 5 Kamena 2026 kuri Cricket Oval muri Kampala, cyari kimwe mu bikorwa byo kwizihiza imyaka 10 ishize Comedy Store itangiye ibikorwa byayo byo gusetsa no gutegura ibitaramo bikomeye muri Uganda. Mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2026, abategura iki gitaramo bavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama n’ubujyanama bagiranye n’inzego z’ubuzima zirimo Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda.…
Umunyapolitiki akaba n’Umuganga ukomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege, yashinje Perezida Félix Tshisekedi ubugambanyi bukomeye budashobora kubabarirwa ashingiye ku mugambi we wo gushaka kuguma ku butegetsi. Mu itangazo ryo kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026, Dr. Mukwege yanditse ko bibabaje kuba Tshisekedi n’abamushyigikiye, cyane cyane abo mu ishyaka UDPS, bashyize imbere umugambi wo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo ayobore manda ya gatatu, aho gukemura ibibazo byugarije igihugu birimo umutekano muke n’icyorezo cya Ebola. Uyu muganga yagaragaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bashyigikiye uyu mugambi, bari kubiterwa n’uko bahembwa amafaranga y’umurengera, bakabona ko Tshisekedi naguma ku butegetsi,…
