- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Polise yo muri Leta ya Ioma, muri Leta Zunze Ubuwe za america, yatangaje ko abantu batandatu bishwe muri iyo leta nyuma y‘uruhererekane rw‘amasasu rwaturutse ku makimbirane yo mu muryango Umugabo ukekwaho kurasa abo bantu na we yasanzwe yapfuye nyuma yo kwiyahura yirasa, nk’uko Polisi yo mu mujyi wa Muscatine muri Iowa yabitangaje.Nk’uko polisi ibivuga, bikekwa ko abishwe ari abo mu muryango w’uwo ukekwaho kubarasa, witwa Ryan Willis McFarland w’imyaka 52, wari utuye i Muscatine. Umukuru wa Polisi ya Muscatine, Anthony Kies, yavuze ko uruhererekane rw’ubwo bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye ku wa Mbere ari “igikorwa cy’ubugome gikomeye.”Abapolisi bahawe amakuru ko hari…
Uworizagwira Florien, wamamaye ku izina rya Yampano, yamaze kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho ategerejwe kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bivugwa ko yakoze. Yampano akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura ndetse n’icyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nk’uko amakuru ava mu nzego z’ubutabera abigaragaza, dosiye ya Yampano yashyikirijwe ubushinjacyaha nyuma y’iperereza ryakozwe ku bikorwa bitandukanye akekwaho kugira uruharemo. Bimwe muri ibyo byaha bifatwa nk’ibiremereye, cyane cyane ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, bishobora…
Umunyamerika Serena Williams, umwe mu bakinnyi ba Tennis bakomeye babayeho, yatangaje ko agiye kongera gukina amarushanwa y’ababigize umwuga nyuma y’imyaka ine yari amaze adakandagira mu marushanwa akomeye. Uyu mukinnyi watsindiye ibikombe 23 bya Grand Slam mu mikino y’abagore, yavuze ko azagarukira mu irushanwa rya Queen’s Club rizabera i Londres mu cyumweru gitaha. Azakina mu cyiciro cy’abakina ari babiri (doubles) afatanyije n’umunya-Canada Victoria Mboko.Williams yaherukaga gukina amarushanwa akomeye muri US Open ya 2022, icyo gihe agaragaza ko yari agiye kwitandukanya na Tennis kugira ngo yite ku bindi bikorwa by’ubuzima bwe. Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko Queen’s Club ari ahantu heza…
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu nizigaba ibitero simusiga ziri gutegura, rizazisubiza inyuma kugeza rizambuye n’ibyo ziri kugenzura ubu. Ku wa 1 Kamena 2026, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ukwezi kwa Gicurasi kwaranzwe n’ibitero bikomeye ingabo za RDC n’imitwe bikorana byagabye mu bice birimo Masisi, Minembwe, Numbi na Walikale. Kanyuka yasobanuye ko n’ubu Leta ya RDC iri kohereza ingabo, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare byinshi mu bice bitandukanye, cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu buryo bugaragaza ko ziri kwitegura kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane no ku…
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’umutwe wa Hezbollah ufashwa na Iran, bemeranya ko nta bitero wongera kugaba kuri Israel. Trump yemeje ko yanavuganye na Minisitiri w’Intebe wa Israel ko niba hari ingabo zagombaga koherezwa muri Liban zigomba guhita zihagarikwa. Ati “Nagiranye ibiganiro byiza na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse nta basurikare bazajya i Beirut…Nagiranye ikiganiro cyiza na Hezbollah ndetse bemeye ko kurasa bihagarara.” Uretse Trump nta wundi mukuru w’Igihugu wa Amerika wigeze avugana na Hezbollah byaba mu buryo butaziguye cyangwa ubuziguye, kuko Amerika ifata uyu mutwe nk’uw’iterabwoba. Umwe mu bayobozi ba Liban yabwiye Reuters…
Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye gushyingurwa mu Bubiligi nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri apfiriye mu bitaro bya kasho y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi. Kabuga yapfuye tariki ya 16 Gicurasi 2026. Hari hashize hafi imyaka itatu Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruhagaritse urubanza rwe, rusobanura ko atagifite ubushobozi bwo kuburana. Amakuru yizewe IGIHE ifite avuga ko Kabuga ashobora gushyingurwa mu gace ka Waterloo kari mu majyepfo y’Umujyi wa Bruxelles ku wa 2 Kamena, ubu abo mu muryango we n’inshuti zabo bakaba bageze kure imyiteguro yo kumushyingura. Muri Waterloo,…
Perezida Paul Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ku gicamunsi cyo ku wa 2 Kamena 2026 bazataha ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris. Ishusho y’uru rwibutso rwahawe izina ‘L’Archive+’ yateguwe n’Umunyarwanda Grada Kilomba. Rwubatswe bigizwemo uruhare na Leta y’u Bufaransa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris. Mu bo byateganyijwe ko bazavuga ijambo mu muhango wo gutaha uru rwibutso harimo Meya wa Paris, Emmanuel Grégoire na Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside, umuhanzi Gaël Faye asome umuvugo wa Beata Umubyeyi Mairesse. Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Macron bazavuga ijambo risoza uyu muhango. Ibiro bya…
Umukinnyi w’isiganwa ry’amaguru Kkizera Rodrigue ukomoka mu Burundi, yanditse amateka akomeye mu mukino wo gusiganwa ku maguru nyuma yo kwiruka intera ya kilometero 10 mu minota igera kuri 26, ibintu byashimishije abakunzi b’uyu mukino cyane cyane Abarundi. Ni mu irushanwa mpuzamahanga ryaberaga i Madrid muri Espagne, aho uyu mukinnyi yitwaye neza cyane agasoza isiganwa mu gihe gito ugereranyije n’abandi bakinnyi bakomeye bitabiriye iri rushanwa. Uyu musaruro watumye benshi bongera kuvuga ku bushobozi bwa Kwizera nk’umwe mu bakinnyi bakomeye Afurika ifite mu gusiganwa ku maguru. Yagaragaje imbaraga n’umuvuduko udasanzwe kuva isiganwa ritangiye, aho yagiye asiga bagenzi be intambwe ku yindi kugeza…
Umunyamakuru akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles(KNC) yasabiye umukinnyi w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague kujyanwa mu nzererezi nyuma y’uko bivuzwe ko yongeye gutabwa muri yombi. Ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 ni bwo hagiye hanze amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaba yatawe muri yombi nyuma yo gukubita umuntu ushinzwe umutekano mu kabari. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2026 ubwo twakoraga iyi nkuru mu rwego rwo kumenya ukuri kw’aya makuru amuvugwaho, InyaRwanda yagerageje guhamagara Lague kuri telefone igendanwa, ntibyakunda kuko itari ku murongo. Mu kiganiro Rirarashe, KNC yatangaje ko Lague akwiye kujyanwa…
Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bemeje umushinga wo gushyiraho ikigo cy’ubucuruzi gishingiye kuri siporo, mu rwego rwo kongera amafaranga yinjira muri iri shyirahamwe. Ni umushinga wemerejwe mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yateranye ku wa 31 Gicurasi 2026, yari igamije kurebera hamwe ibikorwa bitandukanye byo mu mwaka wa 2025. Amafaranga FERWAFA yinjije mu mwaka wa 2025 yageze kuri 8.474.142.962 Frw avuye kuri 8.660.528.084 Frw yariho mu 2024, mu gihe hasohotse 8.594.961.729 Frw avuye kuri 7.871.992.951 Frw yasohotse mu 2024. Kugabanuka kw’amafaranga yakoreshejwe kwaturutse ahanini yatangwaga kuri hoteli zicumbikira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, ataratazwe kuko FERWAFA yujuje hoteli…
