Author: Bvn Rwanda News

Ikigo cya Greywolf Therapeutics cyo mu Bwongereza, cyifashisha ikoranabuhanga mu gukora ubushakashatsi ku miti cyakoze umuti ushobora guhangana na kanseri esheshatu. Ni umuti wageragerejwe ku bantu 83, 31% byabo kanseri yabo yagabanyutse ndetse irekera gukura. Hari abo kanseri yabo yagabanyutse ku rugero rwa 95%. Uyu muti wiswe ‘GRWD5769’ ni ibinini bifatwa mu gitondo na ni mugoroba aho bihangana na kanseri y’uruhago, inkondo y’umura, ibihaha, amara, umuhogo na kanseri zifata mu ku gice cy’umutwe. Uyu muti urwanya ibituma utunyangingo twa kanseri tutabonwa n’ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma umubiri uyirwanya. Iyi miti ituma umubiri ubasha kubona izo kanseri ndetse ikongerera umubiri imbaraga zo kuyirwanya…

Read More

Mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Ntenyo, Umudugudu wa Kavumu, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we amukubise umuhini mu mutwe. Byabaye ku wa 31 Gicurasi 2026, aho bivugwa ko mbere y’uko uyu mugabo yica uyu mugore w’imyaka 41 witwa Niyonsenga Claudine yabanje kumugurira inzoga nyuma bageze mu rugo ahita amwivugana. Abaturage bo muri aka gace baganiriye na TV1 bavuze ko ibyo bitatunguranye kubera ko uyu mugabo yajyaga yigamba ko azica umugore we kubera ko yari yaraguze n’uyu muhini yamwicishije. Umwe mu baturage yagize Ati “Yari yaraguze umuhini awushyira mu nzu yirirwa abibwira abantu ngo nzamwica, nzamwica birangira koko abishyize…

Read More

Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu ari bo Mamadou Sy, Aliou Souané na Mahamadou Lamine Bah, bose basoje amasezerano. Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 yegukanye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, APR FC yatangiye gutegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27 uzatangirana na CECAFA Kagame Cup. Iri rushanwa ritegurwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026. Mu gushaka uburyo yubakamo ikipe ikomeye izitwara neza mu mwaka w’imikino itaha, APR FC yahisemo gutandukana n’abanyamahanga batatu basoje amasezerano. Abo ni rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou…

Read More

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bamaze kumenya neza ururimi rw’Igishinwa, ibibafasha mu bucuruzi ndetse no kukigisha abandi cyane cyane abana bato. Byatangajwe ku ya 1 Kamena 2026 , mu gikorwa cyiswe ‘ Chinese Show’ kigamije gutoza abanyeshuri biga mu mashuri abanza kuvuga neza Igishinwa binyuze mu marushanwa n’imbyino gakondo zo muri iki gihugu. Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Zhang Xiaohong, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ari ntamakemwa ndetse bishimangirwa n’uko kugeza ubu Abanyarwanda barenga ibihumbi 30 bavuga neza Igishinwa. Ati “Ku makuru dufite kugeza ubu, hari Abanyarwanda…

Read More

Umuhanzikazi France Mpundu yatangaje ko yitegura kwibaruka imfura ye na Moctar bahuye ndetse bagakundanira mu kiganiro ‘The secret story’. Uyu muhanzikazi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu mafoto yasangije ku rubuga rwe rwa Instagram. Mu magambo yuzuyemo imitoma, France Mpundu yavuze ko inkuru y’urukundo rwe na Moctar irenze ibyo abantu babonesha amaso. Ati” Ntabwo twari dufite uburyo bwo kubibabwira, ni yo mpamvu twahisemo kubibereka.” Yakomeje agira ati” Moctance si inkuru y’urukundo mwabonye, ahubwo ni inkuru y’ubuzima, y’imiryango ibiri yahuye ikubaka urugo. Ni inkuru y’abakundana babiri bubatse ejo hazaza hamwe, maze bava kuri babiri baba batatu.” France Mpundu na Moctar ukomoka…

Read More

Ubucamanza bwa Iran bwatangaje ko abagabo babiri bishwe kubera “icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14” mu mujyi wa Qorveh. Amakuru dukesha BBC, avuga ko ubwo aba bagabo baburanaga ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14, aba bagabo bakaba baraburanye bemera icyaha. Nyuma y’uko aba bagabo bemeye icyaha, urukiko rw’Ikirenga, rwabakatiye igihano cy’urupfu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko igihugu cya Iran ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bahabwa igihano cy’urupfu ku isi nyuma y’Ubushinwa. Umubare w’abahabwa icyo gihano wariyongereye kuva iki gihugu cyaterwa na Israel na Amerika. Ibi bigo bivuga ko kuva mu myaka za mirongo…

Read More

Umujyi wa Kigali wamenyesheje Kiyovu Sports na Gasogi United FC ko amasezerano y’ubufatanye impande zari zifitanye na yo atazongerwa ubwo azaba arangiye kuri 30 Kamena 2026. Ku wa Mbere, tariki ya 1 Kamena 2026, ni bwo Umujyi wa Kigali wandikiye aya makipe usanzwe ari umuterankunga mukuru wayo, uyamenyesha ko amasezerano y’ubufatanye atazongerwa. Ibaruwa y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, ivuga ko amasezerano y’ubufatanye yatangiye ku wa 01 Nyakanga 2025 azarangira ku wa 30 Kamena 2026. Ku wa 12 Werurwe 2026, Umujyi wa Kigali wandikiye Kiyovu Sports uyigezaho icyifuzo cyo guhuriza hamwe inkunga yahabwaga Urucaca. AS Kigali na Gasogi United, zikaba…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyamiranye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bituma amwibutsa ko nta muntu n’umwe umukunda, ndetse ko iyo bitaba we, uyu mugabo yari kuba afunze kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho i Tel Aviv. Amakuru y’ubu bushyamirane bwa Trump na Netanyahu yatangajwe n’ikinyamakuru Axios. Bombi bapfuye ibikorwa bya gisirikare n’ibitero Israel ikomeje kwagura muri Liban. Trump yabwiye Netanyahu ko iyi myitwarire ye yo gukomeza intambara ishyira Amerika mu byago, ndetse ikadindiza inzira y’ibiganiro iki gihugu kirimo na Iran. Abayobozi batatu ba Amerika bahaye Amerika Axios bavuze ko aba bayobozi bateranye amagambo, bigera…

Read More

Serena Williams, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Tennis, agiye kugaruka mu marushanwa nyuma y’imyaka hafi ine ahagaritse gukina mu babigize umwuga. Serena w’imyaka 44, azitabira irushanwa rya Queen’s Club mu bagore bakina ari babiri babiri rizatangira mu cyumweru gitaha mu Bwongereza. Nubwo uwo bazakinana ataramenyekana kugeza ubu bivugwa ko azafatanya na Victoria Mboko umukobwa w’imyaka 19 ufite ababyeyi bavuye muri DR Congo ubu akaba ari nimero ya mbere muri Canada mu bagore bakina Tennis. Serena ntarongera kuboneka mu mikino yo kurushanwa kuva mu 2022, ni nyuma yo gutwara ibikombe 23 bya Grand Slam mu myaka 27 yamaze akina mu…

Read More

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) cyatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda uzwi nk’uwa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ureshya na kilometero 25, Perezida Paul Kagame yemereye abaturage. Perezida Kagame yemereye abaturage uyu muhanda ku wa 12 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Icyo gihe yavuze ko “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.” Kuri ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda Perezida Kagame yavugaga yaratangiye, ku ikubitiro haherwa ku bilometero…

Read More