Author: Bvn Rwanda News

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri. Izafunzwe ni Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. RDB yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryakozwe hagamijwe kugenzura iyubahirizwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteri. Ibyo bisabwa birebana n’imicungire y’amahoteli, umutekano rusange, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, ireme rya serivisi n’ibindi bigenderwaho mu kwakira abashyitsi. Gufunga izi…

Read More

Google yatangaje ko yakoze uburyo bwa ‘Catch me up’ muri Google Play Books bufasha abasomyi kwibukiranya ibyo basomye, n’uburyo bwa ‘Circle to Search’ buzajya bufasha mu gushakisha amakuru y’ibintu bitandukanye icyarimwe nko gushakisha imyenda yose umuntu yambaye aho gushakisha umwe umwe. Muri aya mavugurura mashya, Google yatangaje izindi serivisi zirimo uburyo bushya bwa Google Photos bufasha abantu kugerageza imyenda mishya mu buryo bw’ikoranabuhanga. Tekereza ufite ifoto y’umwaka ushize wambaye ishati nziza, ukagira n’indi foto wifotoje mu cyumweru gishize wambaye ipantalo ukunda. Uramutse ushaka kureba niba iyo shati yajyana neza n’iyo pantalo, ubusanzwe byagusaba kujya mu kabati k’imyenda iwawe, ukabishaka, ukabyambara…

Read More

Félicien Kabuga uherutse gupfa ataburanishijwe ku ruhare yakekwagaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi aherutse gushyingurwa mu ibanga ahitwa Waterloo mu Bubiligi, bikaba byarabaye mu mpera z’Icyumweru gishize. Umunyamakuru ukorera RTFB yakoze inkuru mu mashusho atangaza ko ibyo gushyingura Kabuga byabaye mucyo yise ‘Ibanga rikomeye’. Aho yashyinguwe ni mu ntera nto uvuye mu Murwa mukuru, Brussels, kuko hari intera itarenze iminota 20 mu modoka yihuta. Muri ayo mashusho haragira hati:  “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo no mu muryango we hari abatarabimenye ngo baze kumuherekeza. Ndetse nta n’imihango yo kwera cyangwa kwirabura yigeze imukorerwa nk’uko bisanzwe biba ku Banyarwanda bapfushije.” Icyakora…

Read More

U Bushinwa bwafatiye ibihano Abadepite bane ba Nouvelle-Zélande bubabuza kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kingana n’umwaka, bazira uruzinduko baherutse kugirira muri Taiwan nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nouvelle-Zélande. Kuri uyu wa 04 Kamena 2026, BBC yatangaje ko abo Badepite bamenye ko bafatiwe ibihano nyuma yo kuva muri urwo ruzinduko rwabaye muri Gicurasi, ariko Ambasade y’u Bushinwa yatangaje ko ibyo bihano bishobora kuvanwaho cyangwa bikagabanywa mu gihe basaba imbabazi. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nouvelle-Zélande, Winston Peters, yavuze ko batunguwe n’ibihano bafatiwe cyane ko ari ubwa mbere  u Bushinwa bufatiye ibihano Abadepite b’icyo gihugu ntibemererwe kwinjira mu Bushinwa.…

Read More

Inteko ishingamategeko ya Uganda ku yanze kwemeza  Dr Lawrence Muganga nk’umwe mu bantu baherutse gushyirwa muri guverinoma na Perezida Yoweri Museveni ivuga ko afite ubwenegihugu bwinshi kandi bitemewe mu mwanya yahawe. Lawrence Muganga  usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Victoria muri Uganda, wagizwe umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu, ashimangira ko ari Umunyarwanda , bumwe mu bwoko bwemewe muri Uganda ariko ko nta bwenegihugu bw’u Rwanda agira, atavukiye mu Rwanda kandi ataba mu Rwanda. Ku wa kabiri inteko ya Uganda yemeje abandi bantu bagenwe muri guverinoma ariko yanga ibisobanuro byatanzwe na Muganga ku bwenegihugu bwe, yanga…

Read More

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, yahamije ko abarota gufata Rubaya, ikungahaye ku birombe by’amabuye y’agaciro, bifashishije intambara nta cyo bazageraho kuko ari amizero adafite ishingiro. Ibirombe bya Rubaya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bibarizwamo hafi 15% bya coltan iri ku Isi. Ni ibirombe bimaranirwa n’amahanga na sosiyete nyinshi z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Perezida Tshisekedi yagiye kure, ibirombe bya Rubaya abishyira mu biganza bya Amerika kugira ngo imufashe kwigaranzura AFC/M23. Ubwo yari i Kinigi, ahaherutse kubera isibaniro ry’urugamba rugamije kwigarurira ibyo birombe, Guverineri Bahati yahaye gasopo abafite izo nzozi. Aha i Kinigi…

Read More

Indirimbo nyinshi ziri kuri EP umuhanzi wo muri Nigeria, Qing Madi aherutse gushyira hanze akayita ‘Barely Legal’, zasibwe kuri Spotify icururizwaho imiziki, kubera ibibazo afitanye n’abahoze bareberera inyungu ze mu muziki. Ku wa 29 Gicurasi 2026 ni bwo Qing Madi uri mu bahanzi b’igitsina gore bagezweho muri Afurika, yashyize hanze iyi EP. Yari iriho indirimbo zirindwi ariko kuri ubu kuri Spotify hasigayeho ebyiri. Abinyujije kuri TikTok, Qing Madi yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’ubushyamirane amazemo iminsi na Joy Tongo ufite inzu y’umuziki yitwa JTon Music yarebereraga inyungu ze. Uyu mukobwa yavuze ko Joy Tongo yiganye umukono we amwiba amafaranga menshi.…

Read More

Polisi yo mu Buhinde yatangaje ko abantu 21 bapfuye abandi benshi barakomereka nyuma y’uko umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa menshi mu majyepfo ya Delhi. Benshi mu baguye muri iyi mpanuka harimo abo mu bihugu by’amahanga, barimo abantu abaturuka muri Aziya y’Amajyepfo na Afurika bari baragiye kwivuza cyangwa baherekeje imiryango yagiye kwivuza. Iyo nyubako iri mu gace ka Malviya Nagar ivugwa ko yacumbikagamo abarwayi n’ababaherekeje bagiye mu Buhinde kwivuza. Abantu barenga 40 batabawe bajyanwa kwa muganga. Ntiharamenyekana umubare w’abari muri iyi nyubako, ndetse n’icyateye inkongi. Umuyobozi Ushinzwe ubutabazi bw’ahafashwe n’inkongi, AK Malik ati “Umuriro wazimijwe vuba cyane, mu gihe gito. Ubu twatunganyije…

Read More

Akarere ka Nyagatare kagaragajwe nk’akarere gafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ikorwa ry’isuzuma ry’Igipimo cy’Ubwiyongere bw’Intege nke ziterwa n’Imihindagurikire y’Ibihe (National Climate Change Vulnerability Index Assessment) ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Kamena na REMA. Iri suzuma ryakorewe ingo 2,568, ryashyize ku rutonde uturere twose 30 tw’u Rwanda hashingiwe ku rwego ingo zifiteho intege nke imbere y’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Amanota y’ubwiyongere bw’izo ntege nke ari hagati ya 0 na 1, aho uko amanota yiyongera, ari nako byerekana ko abaturage bahura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bafite ubushobozi buke bwo kuzihanganira. Kubura amazi meza yo kunywa ni…

Read More

Imikino ya gicuti mpuzamahanga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, yari gukinira i Marrakech muri Maroc muri uku kwezi yasubitswe nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). FERWAFA ivuga ko yagejejweho ubutumwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) buyimenyesha ko “iyo mikino itemewe kubera impamvu z’umutekano”. Amakuru amwe avuga ko FRMF yafashe icyo cyemezo nk’ingamba yo kwirinda ubwandu bw’ikiza cya Ebola mu gihe icyo cyorezo kitaragaraga mu Rwanda. Ebola yamaze kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, muri Repubilika ya Demokarasi ya Congo aho yiganje, ndetse no muri Uganda. Biravugwa ko icyo cyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc kireba n’andi…

Read More