Author: Bvn Rwanda News

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko nta mpamvu abona yo guhura imbonankubone na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ngo baganire ku buryo intambara iri hagati y’ibihugu byombi yarangira. Ibi Putin yabivuze nyuma y’uko Zelensky amwandikiye ibaruwa imusaba ibiganiro, avuga ko bidakwiye gukomeza gutegereza ko intambara ya Ukraine yongera kuba ikibazo cy’ingenzi mu byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyize imbere. Zelensky yasabye kandi ko habaho agahenge k’imirwano. Putin yavuze ko iyo baruwa yari irimo amagambo “atari meza”, ashimangira ko ibiganiro by’amahoro ari byo bikwiye kubanza mbere y’uko habaho agahenge. Yavuze ko agahenge katari kugira icyo kamara u Burusiya, ahubwo…

Read More

Urukiko rwa Bamako muri Mali rwakatiye maneko w’u Bufaransa witwa Yann Christian Bernard Vezilier igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gukura Perezida Assimi Goïta ku butegetsi. Yann ni umukozi w’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe iperereza n’umutekano (DGSE) ariko yanakoraga muri Ambasade yabo muri Mali nk’umujyanama wayo wa kabiri, afite sitati y’umudipolomate. Tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yari mu Mujyi wa Bamako, yatawe muri yombi n’abantu bari bafite intwaro, bahishe amasura, biza kumenyekana ko ari abakozi b’urwego rw’iperereza rwa Mali. Icyo gihe hafashwe n’abandi bofisiye bakuru 10 mu Ngabo za Mali barimo abajenerali babiri. Akimara gutabwa…

Read More

Bruce Melodie na The Ben bahuriye mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyanitabiriwe n’abafana babo, batangira guhigana ubutwari mbere yo gutangira ibitaramo byiswe ‘Summer Country Tour’. Ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje aba bahanzi, cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 5 Kamena 2026, kiyoborwa na Jado Castar. Uretse abanyamakuru n’abafana cyari cyanatumiwemo abandi bahanzi, barimo Danny Vumbi, Niyo Bosco, RunUp, Diez Dola na Jose Chameleone. Ubwo Jado Castar wari uyoboye iki kiganiro yabazaga Bruce Melodie na The Ben icyo abakunzi babo bakwitega muri ibi bitaramo bagiye guhuriramo, The Ben yagize ati “Nibaza ko mu Ntara tugiye guca impaka cyane.” Bruce Melodie we…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bizatangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 06 Kamena 2026, Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho litiro ya mazutu yazamutse ku buryo bugaragara mu gihe iya lisansi itahindutse. Nk’uko itangazo rya RURA ribigaragaza, litiro ya lisansi yagumye ku 2.938 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yavuye kuri 2.205 Frw igera kuri 2.927 Frw, bivuze ko yiyongereyeho 722 Frw kuri litiro imwe. RURA yavuze ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, ariko ko Leta yakomeje gutanga inkunga mu rwego rwo kugabanya uburemere…

Read More

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza ku wa 4 Kamena 2026, abo byemejwe ko bari bamaze kwandura icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo bageze kuri 452 barimo 81 bapfuye. Umubare w’abo byatangajwe ko bamaze kwandura iki cyorezo wiyongereho abantu 71 mu masaha 24, kuko kugeza tariki ya 3 Kamena byari byemejwe ko handuye abantu 381. Iyi Minisiteri yatangaje ko Intara ya Ituri ari yo yiganjemo abanduye Ebola, kuko 94% by’abanduye ari abaho, abandi bakaba abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ubusanzwe, ibipimo byafatwaga abafite ibimenyetso bya Ebola byasuzumirwaga muri laboratwari…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano wasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko kumufunga by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa, ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, ifungiranwa ry’umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwangiza ikintu cy’undi n’ibindi. Nubwo Yampano yagaragaje ko yahawe imbabazi n’umugore we akabishingiraho asaba ko yafungurwa by’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko izo mbabazi butazihaye agaciro kuko uregwa atemera ibyaha byose. Icyemezo cy’Urukiko cyagombaga gusomwa ku wa 5 Kamena 2026, ariko cyasubitswe kubera ibibazo byabayeho mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu nkiko rya…

Read More

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza batangaje ko bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano, AI, mu gukora ubwoko bushya bw’urukingo rushobora gufasha mu guhangana n’amoko menshi ya virusi, by’umwihariko Coronavirus. Aba bashakashatsi bavuga ko ari ubwa mbere igice cy’ingenzi cy’urukingo gitegurwa mu buryo bwuzuye na AI, hanyuma urwo rukingo rukageragerezwa ku bantu. Urwo rukingo rwateguriwe gufasha umubiri kumenya no kurwanya amoko yose ya coronavirus, harimo ubwoko butandukanye bwa Covid-19 n’izindi virusi zishobora kuba ziri mu nyamaswa ariko zikaba zishobora kuzanduza abantu mu gihe kizaza, zigateza icyorezo gishya. Nubwo ubu bushakashatsi bukiri mu ntangiriro, abahanga bavuga ko bushobora guhindura uburyo Isi…

Read More

Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi, Shakira, hamwe n’umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Burna Boy, bagiye guhurira ku rubyiniro bwa mbere baririmba indirimbo “Dai Dai”, indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu muhango wo gutangiza iri rushanwa uzabera muri Mexico. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryatangaje ko aba bahanzi bazasusurutsa abafana mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’Isi cya 2026 uteganyijwe ku wa 11 Kamena 2026 kuri Stade ya Mexico City, mbere y’umukino wa mbere w’iri rushanwa rizakurikirwa n’imbaga y’abarenga miliyari ku Isi yose. Indirimbo “Dai Dai” ni yo ndirimbo yatoranyijwe nk’iyemewe y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ikaba yaranakozwe mu rwego rwo gushyigikira…

Read More

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye kugirana ibiganiro imbonankubone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu rwego rwo gushaka uko intambara imaze igihe ihuza ibihugu byombi yarangira. Mu ibaruwa ifunguye yandikiye Putin, Zelensky yavuze ko bitaba bikwiye ko Ukraine itegereza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongera kwita kuri iki kibazo cy’iyi ntambara mu gihe bisa n’aho zihugiye mu ntambara ya Iran. Zelensky yavuze ko amahoro ashobora kugerwaho binyuze mu biganiro bitaziguye hagati ya Ukraine n’u Burusiya, asaba ko habaho agahenge ku mirwano mu gihe ibiganiro byaba biri kuba. Icyakora, Putin yari yabanje kuvuga ko adashyigikiye ako gahenge. Leta y’u…

Read More

Umuhanga mu bukungu w’Umudage, Joachim Klement, wamamaye kubera kuraguza umutwe, akamenya neza amakipe azatwara Igikombe cy’Isi, bikaba ibyo yavuze byarabaye impamo inshuro eshatu zikurikiranya, yongeye gutungurana avuga ko u Buholandi ari bwo buzegukana Igikombe cy’Isi cya 2026. Klement yatangiye gukoresha uburyo bwe bwo kuraguza umutwe mu 2014, ubwo yashyiragaho uburyo agenzura amakipe ashingiye ku buryo yitwaye. Icyo gihe yavugaga ko u Budage buzegukana Igikombe cy’Isi cyaberaga muri Brésil. Byaje kuba impamo, u Budage butsinda Argentine ku gitego cya Mario Götze cyabonetse mu minota y’inyongera. Ubwo buryo bwe, bwongeye kuba impamo nyuma yo guhamya ko u Bufaransa buzacyegukana mu 2018 mu…

Read More