Author: Bvn Rwanda News

Inzu y’imideli yo mu Butaliyani iri mu zikomeye ku Isi, Prada yamuritse umwenda uzajya wambarwa n’ababahanga mu by’isanzure b’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA bagiye mu isanzure no ku Kwezi. Ni nyuma y’uko iyi nzu y’imideli ya Prada itangaje ko ifite gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu isanzure. Uyu mwenda ukozwe mu buryo bw’ipantalo n’umupira. Wakozwe na Prada ku bufatanye n’Ikigo gikora ibikoresho byifashishwa mu isanzure cyitwa Axiom Space. Wakozwe mu buryo uwambaye agira ubushyuhe buringaniye ndetse akumva atabangamiwe. Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Prada, Lorenzo Bertelli, yavuze ko uyu mwenda ukoranywe ubuhanga kubera ko iyi nzu…

Read More

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, Karim Khan, yahagaritswe ku mirimo ye mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ashinjwa. Komite Nshingwabikorwa ya ICC yafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ya Khan mu nama idasanzwe y’ibihugu 125 bigize urwo rukiko, kugira ngo bisuzume ahazaza he ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru. Iki cyemezo gishobora no kuganisha ku itora ryo kumukura burundu ku mirimo. Komite igizwe n’ibihugu 21 yemeje ku bwiganze bw’amajwi ko Khan yagaragaje imyitwarire mibi ikomeye ifitanye isano n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibyo birego byatanzwe n’umugore bakoranaga ku cyicaro cya ICC i La Haye, bivugwa ko byabaye…

Read More

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko buri gukoresha miliyoni zirenga 420 Frw mu gusana amakusanyirizo y’amata atakijyanye n’igihe. Amakusanyirizo atandatu ari gusanwa arimo MCC Mizingo, MCC Coderu, MCC Gitwa, MCC Bugeshi, MCC Mudende na MCC Nkomane. Imirimo yo gusana aya makusanyirizo yatangiye tariki 20 Gicurasi 2026. Izamara amezi atatu. Gusana ikusanyirizo ry’amata rya Mizingo bizatwara arenga miliyoni 82 Frw, irya Coderu bitware miliyoni 66 Frw na ho gusana irya Mudende bitware miliyoni 73 Frw. Gusana ikusanyirizo rya Nkomane bizatwara miliyoni 74 Frw, irya Gitwa ritware miliyoni 67 Frw mu gihe irya Bugeshi rizatwara miliyoni 62 Frw. Ubusanzwe amakusanyirizo y’amata (Milk…

Read More

Urupfu rwa Nyirabagande Drocelle Fridaus wamamaye nka “Langwida” mu ikinamico Urunana rwasize icyuho mu mitima y’abamumenye ndetse n’abakoranye na we mu rugendo rw’ubuhanzi rwamaze imyaka myinshi. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru y’itabaruka rye, inkuru yemejwe n’Urugaga rwa Urunana Development Communication ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye. Edouard Bamporiki, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yanditse amagambo agaragaza uburemere bw’icyo gihombo ku bantu basangiye na we urugendo rw’ubuhanzi. Abinyujije ku rubuga rwa X, Bamporiki yavuze ko yahuriye na Langwida mu rugendo rw’Inganzo…

Read More

Umuherwe akaba n’uwashinze sosiyete ya Microsoft, Bill Gates, yatangaje ko igice kinini cy’amafaranga agera kuri Miliyari 200 z’Amadolari ya Amerika azatangwa n’Umuryango wa Gates Foundation mu myaka 20 iri imbere, azakoreshwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika. Ibi yabitangarije ku cyicaro cy’African Union kiri i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika gukomeza gushora imari mu buzima, uburezi no guteza imbere ikoranabuhanga kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza. Bill Gates yavuze ko aherutse gufata icyemezo cyo gutanga hafi umutungo we wose mu bikorwa by’ubugiraneza mu myaka 20 iri imbere, agaragaza ko Afurika ari yo izahabwa umwanya…

Read More

Kuva ku mugoroba wo ku wa 7 Kamena 2026, Nemeye Platini ari mu bitaro bya CHUK aho arwariye, gusa Umuyobozi wa KINA Music, Ishimwe Clement yavuze ko atarembye byo guca igikuba. Ibi Ishimwe Clement yabigarutseho mukiganiro n’abanyamakuru ubwo yari abajijwe niba koko uyu muhanzi arwaye bikomeye nk’uko byari byatangiwe kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga. Ishimwe Clement yavuze ko “Nibyo koko ararwaye ariko ntabwo bikomeye byo guca igikuba, yagiye kwa muganga ku wa 7 Kamena 2026 birangira arayeyo ariko igihe icyo aricyo cyose yataha kuko ntabwo bikomeye cyane.” Nubwo yirinze kugaruka ku burwayi bwa Platini, Ishimwe Clement yavuze ko uyu muhanzi aherutse…

Read More

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko abanyamahanga umunani bagize uruhare mu rugomo rwakorewe umumotari bamaze gutabwa muri yombi ndetse bari gukurikiranwa ku buryo mu bihano bazahabwa hashobora kubamo no koherezwa mu bihugu byabo. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bahonda moto, abandi bagatera amabuye. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2026. Abaturage bavuze ko aba banyamahanga barimo abiga muri INES Ruhengeri. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye B&B Kigali ko hamaze gufatwa abanyamahanga umunani babigizemo uruhare kandi bari gukurikiranwa. Ati “Kugeza ubu hamaze gufatwa ababigizemo uruhare, ubwo ni abanyamahanga umunani…

Read More

Abaturage bo muri Malawi barenga 150 bavuye muri Afurika y’Epfo kubera ibikorwa by’urugomo rushingiye ku rwango rw’abanyamahanga rufitiwe ababa muri Afurika y’Epfo. Inzego zitandukanye muri Malawi zatangaje ko abo baturage 150 bakoresheje inzira yo ku butaka, kuko bavuye muri Afurika y’Epfo mu modoka. Igikorwa cyo gukura abo baturage muri Afurika y’Epfo gikurikiye urugomo bagiye bakorerwa mu bice batuyemo aho bamaganwaga n’abenegihugu babashinja kuba mu gihugu cyabo binyuranyije n’amategeko. Amakuru agaragaza ko abo baturage basangwaga aho batuye, bagaterwa ubwoba n’abaturage urugo ku rundi ndetse hari n’abaturage babiri bo muri Mozambique biciwe mu gace ka Mossel Bay. Benshi mu banya-Malawi bari muri…

Read More

Kuva mu ijoro ryo ku wa 7 Kamena 2026, Israel na Iran byarasanye byifashishije misile nyuma y’iminsi impande zombi ziterana amagambo mu gihe cy’agahenge kagizwemo uruhare na Pakistan na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aka gahenge byitwaga ko kari hagati ya Amerika na Iran kasize ibibazo byinshi bitarasubizwa birimo niba Israel yaragombaga guhagarika ibitero ku birindiro bya Hezbollah muri Liban, kuri Hamas mu Ntara ya Gaza no ku Ba-Huthi muri Yemen. Iyi mitwe yitwaje intwaro ni ingenzi cyane kuri Iran, kuko abakurikiranira hafi amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati bahamya ko ikora nk’ingabo Iran yifashisha mu gushyira igitutu kuri Israel,…

Read More

Nyirabagande Drocelle Fridaus, wamamaye cyane nka “Langwida” mu ikinamico Urunana, yitabye Imana azize uburwayi. Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe n’ubuyobozi bwa Urunana Development Communication ndetse n’abaturage bo mu Mudugudu wa Itetero, mu Murenge wa Nyamirambo, aho yari atuye. Nyakwigendera yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aza kuba umwe mu bantu bakunzwe cyane kubera uburyo yakinaga neza imico itandukanye yagaragaraga muri iyi kinamico imaze imyaka myinshi ikurikiranwa n’abatari bake mu Rwanda. Urupfu rwa Langwida rwashenguye benshi bamumenye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi no gutanga ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda…

Read More