Author: Bvn Rwanda News

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igihugu gikomeje gushishikariza abashoramari batandukanye mu bijyanye n’inganda kugira ngo rubone inganda ziteranyiriza mu gihugu imodoka z’amashanyarazi na bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Byagarutsweho na Prudence Sebahizi wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, abagezaho Politiki y’Igihugu yo guteza imbere inganda yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2024, ikazageza mu 2034. Sebahizi yatangaje ko muri rusange inganda zo mu Rwanda zikora ku kigero cya 57% ariko hari gahunda yo gukora ibishoboka byose ngo zibashe gukora ku kigero cya 100%. Uretse kubakira ubushobozi no korohereza inganda zikorera mu Rwanda zikabasha…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko akunda “izamuka ry’ibiciro”, mu gihe imibare mishya igaragaza ko inflation muri Amerika yazamutse ku muvuduko ukomeye kurusha iyagaragaye mu myaka itatu ishize. Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe Ibarurishamibare ku Murimo muri Amerika (BLS) yerekana ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byazamutse ku kigero cya 4.2% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize. Ibi bivuze ko inflation yiyongereye ivuye kuri 3.8% yari iriho muri Mata. Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’amashanyarazi, nyuma y’umwuka mubi n’imirwano byakurikiye amakimbirane hagati ya…

Read More

Umuhanzikazi Bwiza Emerance wamamaye mu muziki nka Bwiza, agiye gutaramira muri Zambia mu rugendo rwe rw’ibitaramo bizenguruka Isi byiswe “Home World Tour” bigamije kumenyekanisha album nshya yise “Mu rugo” yitegura gushyira hanze. Uyu mukobwa ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music, akomeje kwagura amaboko mu muziki we mu rwego rwo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu u Rwanda ruri kwitegura kumubona akorera amateka imbere y’abanya-Zambia. Uretse kuba azataramira muri Zambia ku itariki ya 11 Nyakanga 2026, Bwiza agiye kubanza kuzengurukana Igihugu na Bruce Melodie, The Ben na Kitoko mu bitaramo bya Summer Country Tour. Mu minsi…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye biturutse ku ikosa ry’iki gihugu cy’abaturanyi kidafite ubushake bwo kubana neza. Umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamba biturutse ku mwuka mubi watewe n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ryakozwe n’Abarundi muri Gicurasi 2015, bamwe muri bo bagahungira mu Rwanda, u Burundi bufunga imipaka. Mu 2022, ibihugu byombi byariyunze, imipaka irafungurwa ariko mu mpera za 2023 umubano wongera kuzamba, nyuma y’igitero umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye muri zone Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, u Burundi bwongera gufunga imipaka muri Mutarama 2024. Kuri iyo nshuro,…

Read More

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran yatinze cyane kugera ku masezerano n’Amerika, bityo ubu igomba “kwishyura ikiguzi” cy’iyo myitwarire. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku wa gatatu, Trump yavuze ko Iran iri mu bibazo bikomeye, anashinja iki gihugu gutanga amagambo menshi ariko nta bikorwa bifatika bifatika bikurikira. Yagize ati: “Umugome wo mu Burasirazuba bwo Hagati ubu yatsinzwe,” ashimangira ko Iran yanze amahirwe yo kugera ku masezerano yashoboraga kuyifasha. Yongeyeho ati: “Batinze cyane kugera ku masezerano yari kubabera meza kurushaho. Ubu rero bagomba kwishyura ikiguzi cyabyo.” Ibi bibaye mu gihe umwuka…

Read More

Mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo za bisi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, abashoferi barenga 90 bamaze guhagarikwa ku kazi nyuma yo gufatanwa kwakira amafaranga y’abagenzi mu ntoki. Ibi byatangajwe na Oswald Abenawe, ushinzwe ibikorwa byo gutwara abagenzi muri sosiyete nshya ya Ecofleet Solutions, yashyiriweho guhuza no kugenzura ibikorwa byo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali. Abenawe yavuze ko mu byumweru bitatu gusa iyi sosiyete itangiye ibikorwa byayo, hamaze gufatwa abashoferi benshi binyuze muri camera z’umutekano zashyizwe muri bisi. Yagaragaje ko buri modoka ifite camera nyinshi zifasha gukurikirana ibikorwa byose bibera imbere mu…

Read More

Iran yatangaje ko yagabye ibitero ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Bahrain, Jordan na Kuwait, mu rwego rwo kwihorera nyuma y’ibitero Amerika yagabye mu majyepfo ya Iran. Ingabo zirinda impinduramatwara muri Iran (IRGC) zavuze ko zateye icyicaro cy’Ingabo za Amerika zikorera mu mazi zizwi nka Fifth Fleet cyiri muri Bahrain ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Amerika cyiri muri Jordan. Kuwait nayo yatangaje ko yagabweho ibitero biturutse muri Iran. Ku ruhande rwa Amerika, ubuyobozi bw’Ingabo zayo muri Tuweli yo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwagabye ibyo bwise “ibitero byo kwirwanaho” nyuma y’uko kajugujugu ya gisirikare yo mu bwoko…

Read More

Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma raporo yasohowe na Human Rights Watch kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 10 Kamena 2026, isanga ari inyandiko ibogamye cyane, yatoranyije, irangwa n’ibintu bidasobanutse neza, kandi idahuye n’ukuri kuri aho ibintu bibera. Mu itangazo yashyize ahagaragara ivuga kuri iyi raporo, AFC/M23 ivuga ko uyu muryango, uvuga ko urengera uburenganzira bwa muntu, wibanda cyane cyane kuri AFC/M23, mu gihe woroshya cyangwa ukirengagiza rwose ibyaha bikomeye byakozwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu buryo ngo butera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye no kutabogama kwa HRW no ku kwizera imyanzuro yayo. Ibirego byo kwinjiza abantu mu gisirikare ku…

Read More

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangiye gushaka ibigo bibifitiye ubushobozi bishobora kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi. Ibi bikorwa bizakorwa ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Ambasade y’u Rwanda muri Luxembourg. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ibigo bizatoranywa bizaba bifite inshingano yo kwamamaza Visit Rwanda mu bihugu birimo u Bufaransa, Luxembourg, Monaco, Espagne, u Butaliyani na Portugal. Ibyo bikurikiye ibiheruka gutangazwa ko ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze za Amerika hifuzwa abafasha u Rwanda kwamamaza Visit Rwanda muri USA,…

Read More

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire ukomeje kwigaragaza muri sinema mpuzamahanga yinjiye mu banyamuryango ba European Film Academy, isanzwe ihuza abakinnyi, abayobozi n’inzobere zinyuranye mu ruganda rwa sinema mu Burayi. Kwinjira muri iri huriro si ikintu gihabwa buri wese. ‘European Film Academy’ itanga ubunyamuryango ku bakora sinema basanzwi bafite ibikorwa bifatika byanamenyekanye. Ubunyamuryango ba ‘European Film Academy’ buhabwa abakinnyi, abayobozi ba filime, abanditsi n’abatunganya filime basabwa kuba baragize uruhare rugaragara nibura muri filime eshatu ndende zerekanwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye. Ku rundi ruhande ariko abegukanye cyangwa bahataniye ibihembo bikomeye bya sinema na bo bahabwa amahirwe yo kwinjira muri iri huriro. Eliane Umuhire…

Read More