- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Itsinda ry’abagabo bitwaje intwaro barashe urufaya rw’amasasu mu gace ka Cleveland ko mu burasirazuba bw’Umujyi wa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo hapfa abantu 12 abandi icyenda barakomereka. Johannesburg ni umwe mu mijyi minini ya Afurika y’Epfo yakunze kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikoresha intwaro. Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko gitero cyabaye ku mugoroba wo ku wa 9 Kamena 2026 mu gace karangwamo imiturire y’akajagari, inavuga ko yahise itangira guhiga abasaga 10 bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi. Amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bagizi ba nabi bageze muri ako gace bari mu modoka…
Mu gihe abakunzi b’umuziki nyarwanda bakomeje kwibaza niba umunsi umwe bazabona The Ben na Bruce Melodie bahuriye mu ndirimbo imwe, amakuru mashya agaragaza ko aba bahanzi bombi bamaze gushyirwa kuri Album nshya y’itsinda rya Tuff Gang, ibintu byongera ibyizere by’abifuza kubona amazina yabo agaragara ku mushinga umwe. Ibi byatangajwe na Fireman, umwe mu bagize Tuff Gang, wavuze ko Album yabo nshya yitwa “Umutwaro” yamaze kurangira kandi ko izaba iriho ibyamamare bitandukanye birimo The Ben na Bruce Melodie. Tuff Gang ni rimwe mu matsinda y’abaraperi yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Hip Hop nyarwanda. Rigizwe na Bull Dogg, Fireman, Green P,…
Artan, watowe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) nk’umusifuzi mwiza w’umwaka wa 2025, yangiwe kwinjira muri Amerika ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Miami. Kuri ubu ari muri Turukiya. Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika ntibarasobanura impamvu yatumye Artan asubizwa inyuma. Ariko Somalia iri mu bihugu byafatiwe ibihano n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump, birimo gukumirwa mu bijyanye n’ingendo zijya muri Amerika. Nyuma yo kuganira n’abayobozi ba Amerika, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) ryatangaje ko Artan atazitabira imikino y’Igikombe cy’Isi. Mu itangazo ryaryo, FIFA yagize iti: “FIFA yemeza ko umusifuzi Omar Abdulkadir Artan atazashobora kwitabira imyitozo no gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cya…
Abashinzwe umutekano muri Uganda bataye muri yombi Abanye-Congo batanu bagerageje kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yugarije uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda igaragaza ko i Kampala hamaze kugaragara abantu 19 banduye Ebola barimo 14 baturutse mu Burasirazuba bwa RDC. Muri rusange, abantu bane ni bo bamaze gukira mu gihe babiri bishwe n’iki cyorezo. Mu rwego rwo gukumira iki cyorezo, Leta ya Uganda yafashe icyemezo yo gufunga by’agateganyo imipaka yayo na RDC, yohereza ku mipaka abashinzwe umutekano barimo abasirikare kugira ngo babacungire hafi. Ku…
Akarere ka Nyaruguru bwungutse hoteli ebyiri zije kongera itangwa rya serivisi zinoze ku macumbi akenerwa n’abakengerarugendo bajya mu ngendo nyobokamana i Kibeho. Ni hoteli zirimo Hotel Kibeho yubatswe na Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, ifite ibyumba 36 iri kugana ku musozo. Izuzura itwaye asaga miliyari 2.2Frw. Hari kandi Pacis Hotel y’Abenebikira igiye kuzura itwaye asaga miliyari 1.8 Frw. Iyi hoteli yaraguwe yongerwaho ibyumba 46 ndetse n’ibindi byumba rusange (dortoirs) bishobora kwakira abasaga 120, ibiyiha ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 300. Umubikira wo mu Muryango y’Abenebikira, Umutesi Marie Emilienne, ukorera muri Pacis Hotel, yabwiye IGIHE ko iyi hoteli na mbere yose yubatswe…
Uruganda rwa SKOL rwatangaje ko rwahagaritse imikoranire yari imaze imyaka 12 hagati yarwo n’Ikipe ya Rayon Sports rwari rubereye umuterankunga mukuru Mu itangazo ryagiye hanze SKOL yavuze ko nubwo amasezerano yo kuba umufatanyabikorwa wayo mukuru yarangiye, ibyo bidasobanuye iherezo ry’umubano wayo na Rayon Sports, ahubwo ko impande zombi zikomeje ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bushya bw’imikoranire ishobora kugirira akamaro buri ruhande.Nk’uko SKOL yabitangaje abayobozi bayo bamaze igihe bagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku hazaza h’ubufatanye bwabo, hagamijwe gushaka uburyo burambye bwafasha iyi kipe gukomeza kugera ku ntego zayo z’iterambere. Muri ibyo biganiro, SKOL yagaragaje igitekerezo cyo kuva ku buryo yari isanzwe…
Umunyamakuru akaba n’umu-Dj, Phil Peter yateguje igitaramo cya Ivy Filipiano Fest kizabera mu karere ka Rubavu kikaba kikazanaherekeza ibyo The Ben na Bruce Melody bazakorera muri aka Karere. Ku itariki ya 05/07/2026 mu karere ka Rubavu kuri Nengo Eden Park Motel, hazaba hari ibirori bikomeye byateguwe na Dj Phil Peter bigamije gufasha abantu kuryoherwa n’umuziki ndetse no kwishima. Ni ibirori bizaba bidasanzwe muri aka Karere kuko ku itariki ya 4/07/2026 ni bwo The Ben na Bruce Melodie bazaba bahakoreye igitaramo gisoza ibitaramo bagiye gukora bya Summer Country Tour. Uretse kandi abo bahanzi bazaba babanje gushyira abantu mu mwuka wo kumva uburyohe…
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko mu 2018 yanyuze mu bihe bikomeye byamugejeje ku rwego rwo gutekereza kwiyambura ubuzima, bitewe n’ihungabana n’igitutu gikabije yari afite mu rugendo rwe rwa muzika. Uyu muhanzikazi wegukanye ibihembo bitandukanye yavuze ko n’ubwo icyo gihe yari mu bihe byiza by’umuziki we, inyuma y’ibyo abantu babonaga yari aremerewe n’ibibazo by’amarangamutima byamukururiraga kwiheba. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sheebah yavuze ko hari igihe yumvaga nta muntu umwitayeho ndetse akumva ko aramutse acecetse burundu cyangwa akava ku Isi, abantu benshi babyakira nk’igisubizo ku byo bamuvugagaho. Yagize ati: “Buri muhanzi agera igihe akumva nta muntu umwitayeho. Hari n’igihe…
Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri ba Kaminuza Yigenga ya Kigali ULK, ULK Polytechnic Institute (UPI) ndetse na Glory Academy, bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko ruyigamo rubwirwa ko rukwiriye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nddetse bakanagoreka amateka y’u Rwanda. Ni igikorwa cyabaye ku wa 5 Kamena 2026, abacyitabiriye babanza gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira abasaga ibihumbi 259 barushyinguwemo. Hakurikiyeho ibiganiro bigaruka ku mateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni, nyuma yabwo, amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yayo. Umusesenguzi w’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda…
Abayobozi bo muri Burkina Faso batangaje ko babaye bahagaritse amarushanwa yose y’ubwiza kugeza igihe hazashyirirwaho andi mabwiriza, kuri ubu arimo gutegurwa kugira ngo atangire gukurikizwa. Irushanwa nyamukuru rya ‘Miss Burkina’, hamwe n’irushanwa rya ‘Miss’ wa Kaminuza muri Burkina Faso, ni amwe mu marushanwa akomeye arebwa n’iki cyemezo. Umunyamakuru wo muri Burkina Faso yabwiye BBC ko ayo marushanwa yagize uruhare rukomeye mu by’umuco ndetse akagarukwaho mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba. Mu itangazo yasohoye ku wa 08 Kamena 2026, minisiteri y’umuco muri Burkina Faso yavuze ko intego zayo ari ukugenzura neza itegurwa ry’ayo marushanwa, akunze kunengwa ko…
