Author: Bvn Rwanda News

Mu Karere ka Nyamasheke, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ubuyobozi bwa Eglise Methodiste Lible au Rwanda (EMLR) kubaka ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ku cyicaro cya conference ya Kibogora, bavuga ko byabafasha gukira ibikomere no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere. Ni igitekerezo cyatanzwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abakirisitu, abaririmbyi n’abashumba b’iri torero bishwe muri Jenoside bigizwemo uruhare n’abarimo abayoboke b’amadini n’amatorero. Icyo gikorwa cyabaye ku wa 6 Kamena 2026 cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke no guha inka uwarokotse Jenoside utishoboye mu rwego rwo kumufasha mu rugendo rwo kwiyubaka.…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Peter Okoye, yatangaje ko agiye gukurikiza amategeko akarega umuntu wifashishije urubuga rwa X yibasira nyina utakiriho, aho yamwanditseho amagambo asebya nyina, Madamu Josephine Okoye. Peter Okoye, uzwi cyane ku izina rya Mr. P, ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umubyinnyi ndetse n’utunganya umuziki wo muri Nigeria. Yamenyekanye cyane ubwo yari umwe mu bagize itsinda rya muzika rya P-Square, yaririmbanagamo n’impanga ye Paul Okoye. Ibi byakurikiye ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n’umuntu umwe wavuze ko Josephine Okoye, wari uwo mu bwoko bw’Aba-Igbo, yaba yararwanyije ubukwe bw’umuhungu we Peter Okoye n’umugore we Lola Omotayo kubera ko akomoka mu bwoko bw’Aba-Yoruba.…

Read More

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje ibikorwa byo kwiyubaka mbere y’umwaka w’imikino wa 2026/27, itangaza ko yasinyishije umukinnyi wo hagati Nisingizwe Christian uzwi nka “Bebeto”, wakiniraga Mukura Victory Sports, amasezerano y’imyaka ibiri Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba myugariro (defensive midfielder), yari amaze igihe ari mu biganiro na Rayon Sports kuva muri Mata 2026, mbere y’uko shampiyona ya 2025/26 irangira. Impande zombi zaje kumvikana ku buryo bwa nyuma, maze umukinnyi yemera kwerekeza muri Gikundiro nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Mukura VS. Nisingizwe yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Mukura VS, aho yari asanzwe abanza mu kibuga ndetse akagaragaza…

Read More

Umuhanzi w’Umurundi Kirikou Akili, uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu gihugu cye, arembeye mu Bufaransa nyuma yo gufatwa n’uburwayi butunguranye bwatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Amakuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, avuga ko uyu muhanzi yafatiwe n’ikibazo cy’uburwayi mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa, aho yari amaze iminsi ari mu rugendo rw’ibitaramo. Bivugwa ko nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi bukomeye, hahise hiyambazwa imbangukiragutabara yamujyanye kwa muganga kugira ngo yitabweho byihuse. Yajyanywe mu bitaro bya Hopital Saint Philibert, aho abaganga bahise batangira kumwitaho. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kirikou Akili ari kwinjizwa mu modoka…

Read More

Ihuriro AFC/M23 rikomeje kugenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyizeho abayobozi bashya bazayobora inzego z’ibanze mu duce rigenzura, mu rwego rivuga ko rugamije kunoza imiyoborere n’imitangire ya serivisi ku baturage. Izi mpinduka zatangajwe ku wa 6 Kamena 2026, aho abayobozi bashya bahawe inshingano mu Mujyi wa Bukavu, muri za teritwari zitandukanye ndetse no mu mijyi mito iri muri iyi ntara. Kyalangalilwa Mulondani Nicolas yagizwe Meya mushya w’Umujyi wa Bukavu, mu gihe Nyota Luandja Celine yagizwe Meya wungirije. Komine eshatu zigize uyu mujyi, ari zo Bagira, Ibanda na Kadutu, na zo zashyiriweho…

Read More

Urugaga rw’Abaganga Babaga mu Rwanda rwerekanye ko ubuke bw’abaganga b’inzobere mu kubaga indwara zitandukanye bukomeje kuba ikibazo gikomeye, bigatuma bamwe mu barwayi batinda kubona serivisi zo kubagwa, aho hari n’abategereza kugeza ku myaka ibiri mbere yo kubagwa. Ibi byagarutsweho ku wa 5 Kamena 2026 mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje abaganga babaga bakorera mu bitaro bya Leta n’ibyigenga byibanze kuguteza imbere urwego rw’ubuvuzi. Perezida w’Urugaga rw’Abaganga Babaga mu Rwanda, Prof. Ntirenganya Faustin, yasobanuye ko icyuho cy’abaganga babaga kigihari, bikagira ingaruka ku gihe abarwayi bamarira bategereje serivisi. Yagize ati: “Uyu munsi mu Rwanda dufite abaganga babaga ni 226, mu gihugu gituwe na miliyoni…

Read More

Sosiyete itunganya ubutaka ku buso bunini bugenewe guturwaho igashyiramo ibikorwaremezo birimo imihanda, inzira z’amazi n’ibindi, KTN Rwanda, yegukanye igihembo cy’abantu 100 n’ibigo byakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika. Ibi bihembo byiswe ‘The 100 Legendary African Dignitaries Leadership Conference and Awards 2026’, byatangiwe mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku wa 5 Gicurasi 2026. Bitangwa n’Ikigo cyitwa The Business Executive (TBE) Communications Group cyo muri Ghana gitanga serivsi zijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru, gikorera mu bihugu bitandukanye birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, Amerika no muri Canada. Umuhango wo gutanga ibi bihembo witabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye muri Afurika barimo abanyapolitiki nk’abaminisitiri n’abambasaderi bahagarariye…

Read More

U Burusiya bwatangaje ko Ukraine yagabye igitero karundura cy’indege zitagira abapilote ku Mujyi wa St Petersburg no mu nkengero zawo, mu gihe haberaga umunsi wa nyuma w’inama mpuzamahanga y’ubukungu. Ku wa 6 Kamena 2026, indege zitagira abapilote zirenga 140 ni zo zarashe mu Burusiya. Guverineri w’Intara ya St Petersburg, Alexander Beglov, yasabye abaturajye kuguma mu nzu ku bw’umutekano wabo. Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy asabye Putin Vladimir w’u Burusiya, guhura imbonankubone bakagirana ibiganiro bitaziguye bigamije guhagarika intambara, undi amusubiza ko nta mpamvu abona yo guhura. Perezida wa Ukraine yavuze ko ingabo ze zagabye ibitero…

Read More

Pastor Nshuti Appolinaire, umwe mu Banyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishimiye cyane kubona ikipe ya Arsenal yegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 22 yari ishize idacyegukana, ananyomoza abantu bavuga ko kureba cyangwa gufana umupira w’amaguru ari icyaha. Pastor Nshuti Appolinaire ni Umushumba Mukuru wa Rejoice Room Ministry, akaba n’umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yashakanye na Jenny Umurerwa, mu birori byabaye ku wa 04 Werurwe 2023. Ubukwe bwabo bwatashywe n’ibyamamare nka Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo na Rev. Dr Antoine Rutayisire . Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Nshuti Appolinaire utuye mu Mujyi wa Columbus, muri Leta ya Ohio muri…

Read More

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 6 Kamena 2026, Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zabyutse zirasana nyuma y’iminsi impande zombi ziri mu biganiro by’uburyo zacoca ibibazo bituma zihangana. Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko abasirikare bacyo bakorera mu Burasirazuba bwo Hagati bahanuye drones enye za Iran zoherejwe ku Muhora wa Hormuz kuko zashoboraga guhungabanya umutekano w’ubwato bw’ubwikorezi buwunyuramo. Cyatangaje kandi ko mu rukerera, abasirikare bacyo banarashe site ya radar za Iran ziri muri Goruk no ku Kirwa cya Oeshm mu rwego rwo gukumira ibindi bitero, kandi ko aba basirikare bari maso kugira ngo basubize mu gihe baterwa.…

Read More