- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
- PORTUGAL YAHAGARITSE CRISTIANO RONALDO
- Nyina wa Cristiano yavuze agahinda yatewe n’icyemezo cy’umuhungu we
- KOFFI OLOMIDE YANGIWE KWINJIRA MUEI UGANDA N’ITSINDA RYE
- Twirinde kubera ko twikunze – Minisitiri Mukazayire yagiriye inama urubyiruko
- CELINE DION YAGUYE KURUBYINIRO ARAKOMEZA ARARIRIMBA
- U Burundi: Ibibazo by’amashanyarazi, interineti n’imishahara biri mu bibangamiye itangazamakuru
- Ikote Michael Jackson yambaye mu ndirimbo “Thriller” rigiye kugurishwa mu cyamunara
Author: Bvn Rwanda News
Apple iri hafi gushyira hanze telefoni nshya zo mu bwoko bwa iPhone 18, aho amakuru atandukanye avuga ko muri Nzeri uyu mwaka hashobora kumurikwa iPhone 18 Pro na iPhone 18 Pro Max. Nubwo Apple itaremeza amakuru ku mugaragaro, abakurikiranira hafi ibikorwa byayo bavuga ko iyi sosiyete ishobora guhindura uburyo isanzwe imurikamo telefoni zayo. Bivugwa ko muri uyu mwaka hazabanza kumurikwa iPhone 18 Pro, iPhone 18 Pro Max na telefoni yayo ya mbere izingwa, mu gihe iPhone 18 isanzwe ishobora gusohoka mu 2027. Kimwe mu bintu bitegerejwe cyane kuri iPhone 18 Pro ni impinduka kuri camera. Amakuru avuga ko ishobora kugira…
Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza, John Healey, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakimbirane akomeye yagiranye na Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ku bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ingabo. Healey yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Kane, asobanura ko Guverinoma ndetse n’Ikigega cya Leta banze gutanga amafaranga ahagije akenewe kugira ngo igihugu cyongere ubushobozi bwo kwitegura ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. Mu ibaruwa yandikiye Starmer, yavuze ko u Bwongereza buri mu gihe cy’ibyago bikomeje kwiyongera, ariko ko gahunda nshya y’ishoramari mu rwego rw’ingabo idatanga ubushobozi buhagije bwo gukomeza kurinda igihugu. Yagize ati: “Ntabwo washoboye, kandi Ikigega cya Leta nticyashatse gutanga umutungo igihugu gikeneye kugira…
Umunyamideli akaba n’icyamamare mu myidagaduro muri Uganda, Zari Hassan, yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Shakib Cham nyuma y’imyaka itanu bari bamaze babana, bavuga ko byatewe n’ibibazo byabananiye gukemura. Mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2026, Zari Hassan yavuze ko nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura igihe kirekire, bombi babonye ko ari byiza ko buri wese akomeza inzira ye kubera ibyo yise “amakimbirane atarakomeje gukemuka”. Yagize ati: “Nyuma yo kubitekerezaho no kubisesengura cyane, twabonye ko ari byiza gutandukana kubera ibibazo byananiranye. N’ubwo bitari icyemezo cyoroshye, twumva ari cyo cyiza kuri twese.” Yakomeje avuga…
Abatuye mu kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, barinubira ubujura bw’amatungo mu gihe bavuga ko abakora irondo ry’umwuga barikorera mu gasantire kitwa ku gasima ntibagere ahatuye abaturage. Abaturage mu Midugudu ya Kinunga na Mburabuturo Akagari ka Mburabuturo, mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, nibo bagaragaza ko bugarijwe n’ubujura bwibasira aboroye amatungo magufi . Abaturage bavuze ko mu Mudugudu wabo Mburabuturo ikibazo cy’ubujura cyamaze gufata intera ku buryo nta muturage ukifuza kongera korora amatungo. Umuturage witwa Mutoni utuye mu Mudugudu wa Mburabuturo avuga ko ku cyumweru gishize abajura bari bagiye kwiba ingurube yabo bayibatesha kubera…
Kuri uyu wa 11 Kamena 2026, Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakimbirane yagiranye na Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ku bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ingabo. Healey yatangaje ubwegure bwe, avuga ko Guverinoma n’Ikigega cya Leta (Treasury) banze gutanga amafaranga ahagije akenewe kugira ngo igihugu cyitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga. Mu ibaruwa yandikiye Starmer, Healey yavuze ko igihugu kiri mu gihe cy’“ibyago byiyongera”, ariko ko gahunda nshya y’ishoramari mu rwego rw’ingabo idatanga ubushobozi bukenewe bwo kongerera ingabo ubushobozi bwo kurinda igihugu. Yabwiye Starmer ati: “Ntabwo washoboye, kandi Ikigega cya…
Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahura n’ibibazo bitandukanye bibatera stress, yaba ituruka ku kazi, amasomo cyangwa ibibazo by’ubuzima rusange. Nubwo hari uburyo bwinshi bwo kuyigabanya nko gukora siporo, gutekereza (meditation) cyangwa gufata ikiruhuko, ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari n’uburyo bworoheje kandi bwihishe mu mibanire y’abantu nko gusomana ku ijosi hagati y’abakundana nabwo bushobora gufasha kugabanya stress. Ijosi ni kimwe mu bice by’umubiri bifite uturemangingo twinshi twumva vuba (sensitive nerve endings). Iyo umuntu asomwe kuri iki gice, ubwonko bwakira ubutumwa bwihuse bugatera ibyiyumvo by’akanyamuneza n’ituze. Abashakashatsi bagaragaje ko muri uwo mwanya, umubiri utangira gusohora imisemburo nka oxytocin, izwi cyane…
Umusifuzi w’Umunya-Somalia Omar Abdulkadir Artan wangiwe gusifura mu Gikombe cy’Isi, yahawe kuzasifura umukino wa UEFA Super Cup uzahuza Paris Saint-Germain na Aston Villa. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), ryatangaje ko uyu musifuzi azasifura umukino usumba iyindi kuri uwo mugabane wa UEFA Super Cup. Binyuze mu bufatanye bw’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) na UEFA mu guteza imbere umupira w’amaguru, uyu mukino uzasifurwa n’Umunyafurika. UEFA yemeje ko uzasifurwa na Omar Abdulkadir Artan, Umunya-Somalia wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, nyuma yo gusifura umukino wo…
Akaga, ishyano ariko bikaba n’amayobera. Ibaze ubaye ubabara mu gice cyo hasi cy’umubiri wajya kwisuzumisha bakakubwira inkuru mbi ariko inatangaje ku rundi ruhande. Ukumva muganga arakubwiye ati “igitsina cyawe cyatangiye guhinduka igufa.” Iyi nkuru ibabaje yabwiwe umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akimara kuyumva ahita ata ubwenge ajyanwa kwitabwaho mu cyumba cy’indembe. Uyu mugabo w’imyaka 63 yari agiye kwivuza ivi ryamuryaga ariko anaboneraho kubwira umuganga iby’igitsina cye cyamubabazaga. Yafashwe ibizamini basanga igitsina cye kiri guhura n’ikibazo kibaho gake kizwi ‘‘penile ossification’ ari cyo cyari kiri gutuma intwaro ye igenda ihinduka igufa gake gake. ‘Penile ossification’ iterwa no kwiyubaka…
Nsengiyumva Zaburoni, se wa Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, avuga ko umutima we wuzuye agahinda nyuma y’uko umuhungu we asabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko agasaba ko ahabwa imbabazi n’icyizere akagaruka mu buzima busanzwe. Mu ijwi ryoroshye n’amarangamutima agaragara, Nsengiyumva Zaburoni, umubyeyi w’umuhanzi Yampano, yavuze ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyo ku wa 9 Kamena 2026 cyamusigiye igikomere gikomeye, nyuma yo gutegeka ko umuhungu we afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe akurikiranyweho ibyaha bitatu. Yampano, umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda, akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo: Gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha urumogi n’icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi. Ku…
Umunyarwandakazi Eliane Umuhire, umaze imyaka myinshi yigaragaza muri sinema mpuzamahanga, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe nyuma yo kwinjizwa mu banyamuryango bashya ba European Film Academy mu mwaka wa 2026. Uyu mwaka, European Film Academy yakiriye abanyamuryango bashya 640 baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi, bituma umubare w’abagize iri huriro ugera ku banyamwuga ba sinema 5,700 bakomoka mu bihugu 60. European Film Academy ni umwe mu miryango ikomeye muri sinema y’u Burayi, ihuza abakinnyi ba filime, abayobozi, abanditsi, abatunganya filime n’izindi nzobere zifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru ruganda. Kwinjira muri uyu muryango bifatwa nk’icyubahiro gikomeye kuko ubunyamuryango buhabwa…
