- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Umunyamakuru wamamaye cyane mu biganiro bya siporo kuri Radio Rwanda, Fidele Kajugiro Sebarinda, yitabye Imana azize uburwayi. Urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026, nyuma y’igihe yari amaze arwaye mu buryo bukomeye. Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko Kajugiro yaguye kwa muganga nyuma yo kujyanwayo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu. Abamwegereye bavuga ko yari amaze igihe arwana n’uburwayi, aho kuva mu mwaka ushize yajyaga aremba akajyanwa kwa muganga akavurwa agataha. Kajugiro Sebarinda yari umwe mu banyamakuru ba siporo bubashywe cyane mu Rwanda, by’umwihariko mu myaka yakoraga mu yahoze ari…
Abakozi b’uruganda rukora amarangi rwa Ameki Color, basabwe gukomeza gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Kamena 2026, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Aba bakozi ba Ameki Color basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko yateguwe, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, inzirakarengane zirenga miliyoni zikahasiga ubuzima mu minsi 100 gusa, nyuma basura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Kigali. Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abakozi ba Ameki Color, bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 250. Umuyobozi Mukuru wa Ameki Color, Rusirare Jacques yavuze…
Umugore witwa Vienna Würstel, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba atuye ku kirwa cya Mallorca muri Espagne, yatangaje ko amaze gukoresha hafi amadolari ya Amerika 50,000 (arenga miliyoni 70 Frw) kugira ngo agire iminwa minini cyane ku Isi. Mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mwaka wa 2025, Vienna yavuze ko atajya ahagarika kongeresha ubunini bw’iminwa ye, kuko ahora ajya gukora ibyo bita top-ups kugira ngo igume imeze uko ayishaka.Yavuze ko rimwe na rimwe ava muri Espagne akajya mu mujyi wa Frankfurt mu Budage kugira ngo ahabwe izo serivisi, kandi ko ashobora guterwa imiti ibyimbisha iminwa buri byumweru bibiri cyangwa rimwe mu kwezi. Aviuga…
Umuhanzi akaba n’umu-DJ, Rukabuza Rickie wamamaye nka Dj Pius, yatangaje ko yatumiwe mu birori bya FIFA Fan Festival Boston 2026 Cultural Showcase, biri mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo guherekeza no kwizihiza Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Ni ibirori bitegurwa na FIFA hagamijwe guhuza abafana baturutse imihanda yose y’isi, bakizihiza umupira w’amaguru binyuze mu muziki, imbyino ndetse n’umuco w’ibihugu bitandukanye. Dj Pius yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko yishimiye cyane amahirwe yo kuzatarama muri ibi birori bifatwa nka bimwe mu bikomeye bihuriza hamwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuco. Yagize…
Impungenge zikomeje kwiyongera mu ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma y’uko byemejwe ko rutahizamu wayo w’inararibonye, Neymar Jr., atazagaragara mu mukino wa mbere wa Gikombe cy’Isi cya 2026, uzahuza Brazil na Morocco. Umutoza w’iyi kipe, Carlo Ancelotti, yemeje ko Neymar atazitabira uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026, kubera imvune y’imikaya yo ku kuguru (calf injury) ikomeje kumubuza gukorana imyitozo isanzwe na bagenzi be. Uyu mukinnyi w’imyaka 34 y’amavuko aracyari mu rugendo rwo kwivuza no kongera kumererwa neza, ibintu bituma abakunzi ba Brazil bakomeza kwibaza igihe nyacyo azagarukira mu kibuga. Nk’uko byatangajwe na BBC, Ancelotti yavuze ko Neymar ashobora gutangira…
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Ruger yabaye ahagaritse akazi ke ko gukora umuziki, nyuma y’inkundura y’urubanza amazemo igihe n’uwahoze ari umukunzi we. Iki cyemezo cya Ruger cyatangajwe na sosiyete ye yitwa Brown Boy Entertainment. Yavuze ko uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Bounce’ na ‘Dior’ amaze igihe kinini adasohora indirimbo kubera ibibazo afitanye n’uwo bigeze gukundana. Iti “Ruger yagoswe n’uruhererekane rw’ibibazo nyuma y’uko umuntu bakundanye afashe umwanzuro wo kumujyana mu nkiko amushinja kumwangiriza amarangamutima”. Yavuze ko Ruger yabaye afashe ikiruhuko gito mu muziki, ndetse ko azawusubukura muri Kanama mu 2026. Yamenyekanye ku izina rya Ruger ariko amazina ye ni Michael Adebayo Olalere. Mu ntangiriro…
Itsinda ry’abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo gutandukana na MIE ya Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné. Aba bahanzi batandukanye na MIE nyuma y’igihe cyari gushize bivugwa ko umwuka atari mwiza hagati yabo nyuma y’uko Ishimwe Vestine afashe icyemezo cyo gusigara muri Canada atabyumvikanyeho na M. Iréné. Mu itangazo iri tsinda ryashyize hanze ryavuze ko “Nyuma yo gutekereza cyane no kubisesengura mu buryo bwimbitse, twe Vestine na Dorcas twafashe icyemezo cyo guhagarika ku mugaragaro imikoranire twari dufitanye na MIE.” Vestine na Dorcas bakomeje bashimira MIE yagize uruhare mu kubafasha kugera…
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Sheebah Karungi, yatangaje ko aherutse kujya mu Buhinde kubagwa bitewe n’ikibazo cy’ubuzima yari amaranye igihe, nyuma ahita agaruka mu gihugu cye yitabira urubanza afitanye n’uwahoze amucungira ibikorwa bya muzika, Jeff Kiwa. Sheebah yavuze ko yamaze hafi ibyumweru bitatu mu Buhinde ari kwivuza indwara yavuze ko yatewe n’ingaruka zo kubyara umwana we w’umuhungu witwa Amir. Yavuze ko icyo kibazo cyari kimaze umwaka n’igice kimubangamiye mbere yo gufata icyemezo cyo kubagwa. Akimara kugaruka muri Uganda, yavuze ko yahise asabwa kwitaba urukiko mu rubanza rwe na Jeff Kiwa, rufitanye isano n’uburenganzira ku bihangano by’indirimbo bakoze bakiri gukorana mbere y’uko…
RwandAir yegukanye igikombe cy’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere gitanga serivisi nziza zo mu ndege kurusha ibindi muri Afurika kizwi nka ‘Best Cabin Service in Africa’. Ni igihembo RwandAir yahawe ku wa 12 Kamena 2026 mu bihembo bizwi nka ‘2026 APEX Awards’ byatangiwe i Dublin muri Irlande. Bitegurwa n’Umuryango uzwi nka ‘Airline Passenger Experience Association: APEX). Uyu muryango umaze imyaka irenga 40 ushizwe. Ufite icyicaro i Washington DC. Ni umwe mu miryango minini ihuza abari mu bwikorezi bwo mu kirere. Ni bwo bwa mbere RwandAir ihawe iki gihembo gishimangira serivisi zidakemwa abakozi bayo bo mu ndege batanga. Bisobanuye ko RwandAir ari…
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Shirley Ayorkor Botchwey ari mu Rwanda. Amakuru yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ku wa 12 Kamena 2026, avuga ko Shirley Ayorkor Botchwey ari mu Rwanda ku mpamvu z’akazi. Yakomeje ivuga ko uru ruzinduko “rushimangira umuhate dusangiye wo kongerera imbaraga ubufatanye no guteza imbere inyungu duhuriyeho hirya no hino muri Commonwealth.” Mu butumwa yashyize kuri X, Shirley Ayorkor Botchwey yagaragaje ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda. Ati “Mwakoze cyane ku bw’urugwiro mwanyakiranye mu Rwanda. Niteguye kuganira n’abayobozi n’abafatanyabikorwa i Kigali, hagamijwe gushimangira ubufatanye no guteza imbere gahunda ya Commonwealth y’iterambere risangiwe…
