Author: Bvn Rwanda News

Kevin Kade umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze kwemezwa ko atakitabiriye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ kubera ikibazo cy’uburwayi bwamufatiyeyo butunguranye. Amakuru yamenyekanye ni uko uyu muhanzi yageze muri Amerika afatirwayo n’uburwayi ndetse bamaze kwereka ubuyobozi bw’ibi bitaramo ku buryo atazabasha kubyitabira. Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kevin Kade yahuye n’uburwayi dufite ibimenyetso byose twabihaye ababishinzwe muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ gusa ntabwo acyitabiriye ibi bitaramo.” Ni ku nshuro ya kabiri Kevin Kade atitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival kuko mu 2025 nabwo yari yabitumiwemo birangira atabashije kubyitabira kuko icyo gihe yagize urugendo rutunguranye rujya muri…

Read More

Umusifuzi wo muri Somalia Omar Artan, wangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo asifure imikino y’Igikombe cy’Isi, azakomeza guhabwa amafaranga yose yari agenewe muri iri rushanwa. Ku wa Mbere, Artan yabajijwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka za Amerika amasaha 11 ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Miami, mbere yo kumenyeshwa ko atemerewe kwinjira muri icyo gihugu nyuma y’uko pasiporo ye ya dipolomasi na viza ye ya Amerika y’ubwoko bwo kwinjira inshuro imwe byanzwe. Umukozi wa guverinoma ya Amerika yavuze ko Artan yangiwe kwinjira mu gihugu kubera ibyo yavuze ko ari “ubusabane cyangwa imikoranire n’abantu bakekwaho kuba abagize imitwe y’iterabwoba.” Artan…

Read More

Imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno, ni igihe cyose muri uyu mwanya wagenewe gusohokeramo imyanda hinjijwe igikoresho runaka, intoki cyangwa igitsina ahasohokera umwanda hagamijwe kwishimisha. Gusa iyi mibonano iteza ibyago byinshi kurusha isanzwe kuko ahasohokera umwanda hataremanywe ururenda nk’uruboneka mu myanya ndangagitsina y’umugore kandi mu kibuno hakaba hegeranye cyane. Ibi byongera ibyago byo gukomereka byoroshye, kongeraho n’udukoko twinshi tuhasangwa, dushobora guteza uburwayi twinjiye mu ruhu igihe hakomeretse. Byongera ibyago byo kurwara indwara zirimo n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, Virusi itera Sida, Human Papillomavirus, herpes n’izindi Ishami rya Loni ryita ku buzima rigaragaza ko nk’abagabo bafite baryamana n’abo bahuje ibitsina baba…

Read More

Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto, Lewis Hamilton, yegukanye isiganwa rya mbere muri Formula 1 kuva yagera muri Ferrari, abikesha Barcelona-Catalunya Grand Prix. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026, ni bwo hakinwe isiganwa rya karindwi mu mwaka wa 2026 wa Formula 1, ribera mu muhanda wa Circuit de Barcelona y’ibilometero 4,6. Uyu wari umunsi wa Lewis Hamilton wifuza kuzegukana Shampiyona ya Formula ku nshuro ya munani akaba ari we wa mbere ubikoze mu mateka y’uyu mukino uri mu ikomeye ku Isi. Hamilton yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 32, amasegonda 28 n’iby’ijana 105. George Russell…

Read More

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball, James Harden, agiye kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aburane ku cyaha yaketsweho cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kamena 2026, ni bwo uyu mugabo ukinira Cleveland Cavaliers, yagaragaye mu mujyi wa Houston uri muri Texas, afite imbunda nto mu modoka ye. Yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano, bajya kumufunga ariko nyuma y’amasaha make baramurekura kuko yatanze ingwate y’angana na 100 y’Amadolari. Harden wakorewe dosiye mbere yo kurekurwa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha, yavuze ko imbunda ayitunze mu buryo bukurikije amategeko, kandi atigeze ayikoresha ibitemewe. Uyu…

Read More

Gasabo-Kinyinya: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu kagari ka Murama ahazwi nko mu Bigutiya, umugabo yagiye muri resitora arya inyama mugenzi we yari yatse ikamunanira ahita atangira gusamba, imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gupfa. Abaturage babwiye TV na Radio One ko bakeka ko yayiryanye ifemba ikamuniga, kuko yinjiye ari mu zima ndetse iyi nyama y’umwihariko w’iyi resitora izwi nka nyashi abantu bari basanzwe bayirya. Aba baturage bakomeza bavuga ko nta muntu wakabaye yicwa n’inyama, ko umuntu yakabaye ayira yitonze wenda akaba yanakwaka icyuma akayikatamo intongo nto kugirango abashe kuyirya itamuteye ikibazo. Umwe mu baturage yatangaje ko impamvu bayita Nyashi…

Read More

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida, zishobora kwibasira abayikora bifashishije umunwa, aho byanabaviramo kanseri, guhuma, ubugumba no kwangirika k’ubwonko. Abaganga bagaragaza ko byaba byiza mu gihe umuntu agiye kuyikorera muri icyo gice na bwo akoresheje agakingirizo n’ubundi buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Imibonano mpuzabitsina yifashisha umunwa (oral sex) irimo gukoresha umunwa ku gitsina yaba icy’umugabo cyangwa icy’umugore. Ikigo gishinzwe kurinda no gukumira indwara (CDC), cyemeza ko indwara zirimo imitezi na mburugu na Virusi itera Sida wazandura igihe ukoze imibonano mpuzabitsinda yifashisha umunwa. Mburugu yibasira iminwa, umuhogo, imyanya ndangagitsina n’igice gisohora…

Read More

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo, bahuriye mu mwiherero ngarukamwaka uzwi nka ‘La Foresta’, banahabwa amahugurwa atandukanye yo kubafasha gukomeza gushyira mu bikorwa neza imigabo n’imigambi y’uyu muryango. Guhera mu 2011, buri mwaka abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye, biga cyangwa bakorera mu Bubiligi, barahura bagatumira n’inshuti zabo, bakaganira ku iterambere ry’uyu muryango muri iki gihugu. Uyu mwiherero wabaye Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026. Waranzwe n’amahugurwa agenewe aboyobozi b’umuryango mu nzego zitandukanye, aho baganiriye ku ngingo ijyanye n’imigabo n’imigambi by’umuryango. Bimwe mu byo bibanzeho muri aya mahugurwa, harimo inkingi icyenda mu zigize gahunda y’icyerekezo y’Umuryango wa…

Read More

Nyuma y’igitaramo bahuriyemo i Musanze, The Ben yishongoye kuri Bruce Melodie, aca amarenga yo kumwereka ko umweru witandukanyije n’umukara nk’uko yari yabimwijeje mu kiganiro n’abanyamakuru. Ibi The Ben yabikoze yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aho yagiye kuri ‘Insta story’ asangije abamukurikira ifoto y’umweru ndede irimo akantu k’akadomo k’umukara. Ni igikorwa The Ben yakoze bigaragara ko ashaka kwerekana ko umweru warushije cyane umukara, arangije anafata indi foto y’umweru irimo agatima ashaka kugaragaza ko akunda abamushyigikiye. The Ben yahise agaragaza ko yagize ikibazo cy’umwanya udahagije kuko yifuzaga kuva ku rubyiniro ku rutonde rw’indirimbo yagombaga kuririmba yongeyeho izindi eshanu zikomeye. Muri izi ndirimbo, The…

Read More

Umuherwe akaba n’umushoramari w’ikirangirire ku Isi, Elon Musk, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere mu mateka ugeze ku mutungo urenga miliyari 1000 z’Amadolari ya Amerika. Uyu mwanya yawugezeho nyuma y’uko SpaceX, sosiyete ye ikora ibyogajuru, satellites n’ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI), ishyize imigabane yayo ku isoko ry’imari ku nshuro ya mbere. Ishyirwa ry’iyi migabane ku isoko ry’imari ryabaye inkuru ikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho buri mugabane wagurishijwe ku gaciro ka 135$, bituma SpaceX ikusanya miliyari 75 z’Amadolari mu bashoramari. Nyuma y’iri shyirwa ku isoko, agaciro ka SpaceX kazamutse cyane kagera kuri tiriyoni 1.77 z’Amadolari, bituma iba imwe mu masosiyete afite…

Read More