Author: Bvn Rwanda News

Abakunzi b’umuziki uhimbanywe kandi uririmbwa mu buryo bwa kinyamwuga bagiye kongera guhura na Chorale de Kigali mu gitaramo kidasanzwe cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umuziki, usanzwe wizihizwa hirya no hino ku Isi. Iki gitaramo cyiswe “Voices in Harmony (VH)” kizaba ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026, kibere mu Nzu Mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku Kimihurura, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Abifuza kuzacyitabira bamaze gutangira kugura amatike binyuze kuri telefoni bakanda *669*19# cyangwa banyuze ku rubuga rwa Sinc Events. Hari ibyiciro bitatu by’amatike birimo irya 15,000 Frw, irya 25,000 Frw ndetse n’irya 35,000 Frw. Iki gitaramo kigiye…

Read More

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ba Ofisiye bakuru basoje amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi n’intego ihamye. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama habereye igikorwa cyo gusoza amasomo y’aba Ofisiye Bakuru bamaze igihe bahahugurirwa. Abasoje aya masomo ni 108 baturutse mu bihugu 20 birimo n’u Rwanda. Basoje mu byiciro bitandukanye harimo 55 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s of Arts in Security Studies) mu bijyanye no gucunga umutekano. Ni amasomo bahawe ku bufatanye na…

Read More

Umukuru w’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Martin Fayuku, yakomerekeye mu myigaragambyo yabereye hafi y’inteko ishingamategeko mu murwa mukuru Kinshasa kuri uyu wa gatanu. Martin Fayulu wabaye uwa gatatu mu matora ya perezida ya 2023, ari mu bakomerekeye mu bushyamirane na polisi yariho ibuza abo bantu kwigaragambya. Ihuriro ry’abatavugarumwe n’ubutegetsi muri DR Congo ryarenze ku mabwiriza ya polisi yabuzaga kwigaragambya ku nteko ishingamategeko uyu munsi. Abapolisi benshi bari boherejwe kurinda ingoro y’inteko ari na ho bavuye ubushyamirane mu gihe polisi yatatanyaga abaje kwigaragambya. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana Martin Fayulu ava amaraso ku ishati arimo gutwarwa n’abamushyigikiye,…

Read More

Elon Musk yanditse amateka ku Isi nyuma yo kuba umuntu wa mbere ugize umutungo ubarirwa muri miliyari z’amadolari. Uyu mugabo w’imyaka 54 yageze kuri aka gahigo nyuma y’uko SpaceX, sosiyete ye ikora ibyogajuru, satellite n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, ishyize imigabane yayo ku isoko bwa mbere.SpaceX yakusanyije miliyari 75 z’amadolari ku isoko ry’imari n’imigabane, bikaba byahise bizamura agaciro k’umutungo wa Musk ku buryo butigeze bubaho ku wundi muntu ku Isi. Ubu imigabane afite muri SpaceX yonyine ifite agaciro ka miliyari 866 z’amadolari. Iyo ushyize hamwe imigabane afite muri SpaceX, Tesla n’izindi sosiyete ze, umutungo wa Musk ushobora kurenga tiliyari 1,1 y’amadolari. Musk…

Read More

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yatangaje ko ingabo z’igihugu zishe abarwanyi b’imitwe y’iterabwabo 13000 mu mwaka ushize wa 2025. Nigeria ni kimwe mu bihugu bikigaragaramo imitwe yitwaje intwaro myinshi ishimuta abantu benshi ikanagaba ibitero bihitana abantu benshi. Tinubu yavuze ko kuva mu 2023 agiye ku butegetsi abari mu mitwe yitwaje intwaro bagabanyutse ku rugero rwa 81%. Yavuze ko abarenga 124000 bo mu mitwe yitwaje intwaro n’abo mu miryango yabo barambitse intwaro hasi. Aljazeera yanditse ko imitwe yitwaje intwaro yabaye nk’ihagarika ibitero mu majyaruguru y’igihugu yerekeza mu mashyamba, aho isatira kugaba ibitero mu Majyepfo y’Uburengerazuba. Abayobozi banyuranye bahamije ko iyi mitwe…

Read More

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwagize Ndambendore Valens uzwi nka Ndahiro Valens Papy umwere ku byaha yari akurikiranyweho birimo gutukana mu ruhame n’icyo gutangaza amakuru y’ibihuha. Uyu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 12 Kamena 2026, urukiko rugaragaza ko ikirego Ubushinjacyaha bwari bwatanze nta shingiro gifite kandi ko uyu munyamakuru nta ndishyi agomba gutanga. Uru rubanza rushingiye ku nkuru yakozwe na Ndahiro, itangazwa kuri BTN TV mu 2024. Yagaragazaga uburyo umushoramari witwa Ndayisenga Matherne wo mu Murenge wa Muhima yifashishije ‘caterpillar’ asiza ikibanza, agafunga inzira y’abaturage, inzu zabo zigasigara ku manga, banavuga ko yafashe ku butaka bwa Leta. Nyuma yo gutangaza iyi…

Read More

Mu 2026, iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje gutuma internet yihuta cyane mu bihugu byinshi. Ku rutonde rushya, Singapore iza ku mwanya wa mbere ifite umuvuduko wa Mbps 410.06, ikurikirwa na United Arab Emirates na France. Ibi bihugu byose byateye imbere cyane mu miyoboro ya fibre optique na 5G, bituma bihinduka ibihugu bifite internet yizewe kandi yihuta ku isi.Muri iki gihe isi irushaho gushingira ku ikoranabuhanga, internet yihuta yabaye inkingi ya mwamba mu kazi, uburezi, ubucuruzi, serivisi za Leta n’imyidagaduro. Ibihugu byinshi bikomeje gushora miliyari z’amafaranga mu kubaka no kuvugurura imiyoboro y’itumanaho kugira ngo abaturage babone internet yizewe kandi yihuta. Dore ibihugu 10…

Read More

Umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo z’uburere mboneragihugu, Senderi Hit, yataramiye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu gace kegereye Pariki y’Ibirunga, mu gitaramo cyashimishije benshi mu baturage n’abakerarugendo bari bahasuriye. Iki gitaramo kiri mu rugendo rwe rw’ibitaramo ari gukora hirya no hino mu gihugu, kigamije gufasha Abanyarwanda kwizihiza no kuzirikana imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye. Senderi Hit avuga ko iki gikorwa kiri no mu rwego rwo gukomeza gukundisha urubyiruko indangagaciro z’igihugu binyuze mu muziki. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi Hit yavuze ko yishimiye cyane uko yakiriwe i Musanze, avuga ko abaturage bagaragaje urukundo rudasanzwe. Yagize ati: “I Musanze mu…

Read More

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz yamurikiye abakunzi b’ibitaramo bya Gen-Z Comedy indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Kenya, Bensoul, ayitangaza nk’imwe mu ndirimbo yizeye ko izakundwa cyane n’abakunzi b’umuziki. Byabereye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 11 Kamena 2026, aho Ariel Wayz yari umwe mu bahanzi bari batumiwe gususurutsa abari bakitabiriye. Mbere y’uko ajya ku rubyiniro, abanyarwenya barimo Muhinde, Umushumba, Pilate, Kadudu n’abandi bari bamaze gususurutsa abitabiriye iki gitaramo kimaze kuba kimwe mu bikurura urubyiruko rwinshi mu Mujyi wa Kigali. Iki gitaramo kandi cyaririmbyemo umuraperi Logan Joe,…

Read More

Igikomangomakazi Bajrakitiyabha Mahidol cyo muri Thailand, imfura y’Umwami Maha Vajiralongkorn, yapfuye nyuma y’imyaka irenga itatu ari muri coma. Yavuye mu mwuka ku wa Kane, afite imyaka 47. Ingoro y’Umwami yatangaje ko Bajrakitiyabha wari uzwi cyane muri Thailand nka Princess Bha, yapfiriye mu bitaro by’i Bangkok, aho yari amaze imyaka irenga itatu yitabwaho n’abaganga. Uyu mukobwa w’Umwami yajyanywe mu bitaro mu mpera za 2022, nyuma yo guta ubwenge ubwo yari mu myitozo yo gutoza imbwa. Icyo gihe, ingoro y’Umwami yatangaje ko yari afite ubwandu bwa mycoplasma bufitanye isano n’umusonga. Mu myaka yakurikiyeho, amakuru make yatangazwaga ku buzima bwe yagaragazaga ko uburwayi…

Read More