- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko Perezida Donald Trump ashobora gushyira hanze amasezerano y’ibanze agamije guhagarika intambara na Iran mbere yo ku wa Gatanu, mu gihe abandi bayobozi bavuze ko nyuma y’ayo masezerano, umuhora wa Hormuz ushobora guhita ufungurwa. Vance yasobanuye ko ayo masezerano ari inyandiko ngufi y’urupapuro rumwe n’igice, ikubiyemo imirongo migari y’ibyo impande zombi zumvikanyeho. Abayobozi bakuru ba Amerika bavuze ko kimwe mu biteganyijwe ari uko umuhora wa Hormuz, unyuzwamo igice kinini cy’ubwikorezi bwa peteroli ku isi, uzongera gufungurwa ku wa Gatanu, ari na bwo ayo masezerano azashyirwaho umukono i Genève mu Busuwisi. Aya makuru yatangajwe…
Mu duce twibasiwe na Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bari kubaho mu buzima bugoye, aho icyorezo cyahuriranye n’ubukene, ibura ry’amazi meza, isuku nke n’isenyuka ry’ibikorwaremezo by’ubuzima. Umuryango Oxfam uvuga ko imibare y’abanduye Ebola ishobora kuba iri hejuru kurusha itangazwa, kuko mu duce twinshi twugarijwe n’icyorezo bigoye kumenya abarwayi bose no gukurikirana abo bahuye na bo. Icyorezo cyibasiye cyane Intara ya Ituri, aho ubwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo bwakwirakwiye ku rwego rutigeze rubaho mbere. Mu mujyi wa Mongbwalu utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 140, abantu 20% gusa ni bo babona amazi meza, mu gihe 25% gusa bafite ibikorwaremezo…
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangaje ko u Rwanda rworoherwa no kubona inguzanyo zihendutse kubera imicungire myiza y’amafaranga ruhabwa no kuyashora neza mu mishinga irambye kandi yunguka. Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya 2026/2027 igaragaza ko inguzanyo z’amahanga zizaba zingana na miliyari 1.974,1 Frw, mu gihe ingengo y’imari yose ari miliyari 7.796,3 Frw. Minisitiri Murangwa aherutse kubwira itangazamakuru ko inguzanyo igihugu gifite hafi 90% ari izihendutse ku buryo zizishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto cyane, bivuze ko kuzishyura bitazaba ikibazo. Ati “Inguzanyo dufite hafi 90% ni inguzanyo wiguriza uyu munsi ukazishyura nyuma y’imyaka 30 cyangwa 40, icya kabiri…
Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Rwanda Scouts Association – RSA) wifatanyije n’Abanyarwanda muri iyi minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyo kwibuka cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ku wa 14 Kamena 2026. Iki gikorwa cyahuje abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, abayobozi mu nzego z’ibanze, abahagarariye imiryango ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’urubyiruko rw’Abaskuti rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu. Igikorwa cyo kwibuka cyatangiye abaryitabiriye bafata umunota wo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutso. Nyuma yaho, bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banasobanurirwa…
Mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2026, itsinda ry’abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ryatangaje ko rihagaritse imikoranire na Sosiyete ya MIE Entertainment Ltd yari iyobowe na Irene Murindahabi uzwi nka M Irene, nyuma y’imyaka itanu bakorana. Iri tangazo ryashyizwe hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho aba bahanzikazi bagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gutekereza no gusuzuma neza icyerekezo bifuza kugenderaho mu rugendo rwabo rwa muzika. Bagize bati: “Nyuma yo gutekereza cyane no gusuzuma neza, twafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye bwacu na MIE guhera ubu.” Nubwo batangaje ko batandukanye n’uyu mujyanama wabafashije kuva…
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, yagaragaje ko nta nzozi afite zo kuba Perezida w’u Bufaransa, kuko yanzwe cyane muri icyo gihugu, ndetse yahisemo kuzakomeza kuba i Madrid aho gusubira mu i Paris. Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi bakomeye cyane ku Isi kugeza ubu, ndetse akaba ari umwe mu bahanzwe amaso mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada. Uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Parisien, kirimo ingingo zo kubaza ibibazo na bagenzi be babana mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Umutoza we Didier Deschamps na rutahizamu…
Umugenzi wari mu ndege ari kumwe n’umuraperi Oliver Tree yabonye ikoze impanuka yasimbutse indege yarimo ikiri mu kirere imaze kugongana n’indi, ngo arebe ko yarokoka ariko abari bayirimo bose bahasiga ubuzima Ni impanuka yabereye mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026. Umwe mu babonye iyi mpanuka, Fernandes de Freitas ukora amapine y’ibinyabiziga hafi y’aho yabereye, yavuze ko umwe muri aba bagenzi yatarutse akava mu ndege bari barimo mbere y’uko igera ku butaka, imaze gukora impanuka, maze ikitura hejuru y’imodoka. Uretse uyu muhanzi, iyi mpanuka yahitanye Gaspar Prim w’imyaka 23 y’amavuko, Umunya-Argentine…
Police FC yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wayo, Ben Moussa nyuma yo kutagera ku ntego bari bumvikanye. Ben Moussa yinjiye muri Police FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2025-26, yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu. Akaba mu masezerano yari yasinye harimo ko agomba guhesha Police FC kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda, Shampiyona n’icy’Amahoro. Gusa ntabwo byaje guhira uyu mutoza w’umunya-Tunisia kuko Igikombe cy’Amahoro ntibyakunze ndetse na Shampiyona yasoje ku mwanya wa 6 (uwa kane mu makipe yo mu Rwanda). Nyuma yo gukora isuzuma ku musaruro we yagize, Police FC yasanze byaba byiza batandukanye igashaka undi mutoza Amakuru avuga ko,…
Rutahizamu Amad Diallo yafashije Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire kubona intsinzi ya mbere mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Equateur igitego 1-0 bigoranye. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, ubera ku kibuga cya Lincoln Financial Field kiri mu Mujyi wa Philadelphia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu bafana 68.274 bari muri iyi stade, byagaragaraga ko umubare muto ari wo wari inyuma y’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, abenshi bashyigikiye Ikipe y’Igihugu ya Equateur. Equateur yinjiye mu mukino mbere ndetse ku munota wa 11 rutahizamu wayo Enner Valencia ahusha uburyo bw’igitego ku…
Icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Afurika yo hagati no mu Burasirazuba gikomeje gutera impungenge mu rwego rw’ingendo zo mu kirere, nyuma y’uko amwe mu masosiyete y’indege atangiye kugabanya cyangwa guhagarika ingendo zayo. Mu ntangiriro za Kamena, KLM, ishami rya Air France-KLM, yahagaritse ingendo zijya Entebbe muri Uganda mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Iyi sosiyete yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera amabwiriza mashya ajyanye n’ingendo, aho abapilote bajya muri Uganda bashobora gushyirwa mu kato k’iminsi 21, bigatuma imikorere y’ingendo igorana. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo bugaragaye muri RDC no muri Uganda hagati muri Gicurasi. Kuva…
