- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Ku nshuro ya mbere, imikoreshereze ya porogaramu ya ChatGPT ku isoko ry’imbuga z’ubwenge buhangano [AI] yamanutse ijya munsi ya 50%. Raporo y’ikigo Sensor Tower yo mu 2026 yerekana ko nubwo ChatGPT ikiyoboye na miliyari 1,1 z’abayikoresha buri kwezi, agaciro k’umugabane wayo ku isoko kagabanyutse kakagera kuri 46,4%. Ibi byatewe ahanini n’izamuka ry’abakoresha izindi porogaramu bihanganye, by’umwihariko Gemini ya Google ubu yihariye 27,7% by’isoko rya AI na Claude ya Anthropic ifite 10,3% by’iri soko. Impamvu ziri gutuma abantu benshi bimuka, zirimo icyizere bagirira ibigo n’imikorere yabyo. Urugero, amasezerano OpenAI yagiye igirana na Minisiteri y’Ingabo y’Amerika yatumye benshi bareka gukoresha porogaramu zayo…
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, yatangaje ko yiteguye guhangana na Miss Mutesi Jolly mu nkiko, nyuma y’uko uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 amuhaye amasaha 48 ngo asabe imbabazi ndetse ahakane ibyo yamushinje byo kugira uruhare mu buriganya bwo kuri internet. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter), Bebe Cool yavuze ko afite ibimenyetso byinshi azifashisha mu rukiko, ndetse ko hari ibindi ateganya gushyira hanze mu rwego rwo gushyigikira ibyo arega Mutesi Jolly. Yagize ati: “Bimwe mu bimenyetso bikomeye nzabigumana kugira ngo bizifashishwe mu rubanza, ariko niteguye no gushyira hanze amajwi y’inshuti ye magara yemera ibintu…
Iyo umuntu ari mu buhemu, hari imyitwarire imwe n’imwe ishobora gutuma agerageza guhisha ibyo akora. Nubwo ibi bimenyetso bidahita byemeza ko umuntu aca inyuma mugenzi we, impuguke zivuga ko bishobora kuba impamvu yo kuganira no gushaka ukuri. 1. Guhisha telefoni ye Ashobora gutangira gushyiraho amagambo y’ibanga mashya, guhora ayitwaye cyangwa akayihisha kugira ngo hatagira uyireba. 2. Guhindura gahunda za buri munsi Ashobora gutaha atinze, akavuga ko afite akazi kenshi cyangwa ingendo zitunguranye zidafite ibisobanuro bihagije. 3. Kugenda yitarura umugore we Urukundo n’ibiganiro bishobora kugabanuka, akagaragara nk’utagishishikajwe no kumarana igihe n’umuryango. 4. Kwerekana urukundo rudasanzwe Hari igihe ashobora gutungura umugore we…
Donald Trump yavuze ko amasezerano Amerika yemeranyije na Iran azashyirwamo umukono ku wa 19 Kamena 2026, atari aya burundu ku buryo natemera ibiyakubiyemo cyangwa Tehran ikitwara nabi, atazatekereza kabiri ku gusubukura ibitero karundura kuri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati. Yabigarutseho ku wa 17 Kamena 2026 ubwo yari mu nama ya G7 imaze iminsi ibera mu Bufaransa. Ku wa 14 Kamena 2026 Amerika na Iran byemeranyije ku masezerano y’ibanze yo guhagarika intambara. Aya masezerano azasinyirwa mu Busuwisi ku wa Gatanu. Azamara iminsi 60 aho impande zombi zizaba ziga ku byo zemera kugira ngo hagerwe ku masezerano ya burundu. Ni…
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hatabayeho kwihangana, abaminisitiri bakurwa mu nshingano batamazemo igihe kinini bakabaye bakurwamo mbere kuko bahabwa amahirwe yo kwikosora ariko ntibahinduke. Yabisobanuye kuri uyu wa 17 Kamena 2026, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano nshya muri guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu. Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta gikwiye kunanira abayobozi ariko ko bipfa iyo hari abananirwa kugira umuco wo kumva, gushaka no gukosora ibitagenda neza. Yagize ati “Naho impinduka nk’izi, ahubwo ndetse birashoboka ubundi birashoboka ko zaba ziba mu gihe gitoya cyane kurusha ubu. Hari abantu bashobora kwibwira ngo ariko ba Minisitiri bahindutse…
Abaturage icumi bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo, bajyanywe kwa muganga umwe ahita yitaba Imana nyuma yo gutaburura inka yari yishwe n’indwara y’ubuganga bakayirya ikabamerera nabi. Ibi byabereye mu Mudugudu w’Amabumba mu Kagari ka Kinyonzo mu Murenge wa Kazo w’Akarere ka Ngoma. Iki kibazo cyatangiye tariki ya 8 Kamena ubwo inka yipfushaga bikekwa ko irwaye indwara y’ubuganga ndetse ihita inatabwa. Muri iryo joro abaturage 25 bahise bajya kuyitaburura barayirya, bamwe kuva tariki ya 14 bahita bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi batangira kujyanwa kwa muganga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Kanzayire Consolée, yavuze ko hari icyorezo cyateye cy’ubuganga muri uyu…
Mukarere ka Kamonyi muri santere izwi nka bishenyi hari kubera imurikagurisha ryibintu bigiye bitandukanye bikorerwa mu karere ka kamonyi. Iri murikagurisha ryateguwe nabafatanyabikorwa b’Akarere,urugaga rw’abikorere ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi. Iri murikagurisha rizamara iminsi 10 ririmo ibiribwa,imyambaro,ibinyobwa , serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima, kwisuzumisha kubuntu ndetse na serivisi z’irangamimereze na mituweli muburyo bwo bwo gufasha abazaryitabira yaba abagurisha n’abaguzi kwishyura mituweli y’umwaka wa 2026-2027. Mumuhango wabaya kuruyu wagatatu taliki ya 17 kamena 2026 wo gufungura iri murika gurisha umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo yavuze ko bashingiye ku mubare w’abitabiriye ku umunsi wa mbere w’imurikabikorwa bitanga icyizere, yavuze kandi ashimira abitabiriye i…
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire, Elye Wahi, yaketsweho kugurisha imikino mu ikipe ye ya Nice yo mu Bufaransa, ndetse aranafungwa mbere yo kurekurwa akitabira Igikombe cy’Isi cya 2026. Elye Wahi ni umwe mu bakinnyi Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yifashishije mu mukino wa wayo wa mbere w’Igikombe cy’Isi yatsinzemo Equateur igitego 1-0, ku wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026. Mu gihe ikipe ye iri kwitegura undi mukino, ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mukinnyi ari gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko kuko akekwaho kugurisha imikino. Mu kiganiro iki kinyamakuru cyagiranye n’Umuvugizi w’Ibiro by’Ubushinjacyaha mu Mujyi wa Marseille, cyemeje ko uyu…
Abinyujije mu banyamategeko be, Miss Jolly Mutesi yandikiye Bebe Cool amuteguza kumujyana mu nkiko mu gihe yakomeza kumuvugaho amagambo yo kumusebya no kumuharabika. Mu ibaruwa Miss Jolly Mutesi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko bamuteguza kumujyana mu nkiko amushinja icyaha cyo gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha yakwangiza izina ry’umuntu. Muri iyi baruwa bagize bati “Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry’umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.” Abanyamategeko ba Jolly Mutesi bagaragaje ko ibyamuzweho na Bebe Cool byateguwe mu…
Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Good Lyfe, yavuze ko impano yonyine yifuza guha umugore we ari ukubyarana na we impanga, impano y’ibanze yifuza guha Teta Sandra wamubaye hafi mu bihe bigoye. Ibi Weasel yabivuze ubwo yari kumwe na Teta Sandra mu kiganiro n’umunyamakuru wa Galaxy TV wari witabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byari byateguwe n’umugore we. Aha Weasel akaba yaboneyeho umwanya wo gushimira Teta Sandra uburyo yamubaye hafi no mu bihe byari bimukomereye, yongeraho ko kimwe mu bikomeye yifuza ari uko bazarana ubuzima bwose. Uyu muhanzi yavuze ko kuba yabyarana impanga na Teta Sandra ari cyo kintu…
