Author: Bvn Rwanda News

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda ndetse no mu duce bihana imbibi nta murwayi wa Ebola uhari ndetse ikomeje gukurikiranira hafi uko iki cyorezo gihagaze. Ni mu itangazo MINISANTE yashyize hanze ku wa 16 Kamena 2026 igaragaza ko nyuma y’ukwezi icyorezo cya Ebola cy’ubwoko bwa Bundibugyo gitangajwe mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inzego z’ubuzima mu Rwanda zikomeje gukurikiranira hafi uko gihagaze no gukomeza ingamba zo kucyirinda. Iti “Kugeza ubu, nta murwayi wa Ebola uri mu Rwanda no mu duce bihana imbibi. Nubwo ibyago by’uko iki cyorezo cyagera mu Rwanda biri hasi, dukomeje kuba…

Read More

Mu myidagaduro nyarwanda, hari amakuru akunze gufata intera bitewe n’ibimenyetso abantu babona cyangwa ibyo batekereza ko biri kuba inyuma y’amarido. Mu mezi ashize, kimwe mu byavuzwe cyane ni amakuru yavugaga ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yaba ari mu nzira zo gutandukana na sosiyete y’umuziki ya 1:55 AM, yasinyemo imyaka igera kuri itatu ishize. Ni inkuru yatangiye nk’ibihuha bisanzwe, ariko uko iminsi yicumaga ni ko yarushagaho gufata indi ntera, bamwe batangira kuyifata nk’aho ari ukuri kutaramenyekana ku mugaragaro. Abasesenguraga iby’umuziki n’abakurikiranira hafi ibikorwa bya Bruce Melodie bagendaga bahuza ibintu bitandukanye. Hari abashingiraga ku kuba uyu muhanzi amaze amezi…

Read More

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kubaka imidugudu y’icyitegererezo (IDP Model Villages) kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rizafasha kunoza uwo mushinga no kuwuhuza n’ibikenewe n’abaturage. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gusobanura umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027. Iki kibazo cyagarutsweho nyuma y’uko bamwe mu Badepite bagaragaje impungenge ku mishinga imwe n’imwe itongeye kugaragara mu ngengo y’imari nshya, nyamara yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa cyangwa yarari yaragenewe…

Read More

Leta y’u Buhinde yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo gukoresha urubuga rwa Telegram kugeza ku itariki ya 22 Kamena 2026, biturutse ku mpungenge z’uko abatekamutwe bari kurukoresha mu kwibasira abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cyo kwinjira muri kaminuza. Iki cyemezo cyatangajwe ku wa Kabiri n’Ikigo cy’u Buhinde Gishinzwe Ibizamini [NTA], kigamije gukumira abagurisha ibizamini by’ibihimbano n’abakwirakwiza ibihuha muri ibi bihe hitegurwa ikizamini cyo kwinjira muri kaminuza kwiga amasomo y’ubuvuzi NEET [UG] giteganyijwe ku itariki ya 21 Kamena 2026. Iri hagarikwa rigomba kubahirizwa mu gihugu hose kugeza nyuma y’umunsi umwe nyuma y’iki kizamini. NTA kandi yasabye urubuga rwa Telegram guhagarika uburyo bwo guhindura…

Read More

Sosiyete ikora ibijyanye n’ibyogajuru ya SpaceX yanditse amateka mu isoko ry’imari n’imigabane nyuma yo gushyira imigabane yayo ku isoko ku nshuro ya mbere. Iki gikorwa ni cyo kinini cyabayeho mu mateka y’isoko ry’imari ku Isi, aho iyi sosiyete yagurishije imigabane miliyoni 555,6. Buri mugabane wagurishwaga 135$, ibyatumye SpaceX ikusanya asaga miliyari 75$. Ibi byahise bigira umuyobozi wayo, Elon Musk, umuntu wa mbere ku Isi utunze miliyari 1000$. Ku munsi wa mbere ku isoko rya Nasdaq, imigabane yafunguye umwe ugura 150$ izamukaho 11%, iza gusoza ugeze kuri 160,95$. Ku munsi wakurikiyeho, imigabane yakomeje kuzamuka umwe ugera kuri 186,15$. Kwinjira ku isoko…

Read More

Umuhanzi ukomoka mu Burundi, Nimbona Kidumu Jean Pierre uzwi nka  Kibido Kibuganizo avuga ko abamushinja kuba ajya aneka Abarundi bahungiye mu Rwanda babeshya, ari inkuru zo mu kabari. Mu kiganiro yagiranye na BBC i Nairobi muri Kenya, Kidumu yavuze ko ” Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga ibintu mu kabare ngo urabona akunda kujyayo. Hari Abarundi bahungiyeyo babyemeye bakavuga ngo njyewe baranyohereza.” Abajijwe uko yabyakiriye ati” Njyewe nakomeje gukomeza kuba uwo ndiwe. Ndirimba hano,hariya. Ni uko nkorera amafaranga.” Kidumu yavuze ko asanga nta mupaka uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Ati” Njyewe…

Read More

Abaturage bo mu Kagari ka Arusha, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rw’abantu batandatu bapfuye mu buryo butunguranye, bikekwa ko bishwe n’inzoga y’inkorano yo mu bwoko bwa kanyanga izwi nka ‘Rubenge’. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026, aho amakuru atandukanye agaragaza ko abapfuye bari banyoye kuri iyi nzoga bikekwa ko yari ivanze n’ibinyabutabire bishobora guteza uburozi bukabije. Mu bapfuye harimo abantu bane bo mu rugo rumwe, barimo umukecuru, umugabo we, umwana wabo ndetse n’umushumba wabakoragaho. Uretse abo, hari n’abandi babiri bari abashumba, basanzwe mu bindi biraro, na bo…

Read More

Ihuriro ry’Abanyamategeko muri Uganda (Uganda Law Society) ryatangaje ko ryatanze igihe ntarengwa cy’amasaha 24 kuri Guverinoma n’inzego z’umutekano yo kuba zarekuye Erias Lukwago wahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala. Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa ULS, Babu Ssali, wagaragaje ko hashyizweho itsinda ry’abanyamategeko bakurikirana uko amategeko yakubahirizwa hakurikijwe ayo imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga mu gihe Lukwago ataba arekuwe mu gihe cy’amasaha 24 yatanzwe. Yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026. Ibi byatangajwe nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba atangarije ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza ko Erias Lukwago yatawe muri yombi. Ni…

Read More

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yatangaje ko Minisitiri w’iki gihugu, Ronald Lamola, ategerejwe kwakira mugenzi we w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu biganiro bigamije kongera kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi. Ibi biganiro biteganyijwe kubera i Pretoria ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2026, bikazibanda ku gushimangira dipolomasi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umutekano. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo yavuze ko iyi nama iri mu murongo wa gahunda zigamije kongera kubaka no gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bihe uyu mubano wari warazambye. Biteganyijwe ko nyuma y’ibiganiro,…

Read More

Cap-Vert na Misiri biri mu bihugu 10 byo muri Afurika byitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, byitwaye neza mu mikino yabyo ya mbere bibasha kubona inota imbere ya Espagne n’u Bubiligi. Iyi mikino yombi yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kamena 2026. Guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, Cap-Vert yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere yatangiye gukina na Espagne iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kongera kuryegukana aho iriheruka mu 2010. Ni umukino wo mu Itsinda H wabayemo gutungurana kuko Cap-Vert yihagazeho imbere ya Espagne yihariye umupira ku rwego rwa 74%. Umunyezamu wa Cap-Vert yabaye intwari…

Read More