
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kubaka imidugudu y’icyitegererezo (IDP Model Villages) kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse rizafasha kunoza uwo mushinga no kuwuhuza n’ibikenewe n’abaturage.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Kamena 2026, ubwo yari imbere ya Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo gusobanura umushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027.

Iki kibazo cyagarutsweho nyuma y’uko bamwe mu Badepite bagaragaje impungenge ku mishinga imwe n’imwe itongeye kugaragara mu ngengo y’imari nshya, nyamara yari yaratangiye gushyirwa mu bikorwa cyangwa yarari yaragenewe amafaranga mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.
Depite Mukandaga Speciose yavuze ko umushinga wo kubaka imidugudu y’icyitegererezo mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Musanze, wari waragenewe miliyoni 500 Frw mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, utagikubiye mu ngengo y’imari ya 2026/2027.
Yagaragaje ko kuba uwo mushinga n’undi wa WASH wo mu Karere ka Gisagara bitagaragara mu ngengo y’imari nshya bishobora guteza impungenge ku bikorwa byari byaratangiye ndetse no ku baturage bari bategereje inyungu zabyo.
Mu gusubiza ibyo bibazo, Minisitiri Murangwa yavuze ko hari igihe imishinga itangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’inyigo, ariko nyuma hagasangwa hari ibikwiye gukosorwa kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Twabonye ko dushobora gukora imidugudu y’icyitegererezo neza kurushaho, ikaba myiza kandi igahenduka. Hari aho twubakaga inzu tukaza gusanga atari zo abaturage bakeneye cyane, mu gihe hari n’izindi serivisi z’ingenzi baba bakeneye ariko zitari zarateganyijwe. Ni yo mpamvu turimo gukora isuzuma no gushyiraho icyerekezo gishya kijyanye n’iyi gahunda.”
Yongeyeho ko guhagarika uwo mushinga bitavuze ko Leta yawuretse burundu, ahubwo ko ari icyemezo kigamije kuwuvugurura kugira ngo ibikorwa bizakorwa mu gihe kiri imbere birusheho guhuza n’ibyo abaturage bakeneye kandi amafaranga ya Leta akoreshwe neza.
Imidugudu y’icyitegererezo ni imwe muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere imiturire myiza. Akenshi ituzwamo abaturage bavanwa mu manegeka, abimurwa ahakorerwa ibikorwa by’inyungu rusange cyangwa imiryango itishoboye ikeneye gutuzwa ahantu hatekanye kandi hafite ibikorwa remezo by’ibanze.


