- Umunya-Tanzania yegukanye ikamba rya Miss Grand International 2026
- Papa Leo agiye kubagwa igihaha
- Ruhango: Polisi yafatiye mu cyuho abasore bane bari kwiba ihene
- Yagiye gukura telefone mu bwiherero bwa metero 10 apfiramo
- Taleb utoza APR ntatewe ubwoba na Zamalek SC yo mu Misiri
- Trump ashaka kwitirirwa inyanja ya Pacifique n’iya Atlantique
- Musanze: Abacururizaga muri GOICO basabwe kuba baretse kuyinjiramo
- RED HIT, UMUKOBWA WA SENDERI HIT YATANGIYE UMUZIKI
Author: Bvn Rwanda News
Abaganga n’abatabazi bari kwita ku barwaye Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishijwe bikomeye n’uko bari gutoroka ibitaro bakajya gushakisha ibiryo bitewe n’uko bidafite ubushobozi bwo kubagaburira. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) rigaragaza ko kugeza ku wa 17 Kamena 2026, abantu 896 ari bo banduye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ndetse barimo 232 bapfuye. OMS igaragaza ko kugeza uwo munsi, abantu 6367 bahuye n’abanduye Ebola ari bo bari bamaze kuboneka ndetse barimo 4659 bo mu Ntara ya Ituri, 1628 bo muri Kivu y’Amajyaruguru na 80 bo muri Kivu y’Amajyepfo. Inzego z’ubuzima…
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igiye guhagarika inkunga y’amafaranga yahaga Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA. Afurika y’Epfo ni cyo gihugu gifite umubare munini kurusha ibindi ku isi w’abantu babana n’agakoko gatera SIDA, aho abarenga miliyoni umunani bafite iyo virusi. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika isa n’igaragaza ko iki cyemezo gishobora kuba gifitanye isano n’ibyo Amerika ishinja Afurika y’Epfo, birimo kunanirwa kurengera inyungu z’Abanyafurika y’Epfo b’abazungu bo mu bwoko bw’Afrikaner. Ibyo birego ariko Leta ya Afurika y’Epfo ikomeje kubihakana yivuye inyuma. Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’ubuzima ya Afurika y’Epfo yavuze ko nubwo itaragezwaho ku…
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yerekanye indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 747-8, yatanzwe na Qatar kugira ngo yifashishwe mu itsinda ry’indege zitwara Perezida wa Amerika, zizwi nka Air Force One. Iyi ndege y’agaciro gakabakaba miliyoni 400 z’amadolari, yari yaratanzwe na Leta ya Qatar nk’impano idafite ikindi isaba Amerika. Ingabo zirwanira mu kirere za Amerika zatangaje ko imirimo yo kuyivugurura yarangiye, ikaba igiye gutangira igeragezwa rya nyuma mbere yo gutangira gutwara Perezida. Trump yavuze ko iyi ndege yahinduwe “White House iguruka”, ku rwego rw’akataraboneka mu bijyanye n’umutekano. Mu byahinduwe harimo kongera ubushobozi mu mutekano wayo,…
Meya w’Umujyi wa Kalemie uherereye mu Ntara ya Tanganyika mu majyepfo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, David Mukeba Mbombo, yashinje abasirikare b’igihugu cyabo bahunze Umujyi wa Goma, Bukavu na Uvira guteza umutekano muke. Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kalemie umaze iminsi wumvikanamo urusaku rw’amasasu rw’abo bikekwa ko ari abajura bitwaje intwaro. Meya Mbombo yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira uwa 14 Kamena, ibice byinshi bya Kalemie byagabweho ibitero, umupolisi aricwa, abaturage benshi barakomere, imitungo yibwa. Yagize ati “Umupolisi yishwe n’abagizie ba nabi banibye amafaranga menshi ndetse n’ibintu byinshi.” Uyu muyobozi yasobanuye ko igitero giheruka ari icyagabwe…
Nyuma yo kugira umwaka mwiza w’imikino wa 2025/26 muri Gicumbi FC, Bisengimana Justin, yagizwe Umutoza Mukuru wa AS Kigali asimbura Mbarushimana Shaban. AS Kigali ni imwe mu makipe ataragize umwaka w’imikino mwiza kuko yahuye n’ibibazo by’imiyoborere, bikajyana n’umusaruro nkene nyamara yari imwe mu makipe ahatanira itike yo gusohokera u Rwanda. Mu kurushaho kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, yatangiye kugura abakinnyi n’abatoza bashya bazafatanya na yo mu rugendo rushya. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yamaze guha akazi Bisengimana Justin nk’Umutoza Mukuru, kugira ngo azayitoze mu myaka ibiri iri imbere. Bisengimana yavuye muri Gicumbi FC yagezemo mu…
Abafana bari gukurikira imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bakomeje kugaragaraza kutishimira akaruhuko gafatwa n’abakinnyi muri buri gice kugira ngo basome ku mazi, ndetse bamwe muri bo bavugije induru ubwo umusifuzi yahagarikaga umukino. Byagaragaye cyane ku mikino yo mu Itsinda L yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, ubwo u Bwongereza bwakinaga na Croatia kuri Dallas Stadium ndetse no ku mukino wa Ghana na Panama wabereye muri Toronto. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ritegeka ko muri buri gice cy’umukino w’Igikombe cy’Isi, hafatwa iminota itatu yo gufasha abakinnyi gusoma ku mazi kugira ngo bahangane n’ubushyuhe buri muri Amerika y’Amajyaruguru muri…
Igisirikare cya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe Komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ugaragaza ko ari ibyo ikinyoma cyambaye ubusa. Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, rivuga ko kiri kugenzura Minembwe kuva mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, abarwanyi ba Twirwaneho bahunga berekeza muri Teritwari ya Walungu. Lt Kalonji kandi yatangaje ko ingabo za RDC zafashe abarwanyi benshi ba MRDP-Twirwaneho na M23, intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi. Kuri uyu wa 18 Kamena, IGIHE yavuganye na Visi Perezida wa…
Umuhanzikazi wubatse izina mu njyana gakondo, Teta Diana, yatangaje ko yiteguye gutaramira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye mu Bubiligi mu gitaramo kizaba kigamije kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Iki gitaramo kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 4 Nyakanga 2026, aho Teta Diana azahurira ku rubyiniro na Cyusa Ibrahim, umwe mu bahanzi bakunzwe mu muziki gakondo nyarwanda. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Teta Diana yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure, ndetse ko amaze iminsi akorana n’itsinda ry’abacuranzi bafite ubunararibonye kugira ngo abazacyitabira bazagire ibihe byiza. Yagize ati: “Ni byo, mfite igitaramo kizaba tariki ya 4…
Inzovu zo muri Tanzania zagabanutseho izirenga kimwe cya kabiri mu myaka 20 ishize, ziva ku bihumbi 134 mu 2005 zigera kuri 66.714 mu 2024/2025. Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Tanzania gishinzwe ubushakashatsi ku nyamaswa (TAWIRI) bwa 2024/2025, bugaragaza ko umubare w’inzovu wagabanutseho 50,21%. Umuyobozi mukuru wa TAWIRI, Eblate Mjingo, yavuze ko amakuru agaragaza ko hari ibinyabuzima bimwe biri kwiyongera, ariko inzovu zo zikomeje kujya mu kaga gakomeye gaterwa n’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu bwabaye mu bihe byashize ndetse n’impinduka zatewe n’abantu ku bidukikije. Iri barura, ryakozwe nyuma y’imyaka 10 uhereye ku ryo mu 2014/2015, ni ryo rya mbere rikubiyemo sisteme zose z’ibidukikije mu gihugu.…
Bebe Cool yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri telefone na Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’amakimbirane yavutse hagati ye na Miss Mutesi Jolly, amugira inama yo kuyahagarika ndetse no gusiba ibyo yari yamuvuzeho kuri konti ye ya X ko yamutekeye umutwe. Yabasabye gukemura ibibazo bidaciye ku mbuga nkoranyambaga. Ibi Bebe Cool yabigarutseho mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga. Ati “Muri iki gitondo nakiriye telefone ya mukuru wanjye Gen. Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), ndetse tugakemura iki…
